skol
fortebet

Nyamirambo: Sgt Butare yemeye ko yishe arashe Niyitanga wiswe igisambo

Yanditswe: Thursday 04, Oct 2018

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane Taliki ya 04 Ukwakira 2018,nibwo urukiko rwa gisirikare rwa Nyarugenge rwaburanishije ku ifungwa n’ ifungurwa by’agateganyo Sergeant Butare Jean Bosco ukurikiranyweho kwica arashe umuturage witwa Niyitanga Jean Claude .

Sponsored Ad

Sergeant Butare areganwa na Musanabandi Saddah na Nsanzabarinda Louis bakekwaho ubufatanyacyaha

Mu ijoro ryo ku wa 06 Nzeli 2018 nibwo Sergent Butare Jean Bosco wo muri batayo ya 7 yarasiye murenge wa Rwezamenyo uherereye mu karere ka Nyarugenge Niyitanga Jean Claude,amasasu 2 mu mutima ahita apfa nyuma yo guhamagarwa ari ku kazi mu masaha ya nijoro ko yateje umutekano muke mu kagali ka Rwezamenyo.

Inteko iburanisha y’urukiko rwa gisirikare rwa Nyarugenge yatangiye ibaza ubushinjacyaha ibyaha bushinja sergent Butare na Musanabandi cyo kimwe na Nsanzabarinda Louis bavugwaho ubufatanyacyaha mu rupfu rw’uyu nyakwigendera Niyitanga Jean Claude.

Ubushinjacyaha bwavuze ko mu ijoro ryo ku wa 06 Nzeri uyu mwaka,uwari ukuriye irondo Nsanzabarinda Louis yahamagaye sergent Butare Jean Bosco ko igisambo cyitwa Niyitanga Jean Claude cyahungabanyije umutekano,kiri kubakubita ndetse bamwe bahunze,ahageze akubita uyu Niyitanga Jean Claude arangije amurasa mu cyico arapfa.

Ubushinjacyaha bwavuze ko sergent Butare yarashe Niyitanga abigambiriye kuko yamurashe isasu rimwe mu mutima,atekereza ko atari bupfe ahita amwongeza irindi ryo kumuhuhura.

Ubushinjacyaha bwavuze ko uruhare rwa Musanaandi Saddah muri ubu bwicanyi ari uko yatabaje avuga ko yatewe n’igisambo cyitwa Niyitanga Jean Claude kandi ari umugabo we babana,akamuteza irondo naryo rikamuteza abasirikare barimo uwaje kumwivugana nyuma.

Ubushinjacyaha bwavuze ko nyuma yo kurasa umugabo we, Saddah yahaye irondo n’uyu musirikare amplificateur n’ibihumbi 20 kugira ngo babishyire hamwe n’umurambo wa Niyitanga,bajijishe bavuga ko yarashwe ari kwiba.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Nsanzabarinda Louis we yahamagaye uyu musirikare amubwira ko Niyitanga ari igisambo kandi batari basanzwe baziranye bimuviramo urupfu.

Sergent Butare Jean Bosco yemeye icyaha cyo kwica Niyitanga gusa avuga ko atamurashe ku bushake ahubwo yashatse kumurwanya. Mu gihe ubushinjacyaha bwavuze ko yamurashe aryamye we yavuze ko yamurashe ahagaze.

Sergent Butare yavuze ko saa tanu n’igice zo mu ijoro ryo ku wa 06 Nzeri uyu mwaka,yahamagawe n’irondo ryo mu murenge wa Rwezamenyo ko hari igisambo cyananiranye kiri gukubita abashinzwe irondo ndetse ahageze asanga niko bimeze niko gusaba nyakwigendera kuzana ibyo yibye,akura amafaranga mu mufuka ayamutera mu maso,arangije amutuka ku babyeyi ndetse amubwira ko we yamuhemba akamukura mu bukene, nawe ahita amurasa.

Nsanzabarinda Louis yireguye avuga ko umuyobozi w’umudugudu wa Rwezamenyo yamuhamagaye nijoro amubwira ko kwa Cyiza hari igisambo cyahateye,bahageze basanga Niyitanga Jean Paul ari guteza umutekano muke,bamuhagaritse arabarwanya,baramunanirwa niko kwitabaza abasirikare barimo Sergent Rutare Jean Bosco.

Nsanzabarinda yavuze ko Sergent Rutare ageze kuri Niyitanga yamurwanyije ndetse amutuka ku babyeyi,anamutera amafaranga mu maso,akumva ararashe ariko yari muri metero 5 hafi yabo.

Nsanzabarinda yavuze ko atari aziranye na Niyitanga gusa yahamagawe abwirwa ko igisambo cyateje umutekano mucye nawe amufata nkacyo kuko ari uw’I Nyamirambo ndetse avuga ko atazi uwazanye amplificateur aho ngaho kuko hari huzuye abantu benshi.

Musanabandi Saddah wari usanzwe ari umugore wa Niyitanga ariko batarasezeranye,yireguye avuga ko saa kumi n’ebyiri z’umugoroba Niyitanga yamusanze mu nzu aryamye ashaka kumukubita,avuga cyane nibwo yakubise hasi amplificateur irameneka,atwara ibihumbi 20 byari mu nzu aragenda.

Musanabandi yavuze ko yahise akurikira Niyitanga aramubura gusa aza kumubona ateze moto nawe arayitega aramukurikira,agira ngo agiye iwabo ntiyahamusanga kuko yakomanze hakabura ufungura.

Musanabandi yavuze ko Niyitanga yagarutse mu rugo mu ma saa tatu z’ijoro,aza ahondagura urugi cyane byatumye ahamagara mudugudu,nawe ahamagara irondo rirabafata bombi rishaka kubajyana ku kagari,Niyitanga ararirwanya,nibwo ryahise rihamagara abantu bambaye imyenda y’umukara atamenye niba ari abasirikare cyangwa polisi.

Musanabandi yavuze ko yabonye umugabo we Niyitanga ari gukubitwa agira impuhwe n’ubwoba yiruka ajya guhamagara polisi kugira ngo ize kubata muri yombi aho kugira ngo bamwicire umugabo, akivayo umuturanyi witwa Valentina aramuhamagara amubwira ko Niyitanga bamurashe.

Musanabandi wahakanye ko umugabo we yari igisambo,yavuze ko akimara kumva ko arashwe yabihakanye avugana na Nsanzabarinda amubwira ko byarangiye ahita afata moto ngo age kubyirebera ariko ageze mu nzira hagati ahitamo kujya kubibwira iwabo.

Musanabandi yavuze ko nyiri inzu acumbitsemo yamuhamagaye amubwira ko urugi rwe barwishe bagatwara amplificateur ye bakayishyira hejuru y’umurambo w’umugabo we.

Uwunganira Sergent Butare Jean Bosco,Maitre Yussuf Ndutiye yatangiye yihanganisha umuryango wa nyakwigendera Niyitanga ndetse avuga ko umukiliya we asaba imbabazi uyu muryango ndetse na RDF kubera aya mahano yakoze muri iri joro.

Maitre Ndutiye yavuze ko umukiliya we yahamagawe mu ijoro abwirwa ko umutekano ashinzwe kurinda wahungabanye,ahageze asanga abanyerondo bari guhunga,we yanga guhunga kuko nawe iyo abikora yari kuba ananiwe inshingano ze.

Ndutiye yavuze ko umukiliya we yatutswe ku babyeyi be ndetse aterwa amafaranga mu maso byatumye arasa atabigambiriye kuko atari aziranye na Niyitanga,ku bw’amahirwe make ya sergent Butare, Niyitanga arapfa.

Maitre Ndutiye yavuze ko umukiliya we yemera icyaha ndetse asaba immbabazi ndetse bari busabe gufungurwa by’agateganyo.

Ubushinjacyaha bwavuze ko aba bantu uko ari 3 bacuze umugambi wo kwica Niyitanga Jean Claude ndetse bashaka gusibanganya ibimenyetso ubwo bazanaga Amplificateur n’amafaranga bakabishyira hafi y’umurambo wa Niyitanga.

Ubushinjacyaha bwongeyeho ko uretse gutuka Sergent butare,nta kindi Niyitanga yakoze cyagombaga gutuma amurasa mu cyico,cyane ko ari umusirikare ufite ubunararibonye,kuko ari Sergent.

Ubushinjacyaha bwavuze ko nta mpamvu n’imwe yari gutuma Sergent Butare arasa uyu musivili kuko uko umusirikare atutswe atariko arasa, ndetse ko yagombaga kuba yaramurashe ahandi hantu hatari kugira icyo hamutwara.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Sergent butare yarashe amasasu 2 bigaragaza ko yari agambiriye kwica Niyitanga,kuko yarashe irya mbere atekereza ko atamwishe ahitamo kumwongeza irindi ryo kumuhuhura.

Umushinjacyaha yasabiye Sergent Butare Jean Bosco,Nsanzabarinda Louis na Musanabandi Saddah gufungwa iminsi 30 by’agateganyo kugira ngo batica iperereza.

Sergent Butare n’umuhagarariye basabye gufungurwa by’agateganyo cyane ko bemera icyaha ndetse batigeze batoroka ubutabera nyuma y’aya mahano yabaye mu gihe Nsanzabarinda Louis na Musanabandi Saddah bo basabye gufungurwa kubera ibibazo by’uburwayi bafite.

Urukiko rwanzuye ko umwanzuro uzatangwa ku wa Mbere Taliki ya 08 Ukwakira uyu mwaka.

Ibitekerezo

  • Ariko ubu bwicanyi bw’abaturage bumaze iminsi,Sgt wumusenior arasa civilian uko yiboneye? Ngo yamututse? ,please abanyarda twarapfushije bihagije, erega numuvugizi wa RDF nawe numvishe yemeza ko barashe igisambo ngo cyayogoje nyamirambo!!can u imagine?umuvugizi wurwego nka RDF , urarasa Umuntu ari cini ya ulinzi? !!,murecyere kwica abantu Mubeshya ngo babarwanyije,plz enough is enough

    Sgt wati ushinzwr umutekano yari kwiruka nawe nkuko nyakwigendera yari amaze kwirukansa abanyerondo?

    Birababaje kandi biteye isoni,byanze bikunze hari ikibyihishe inyuma.ariko kuki abantu basigaye bapfa amaherere ndetse bagera munkiko ntibabone ubutabera bunoze?umuvugizi wa RDF yavuze ko bishe igisambo ndetse cyanabarwanyije,ariko nta muntu numwe utazi ububi bw’imbunda,ikindi iyo urebye neza usanga ibyo batangaza ari nouvelle fausse.upfuye wese arashwe ngo yabarwanyije?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa