skol
fortebet

Kicukiro:Urupfu rw’umusore wari uvuye Kwibuka rwashegeshe benshi

Yanditswe: Wednesday 12, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hakomeje gusakara ifoto y’umusore witabye Imana akoze impanuka ikomeye avuye mu muhango wo kwibuka Abatutsi biciwe i Nyanza ya Kicukiro . Uyu musore witabye Imana witwa Cyusa Rutayisire Prudence bivugwa ko yari umupolisi ariko utakiri mu kazi, ku munsi w’ejo ku wa Kabiri kimwe n’abandi banyarwanda, yari avuye ku Rwibutso rwa Nyanza Kicukiro kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ndetse yiteguraga kubyuka ajya kwibuka i wabo ku ivuko (...)

Sponsored Ad

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hakomeje gusakara ifoto y’umusore witabye Imana akoze impanuka ikomeye avuye mu muhango wo kwibuka Abatutsi biciwe i Nyanza ya Kicukiro .

Uyu musore witabye Imana witwa Cyusa Rutayisire Prudence bivugwa ko yari umupolisi ariko utakiri mu kazi, ku munsi w’ejo ku wa Kabiri kimwe n’abandi banyarwanda, yari avuye ku Rwibutso rwa Nyanza Kicukiro kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ndetse yiteguraga kubyuka ajya kwibuka i wabo ku ivuko Mukarange mu karere ka Kayonza.

Ku munsi w’ejo avuye Nyanza nibwo yakoze impanuka ahasiga ubuzima.

Mu butumwa Muyoboke Alex uri mubabajwe cyane n’urupfu rw’uyu musore yasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram yagaragaje agahinda gakomeye yatewe n’uyu musore witabye Imana akiri muto aho yagize ati” Cyusa nshuti yanjye ko wambwiye ejo bundi ngo Uyu munsi turajya kwibuka iwacu iburasirazuba [mukarange] iwanyu ndajyana nande rupfu we nawe uragapfa utwaye Cyusa wagucitse muri Jenocide ya korewe abatutsi 1994 agakomera agakomeza abandi ndetse akiyemeza kurinda abanyarwanda none Rupfu we 😭😭😭 Igendere Cyusa Rutayisire prudence (JR) iyi nkuru tuzayibarira Isheja gute koko😢😢”

Umunyamakuru wa RBA Egidie Bibio nawe n’umwe mubashengeshwe n’urupfu rw’uyu musore.

Ibitekerezo

  • Imana imwakire mu bayo

    Inkuru itubabaje twese.He was so young.Abe basigaye nibihangane.Urupfu tugendana narwo.Tuge duhora twiteguye.Ni iki twakora?Ntitukumve ko ubuzima gusa ari ugushaka amafaranga,shuguri,politike,amashuli,etc...Nkuko imana yaturemye ibidusaba muli Matayo 6,umurongo wa 33,tujye dushaka ubwami bw’imana mbere ya byose,twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi.Abumvira iyo nama,nibo imana izazura ku munsi wa nyuma,ikabaha ubuzima bw’iteka nkuko bible ivuga.Abibera mu by’isi gusa,kandi usanga ariko bimeze kuli benshi,bible yerekana neza ko batazazuka.Soma Abagalatiya 6 umurongo wa 8.Ntitukemere ababeshya ko upfuye aba yitabye imana.Ni ikinyoma bahimbye cyazanywe n’umugereki witwaga Platon wanditse ko mu mubiri dufite icyo yise roho idapfa kandi itekereza !!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa