skol
fortebet

Uwari watawe muri yombi kubera abantu 4 bapfiriye mu kigega cy’amazi bakorera RAB yararekuwe

Yanditswe: Thursday 04, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

NYANZA: Umukozi wa RAB watawe muri yombi akekwaho uburangare mu rupfu rw’abantu bane bakoreraga RAB yitabye ubushinjacyaha bumufatira icyemezo.

Sponsored Ad

Mu mpera za Ukuboza 2023 mu kagari ka Mututu mu murenge wa Kibirizi mu karere ka Nyanza habaye impanuka yabateraga ikiraka muri RAB maze abantu bane bahita bapfa ubwo bariho bakora moteri baguye mu kigega aho bikekwa ko bazize guhumeka umwuka uhumanye bakabura umwuka muzima bahumeka.

Icyo gihe urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahise rutangira iperereza maze hatabwa muri yombi umukozi wa RAB witwa Hakizimana Wellars akekwaho uburangare mu rupfu rwa bariya bantu bane.

Amakuru avuga ko uriya mukozi yaje kwitaba ubushinjacyaha maze buramurekura aho ngo bwasanze atari akwiye gukurikiranwa gusa ngo iperereza rikaba rikomeje.

Ese ni iki cyaba cyarateye urupfu rw’aba bakozi?

Abaturage na bamwe mu bakozi ba RAB bavugaga ko ibyo bigega byubatswe nabi kuko ibigega iyo byubatswe bishyirwamwo urwego ruhoramo ariko nta rurimo ndetse hanasizwe umwenge muto unyurwamo umwuka nabyo bikaba ari amakosa.

RAB ivuga ko ibikorwa byo gukora iriya moteri bizakomeza ari uko bamenye ikibazo uko giteye ndetse n’icyateye iriya mpanuka.

Src: Umuseke

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa