skol
fortebet

Uwatutse Dr Frank Habineza ko ari Perezida w’Ingagi, yanamushinjije gukora Jenoside

Yanditswe: Thursday 13, Jul 2017

Sponsored Ad

Nyuma y’aho Dr.Frank Habineza atutswe n’umuntu ku mbuga nkoranyambaga amugereranya n’ingagi ngo nizo yashobora kuyobora, Uyu mukandida yavuze ko yamaze kugeza ikirego cye mu nzego zibishinzwe ngo uwo muntu akurikiranwe kuko yanamugeretseho gukora jenoside.
Ibintu Habineza wamaze imyaka 15 muri FPR Inkotanyi avuga ko bigambiriye gutesha agaciro kandidatire ye.
Mu minsi ishize nibwo ukoresha izina rya Chantal Rouch ku rukuta rwa facebook yanditse agereranya Dr.Frank n’ingagi ko ari zo ngo (...)

Sponsored Ad

Nyuma y’aho Dr.Frank Habineza atutswe n’umuntu ku mbuga nkoranyambaga amugereranya n’ingagi ngo nizo yashobora kuyobora, Uyu mukandida yavuze ko yamaze kugeza ikirego cye mu nzego zibishinzwe ngo uwo muntu akurikiranwe kuko yanamugeretseho gukora jenoside.

Ibintu Habineza wamaze imyaka 15 muri FPR Inkotanyi avuga ko bigambiriye gutesha agaciro kandidatire ye.

Mu minsi ishize nibwo ukoresha izina rya Chantal Rouch ku rukuta rwa facebook yanditse agereranya Dr.Frank n’ingagi ko ari zo ngo akwiriye kubera umuyobozi ngo kuko nazo zimukeneye.

Mu magambo ye yagize ati: “Ngewe rwose namufata akaba perezida wa za gorilla zacu zo muri park .Erega nazo zikeneye nk’uriya.”

Iyi nyandiko yababaje bikomeye Dr Frank Habineza maze nawe yandika hepfo yabyo mu magambo y’icyongereza agira ati “imagine this person says I should be president for gorillas because we look the same .I hope the government of Rwanda will look into it.

Tugenekereje mu Kinyarwanda ati :”Nyumvira uyu muntu uvuze ko nkwiriye kuyobora ingagi kuko tureba kimwe .Nizereko Leta y’uRwanda izabikurikirana .”

Royal Tv ducyesha iyi nkuru yasanze Dr Frank HABINEZA kuri komisiyo y’igihugu y’amatora avuga uko byagenze maze ati: “sindi ingagi “ ,yongeraho ko uwo muntu yanamushinje gukora jenoside ariko ngo yabishyikirije inzego z’umutekano.

Bisa nk’ibisanzwe hamwe na hamwe aho muri politiki usanga umuntu abatamushyigikiye bashobora kumwibasira bakamutuka bagaragaza ko batamushyigikiye ariko Dr Frank Habineza avuga ko uku atari ukumutuka gusa ku bwe ngo ni ukumutesha agaciro ,kumwambura ubumuntu no kumugerekaho icyaha ndengakamere nka Jenoside.

Ikintu gikomeye gituma uyu munya politiki ngo adashobora gutuza ngo yumve ko ari ibisanzwe ngo ni uko bishobora kugira ingaruka mbi kuri kandidature ye ikaba yahagarikwa bitewe n’uwo umushinja ibyaha.

Dr.Frank Habineza yatanzwe n’ishyaka Democratic Green Party , ni Umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe muri uku kwa munani.

Ayoboye ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, ngo yagiye yibasirwa n’abamutuka ariko iki cyo ngo cyamuteye impungenge cyane kuko harimo icyaha cya jenoside gishobora kumwicira izina burundu utaretse no gukurikiranwa n’ubwo ntawe umushinja mu nzego zibifitiye ububasha .

Chantal [uri ibumoso] wavuze ko Habineza akwiye kuba Perezida w’Ingagi

Ibitekerezo

  • ese uwo mukobwa we simbona ari ingagi muzindi uwabereka akuyemo izo ndolerwamu>>>>

    Ntibagateshe umuntu agaciro iyo ningangabitekerezo mbi cyane hatitawe kuwo muntu icyaricyo nawe nakurikiranywe abiryozwe birababaje cyane.

    Nizereko bitazagarukiraho

    Uyu mukobwa nahabwe ubutabera. Ntakinyabupfura. Yarezwe nabi.umugabo womubyara. Rwose kudahana byorora......

    Uyu muntu watukaye yuzuyemo ingengabitekerezo ya genocide. Yamuboreyemo. Ntaho ataniye n’abavugaga ngo abatutsi ni inzoka. Akurikiranwe pe ! Niko guca umuco wo kudahanal

    I agree with Chantal

    Umunika agati wicaye ............. Abantu batazi inyabupfura police ikwiriye kubigisha

    Baca umugani ngo"NTA NKUMI YIGAYA RWOSE" ubuse uyu mukobwa ariyizi koko?!! ahubwo se ko mbona Dr Habineza anamurusha ubwiza. inama nagira uyu mukobwa ni imwe: najye muri miroir yirebe ariha igisubizo niba atekereza neza.

    What this is politics why do you complain about someone who had expressed her opinion and feeling ,why do doctor habineza becomes restless for nothing he had not traumatized him willfully she only has right to expaund what she is feeling we all can never love him .

    Dore muri bato bijya gucika bishyira genocide bamwe biswe inzoka leta iraceceka, karundura abiswe inzoka imihoro amahiri birabataha, nibi nimubishyigikira muzaba muri kwishakira icyerekezo kandi dufite adage yo kugitsinda nkifuni iheze ya never again ahaaaaaa

    Dr Habineza Frank ndamwihanganishije rwose mu izina ryurubyiruko nange mbarizwamo iriya mvugo yuwo mukobwa ntizamuce intege yo kwereka abanyarwanda no ashoboye ! Nakurikiranye Politike ye kuva akiri outside of the Country numva irakwiye naho ubuze icyo atuka inka aravuga ngo dore urucebe rwayo
    Rubyiruko G utekereza neza mbere to kuvuga birakwiye utazi aho ijambo rigaragura umuntu azakurikire urubanza rwa Leon Mugesera

    Uwo mukobwa ndamugaye cyaneee! kuko niyo utemera ibitekerezo by’umuntu wamwubahirako ari umuntu, kugereranya umuntu n’indi nyamaswa ni ugutesha agaciro ikiremwa muntu kandi umuntu ari intagereranwa.

    NDAMUGAYE PEE!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa