skol
fortebet

ADEPR na EMLR: Harimo amacakubiri ashingiye ku moko

Yanditswe: Tuesday 06, Nov 2018

Sponsored Ad

Komisiyo y’ Igihugu y’ Ubumwe n’ Ubwiyunge yabwiye abasenateri ko mu madini harimo ibintu bimwe na bimwe bikigaragara nk’ imbogamizi ku bumwe n’ ubwyinguye aho mu itorero Pantekote ADEPR harimo amacakubiri ashingiye ku moko.

Sponsored Ad

Perezida wa NURC, Bishop John Rucyhana yabibwiye abasenateri kuri uyu wa 5 Ugushyingo ubwo yabagezagaho raporo y’ ibikorwa bya NURC byo mu mwaka wa 2017/2018 n’ ibyo bateganya gukora muri 20182019.

Yavuze ko NURC yakoze icukumbura ryimbitse ku bumwe n’ubwiyunge muri imwe mu miryango ishingiye ku idini isangamo ibibangamira ubumwe n’ubwiyunge ku gipimo kirenga 10% ariyo: Itorero ADEPR, Eglise Méthodiste Libre au Rwanda n’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda.

Yagize ati “Mu Itorero EMLR na ADEPR, hagaragaye ibibazo by’amacakubiri ashingiye ku moko; muri Islamu, ibibangamiye ubumwe n’ubwiyunge bishingiye ku myemerere n’amahame atandukanye, bituma batumvikana ku buryo bwo gushyiraho ubuyobozi n’uburyo bwo gusenga”.

Ibibangamiye ubumwe n’ubwiyunge mu nzego zakozwemo ubushakashatsi bigaragarira mu kwironda no gutonesha kwa bamwe hakurikijwe aho abantu bakomoka cyangwa bavukiye, hakurikijwe n’ibyiswe amoko mu mateka y’Abanyarwanda.

Iri sesengura kandi ryagaragaje ko nubwo hari bake mu bo amateka agaragaza ko basigaye inyuma bateye imbere mu mibereho nk’iy’abandi Banyarwanda babifashijwemo na gahunda z’Igihugu, muri rusange hagaragara ikibazo cy’ubukene bukabije bwugarije abenshi muri bo.

Haracyagaragara ikibazo cy’akato no kwironda kubo amateka agaragaza ko basigaye inyuma biboneka mu gutura ukwabo hamwe na hamwe mu gihugu; hari n’ibagikomeza kwifuza kwitwa Abatwa aha kuba Abanyarwanda binakuririzwa n’imwe mu miryango yiyita ko ibakorera ubuvugizi.

NURC ivuga ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bikomeza gufasha Abanyarwanda mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge, nubwo hari hamwe na hamwe Abanyarwanda bakigaragaza ingengabitekerezo ya jenoside n’amacakubiri, mu bikorwa cyangwa amagambo bavuga mu gihe cyo Kwibuka.

Iyi komisiyo ivuga ko mu bikorwa by’ amatora ya Perezida wa Repubulika n’ amatora abadepite nta bibangamiye ubumwe n’ ubwiyunge byaragayemo.

Ibipimo bitangazwa na Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge y’u Rwanda bigaragaza ko ikigero cyabwo kiri hejuru cyane (kurenga 90%) gusa hari ibigenda bigaragara ko urugendo rukiri rurerure.

Ibitekerezo

  • Ariko se iyi dini ya ADEPR,ko ikabije kuyoborwa na Satan?Mu gihe Bishop Rucyahana arimo kuyishinja "kuronda amoko",inkiko nazo zirashinja `Abayobozi 12 ba ADEPR mu rwego rw’igihugu,kwiba amafaranga 2.3 Billions/Milliards Frw.Nyamara ADEPR niyo isakuza cyane ko "yuzuye umwuka wera".Mu gihe Yesu yavuze ko idini y’ukuri uzayibwirwa n’imbuto nziza igira.Yesu kandi yavuze ko "nta giti kibi gishobora kwera imbuto nziza".Niba Abashumba ba ADEPR ari babi,kandi nukuva yashingwa muli 1940,bisobanura ko n’abayoboke bayo (arizo mbuto),badashobora kuba beza.Imana idusaba "gushishoza" mu gihe duhitamo aho dusengera.Kandi ikadusaba "gusohoka" mu madini y’ikinyoma,kugirango tutazarimbukana nayo ku munsi w’imperuka.Soma Ibyahisuwe 18:4.

    Birababaje kunva abiyita ko bakorera imana aribo bakirangwa n,amacakubiri murwanda,nibakurikiranwe bareke kudusubiza inyuma.

    Birababaje kunva abigisha ijambo ryimana aribo bagihembera amacakubiri mugihugu,inzego zibishinzwe zibikurikire kuko barashaka kudusubiza inyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa