Kigali

Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we w’ Amerika Donald Trump

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 26 September 2018 Yasuwe: 1317

Perezida Kagame uri i New York ahateraniye inama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ku nshuro ya 73, yakiriwe na Donald Trump wa Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Nk’uko Twitter y’ibiro by’Umukuru w’Igihugu ibigaragaza, aba bayobozi bahuye kuri uyu wa Gatatu bari kumwe n’abafasha babo Jeannette Kagame na Melania Trump.

Perezida Kagame na Trump baherukaga guhura muri Mutarama uyu mwaka i Davos mu Busuwisi, aho bari bitabiriye Inama y’Ihuriro ryiga ku bukungu bw’Isi (WEF).

Icyo gihe abayobozi bombi barebeye hamwe uko umubano w’ibihugu byombi uhagaze, banaganira ku birebana n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) birimo amahoro n’umutekano, kurwanya iterabwoba, ubucuruzi hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Afurika n’amavugurura yakozwe muri AU.

Perezida Kagame yashimangiye ko byinshi mu bihugu bifite ubukungu burimo gutera imbere byihuse biri muri Afurika, ashimira Perezida Trump kuba Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje kwita ku iterambere ry’ubukungu ku mugabane wa Afurika.

Abakuru b’ibihugu byombi bashimangiye akamaro k’ubwumvikane, bemeranya gukomeza gukorera hamwe hagamijwe kwagura ubufatanye.

Perezida Kagame yabwiye abanyamakuru ko we na mugenzi we wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bagiranye ibiganiro byiza ku mikoranire hagati y’impande zombi. Yavuze ko u Rwanda rwungukiye bikomeye mu bufasha bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu myaka myinshi ishize.

Ati “Amerika yashyigikiye ibikorwa by’ubukungu bwacu, mu bucuruzi, ishoramari […] abakerarugendo baturutse muri Amerika basura u Rwanda.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko u Rwanda n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri rusange ruzakomeza gukorana bya hafi na Amerika hagamijwe iterambere ku mpande zombi.

Trump yabwiye Kagame ko ari iby’agaciro ‘kumugira nk’inshuti’. Mu biganiro byabo, nta kintu cyigeze kivugwa ku magambo bivugwa ko yakoreshejwe n’uyu muyobozi wa Amerika agereranya Afurika n’imisarane.

Igihe

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

“Amagambo” Min Diane Gashumba aherutse kuvuga kuri Kiliziya Gatulika yiswe...

Mu biganiro byabereye mu Inteko Ishinga Ametegeko taliki 21/6/2019 byahuje...
19 July 2019 Yasuwe: 13174 15

Jado Uwihanganye, Rwakazina wayoboraga Umujyi, Maj Gen Karamba mu...

Perezida wa Repubulika, ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya...
16 July 2019 Yasuwe: 6411 1

Perezida Kagame na Museveni barahura imbona nkubone ejo kuwa...

Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa kane Radio Rwanda yatangaje ko biteganyjwe...
11 July 2019 Yasuwe: 7144 0

Amateka ya Gitera washinze Aprosoma, akazana amategeko icumi y’abahutu...

Gitera yari umunyabutare ahitwa I Save, inkubiri yo guharanira ubwigendge...
29 June 2019 Yasuwe: 5384 2

Abo intambara ya Uganda n’u Rwanda I Kisangani yagizeho ingaruka barasaba...

Kuva taliki 5 kugeza taliki 10 Kanama 2000 ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda...
10 June 2019 Yasuwe: 4327 5

Perezida Museveni yangiye Abuzukuru be kuza mu Rwanda mu ikipe ya...

Mu ikipe ya Uganda y’abakobwa n’abahungu ya Basketball yari igiye kuza mu...
10 June 2019 Yasuwe: 6710 2