skol
fortebet

10 Mata 1994. Abasenyeri bababajwe n’urupfu rwa Habyarimana, birengagiza jenoside yakorerwaga Abatutsi

Yanditswe: Monday 10, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ku munsi nk’uyu w’itariki ya 10 Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hashoboye kumenyekana hiciwe Abatutsi kuri iyi tariki mu 1994.

Sponsored Ad

Mu itangazo ryanditswe tariki ya 10/4/1994 rishyirwaho umukono na Mgr Thaddée Nsengiyumva, musenyeri wa Kabgayi akaba yarayoboraga inama y’abasenyeri icyo gihe, risohoka mu kinyamakuru cya Vatikani cyitwa « Osservatore Romano », abasenyeri gatorika b’Urwanda « babajwe n’urupfu rwa Habyarimana hamwe n’umubare wabishwe nyuma ».

Abasenyeri bavugaga ubwicanyi muri rusange, ntibigeze bavuga Abatutsi bicwaga, cyangwa ngo bavuge ababicaga. Bashimye cyane ingabo za Habyarimana « ngo zabungabungaga umutekano mu gihugu ».

Bishimiye ishyirwaho rya guverinoma nshya, bayisezeranya kuyishyigikira. Basabye Abanyarwanda kuyishyigikira , bakitabira ibyo babasaba byose.

Ibi benshi babifashe nk’aho abasenyeri bari bashyigikiye ubwicanyi bwakorwaga, kuko bari bashyigikiye ababukoraga, bashyigikiye ingabo zicaga, na guverinoma yarimburaga abaturage.
Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi muri Rushashi muri Kigali Ngari

Tariki ya 10 Mata 1994, Abatutsi benshi ba Rushashi biciwe i Rwankuba kuri Paruwasi gatolika, hafi y’ibiro by’Umurenge wa Rushashi hahoze Superefegitura Rushashi ndetse n’Urukiko, i Shyombwe ndetse no mu gace k’ubucuruzi ka Kinyari (hiswe CND mu 1994).

Rushashi ni ahantu habereye inama zitegura kwica Abatutsi, harimo izabereye kwa Burugumesitiri w’icyahoze ari Komini Musasa witwaga HAVUGIMANA Aloys ndetse no ku biro by’iyo Komini, izaberaga kandi ku cyicaro cya Perefegitura ya Kigali Ngali ziyobowe na Perefe KARERA François, ku biro bya Superefegitura ya Rushashi, ibiro bya Komini Rushashi kuri Segiteri ya Shyombwe, EAV Rushashi, no ku biro bya Segiteri Joma.
Twakwibutsa ko perefe Karera Francois yahamijwe icyaha cya Jenoside n’Urukiko mpanabyaha mpuazamahanga rwashyiriweho Urwanda. Yakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu, agwa mu munyururu.
Mugirangabo Silas, Burugumesitiri wa Komini Rwamiko, Superefe Biniga Damiyani, barimbuye Abatutsi bari bahungiye mu kigo nderabuzima cya Ruramba muri Komine Rwamiko, Gikongoro.

Kuwa 10 Mata 1994 ni bwo Abatutsi bari bahungiye mu kigo Nderabuzima cya Ruramba muri Komine Rwamiko, Perefegitura ya Gikongoro bishwe. Abagize uruhare mu kubica harimo Mugirangabo Silas wari Burugumesitiri wa Komini Rwamiko, Superefe Biniga Damiyani,-Mutaganda wari Konseye wa Ruramba, Gafaranga Innocent wari Inspecteur w’amashuri muri Komine Rwamiko, Nkurikiyinka Celestin wari Umwalimu, Kidahenda Oswald wari Impuzamugambi ya CDR, Kabuga Leodomir (CDR), Nkuriza Felicien, Ndabarinze wari diregiteri w’uruganda rw’icyayi rwa Mata na Nkuriza Anatole wari Ushinzwe urubyiruko.

Inama zakoreshwaga n’abategetsi icyo gihe zigirwagamo uburyo Abatutsi bagomba kwicwa zaberaga mu gasanteri ko mu Ruramba aho isoko ryubatse ubu ziyobowe na Superefe Biniga.

Mu Ruramba hakaba hari urwibutso rwa Jenoside rushyinguyemo imibiri iri hagati ya 1200-1500.

Abatutsi biciwe muri Ngororero , Komini Satinskyi batwikishwa lisansi.

Kuva ku itariki ya 8 kugeza kuya 10 Mata, 1994, mu Ngororero ahari icyahoze ari ingoro ya MRND ndetse n’ibiro bya Superefegitura Ngororero ya Perefegitura Gisenyi; hiciwe Abatutsi benshi baturutse mu byari Komini Satinsyi, Ramba na Gaseke no mu nkengero zaho, ariko hari n’abatwikiwe muri ayo mazu y’ubutegetsi hakoreshejwe lisansi (essence) mu gihe bo bibwiraga ko baje kuhihisha. Inama nyinshi zabaye zirebana no kubica zaberega mu byari ibiro bya Superefegitura ya Ngororero, ku biro bya za Komini Ramba, Gaseke, na Satinskyi.

Abenshi mu Batutsi bishwe ku wa 10 Mata 1994, kandi ni nayo tariki Akarere kibukiraho abahaguye.

Amazina ya bamwe mu bantu biciwe ku rwibutso hari: RWANGARINDA Berchmas wari umwarimu ndetse n’umuryango we, umucuruzi BIZIMUNGU Martin, umuryango wa RUKARA n’abandi muri bamwe bahahungiraga nyuma bagasubira mu ngo zabo. Mu cyari ibiro bya Superefegitura ya Ngororero, hakusanyirijwe hanicirwa Abatutsi nyuma y ‘inama zabereye ku biro bya za Komini Ramba, Gaseke, na Satinskyi.
Ubwicanyi bwarakomeje mu tundi duce tw’u Rwanda

Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi kuri paruwasi ya Nyarubuye, Rusumo, hagati y’ibihumbi bitatu n’ibihumbi bine barishwe, Ubwicanyi bwayobowe na Sylvestre Gacumbitsi wayoboraha komini ya Rusumo.

Uwo munsi Interahamwe zishe Abatutsi i Karambi, muri komini Cyimbogo (Cyangugu).

Hagati ya tariki ya 10-11 mata, abarenga 1000 biciwe muri kiriziya ya Zaza (Kibungo).

Tariki ya 10, habaye ubwicanyi bukomeye kuri paruwasi ya Kiziguro buyoborwa na Jean-Baptiste Gatete, burugumesitiri wa Murambi, hicwa hagati y’abatutsi 3500 na 3700.

Kuva tariki ya 7/4 Abatutsi barishwe, ubwicanyi bwarakomeje no mu minsi yakurikiyeho. Guverinoma y’abicanyi imaze kujyaho tariki ya 9/4, hashyizwe ingufu ku gukangurira abaturage kwitabira Jenoside, kurimbura Abatutsi hatitawe ku isano cyangwa se imibanire yari isanzwe iranga abaturage basanzwe babana.

RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa