skol
fortebet

2017, Perezida Kagame niwe wabaye Umunyafurika w’umwaka

Yanditswe: Sunday 07, Jan 2018

Sponsored Ad

Ikinyamakuru cyo mu Bwongereza ‘African Leadership Magazine’, cyakoresheje itora gisanga Perezida Kagame ari we wabaye umunyafurika w’ umwaka wa 2017. Ibi bivuze ko ariwe wegukanye igihembo gikuru mu bihembo bihembo, byari bibaye ku nshuro ya gatandatu.
Mu bandi bashakaga iki gihembo barimo Perezida wa Ghana, Nana Addo Dankwa Akuffo Addo, Tony Elumelu Umushoramari wo muri Nigeria, John Pombe Magufuli Perezida wa Tanzaniya, Umuyobozi Mukuru wa Shanduka Group, Cyril Ramaphosa na Oladipo (...)

Sponsored Ad

Ikinyamakuru cyo mu Bwongereza ‘African Leadership Magazine’, cyakoresheje itora gisanga Perezida Kagame ari we wabaye umunyafurika w’ umwaka wa 2017. Ibi bivuze ko ariwe wegukanye igihembo gikuru mu bihembo bihembo, byari bibaye ku nshuro ya gatandatu.

Mu bandi bashakaga iki gihembo barimo Perezida wa Ghana, Nana Addo Dankwa Akuffo Addo, Tony Elumelu Umushoramari wo muri Nigeria, John Pombe Magufuli Perezida wa Tanzaniya, Umuyobozi Mukuru wa Shanduka Group, Cyril Ramaphosa na Oladipo Jadesimi Umuyobozi w’ikigo LADOL cyo muri Nigeriya.
Mu bandi bahawe ibindi bihembo barimo Bethlehem Tilahum Alemu washinze ikigo sobeRebels cyo muri Ethiopia.
Umuyobozi mukuru w’ikigo Tanjet Aviation cyo muri Tanzania Suzan Mashibe.
Uwateje imbere uburezi ku mugabane wa Afurika yagizwe Strive Masayiwa washinze ikigo Econet cyo muri Zimbabwe.
Mu gutanga akazi kuri uyu mugabane, hahembwe uwitwa Kwame Nana Bediako washinze ikigo Petronia cyo muri Ghana.
Mu bijyanye n’umunyapolitike mu miyoborere kuri uyu mugabane, hahembwe Marc Ravalomanana wigeze kuba Perezida wa Madagascar.

Umunyafurika w’umwaka wa 2017 mu bugiraneza, hahembwe Manu Chandaria, Umuyobozi Mukuru wa Comcraft Group muri Kenya.

Mu banyafurika bakiri bato ku mugabane wa Afurika hatowe Joel Macharia washinze ikigo Abacus cyo muri Kenya.

Iki kinyamakuru kivuga ko muri uyu mwaka hatoye abantu benshi ugereranyije n’umwaka ushize, kuko ubu hatoye abantu ibihumbi birenga 288, mu gihe umwaka ushize hatoye abantu ibihumbi 85.

Mu bandi bagiye bahabwa ibihembo nk’iki Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yahawe barimo Dr. Mo Ibrahim washinze umuryango Mo Ibrahim uyu yagihawe mu mwaka wa 2010, Ellen Johnson Sirleaf Perezida wa Liberia uyu yagihawe mu mwaka wa 2011, Atiku Abubakar wahoze ari Visi Perezida wa Nigeria, uyu yagihawe mu mwaka wa 2012, Xavier Luc-Duval wahoze yungirije Minisitiri w’intebe wa Mauritius uyu yagihawe mu mwaka wa 2013, Jakaya Kikwete wahoze ari Perezida wa Tanzania uyu yagihawe mu mwaka wa 2014, Goodluck Jonathan wahoze ari Perezida wa Nigeria uyu yagihawe mu mwaka wa 2015, Mo Dewji umuyobozi mukuru w’ikigo MeTL cyo muri Tanzania, wagiyawe mu mwaka wa 2016, naho umwaka wa 2017 kikaba cyegukanwe na Paul Kagame Perezida w’u Rwanda.

Umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru African Leadership Magazine Dr Ken Giami avuga ko gutanga ibi bihembo ku mugaragaro bizaba tariki ya 24 Gashyantare 2018 i Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

Uyu muyobozi kandi yashimye abahataniye iyi myanya, anashima abatsinze muri iyi myanya, mu bantu barenga miliyari batuye umugabane wa Afurika.
Zimwe mu ngingo nyamukuru zagendeweho mu gutoranya aba bayobozi zirimo nk’ibikorwa bagaragaje mu rwego rwo guhanga imirimo, umutekano no gushyiraho indangagaciro za demokarasi, ndetse no guteza imbere isura ya Afurika mu ruhando mpuzamahanga.

Ibitekerezo

  • Comgraturation to our president

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa