skol
fortebet

Abagore: Ngo 30% yabo irimo kubateza imbere ivuyeho ubu yaba igiye kare

Yanditswe: Tuesday 04, Sep 2018

Sponsored Ad

Abagore bo mu karere ha Huye n’ aka Gisagara baravuga ko kuba Leta y’ u Rwanda yarabageneye imyanya 30% mu nzego zifatirwamo ibyemezo bibafitiye akamaro. Barasaba abadepite batoye kuzahanira ko u Rwanda ruguma ku isoga mu guha agaciro umugore. Meya Sebutege asanga 30% y’ abagore ikwiye kugumaho kuko bayikwiriye.

Sponsored Ad

Babitangaje kuri uyu 4 Nzeli 2018 ubwo bari bamaze gutora abadepite batorwa binyuze mu kiciro cy’ abagore.

Muhayisa Assoumpta umwarimu muri kamunza akaba anashinzwe uburezi mu nama y’ igihugu y’ abagore(CNF) mu mudugudu wa Karubanda, Akagari ka Ngoma Umurenge wa Ngoma mu karere ka Huye yavuze ko 30% yabo yabahaye ijambo mu rwego zifatirwamo ibyemezo mbere bitarabagaho.


Muhayisa Assoumpta

Yagize ati “Twishimira ko natwe tubasha kujya mu nteko, itanga ibitekerezo itanga ibyifuzo mbere ntabwo byabagaho.”

Muhayisa avuga ko 30% ivuyeho ubu byabangamira iterambere ryabo ati “Ivuyeho byaba bije kubangama, baturekuye ntibakomeze kutwigisha kandi tubona ko umuco wo kwitinya ugihari byaba bije gusa n’ ibidusubiza inyuma”

Mutuyimana Jacqueline, wo muri CNF yo mu mudugudu wa Kabutare, asanga abadepite batoye bakwiye kurushaho kwegera abagore bakabakangurira birushijeho kwibumbira mu matsinda yo kugurizanya kuko bibatinyura bikanabafasha kwiteza imbere.

Macozi Marie Chantal wo mu kagari ka Ruturo umurenge wa Kibirizi mu karere ka Gisagara watoreye ku biro by’ itora bya GS ya Ndora arasaba abadepite batorwa mu bagore kujya basubira mu bagore babatoye bakumva ibibazo byabo.

Ati "Icyo nasaba abadepite ni uko badukorera ubuvugizi bakatugeza ku iterambere kuko iyo bamaze gutorwa ntabwo bagaruka ngo baturebe tubabwire ibibazo dufite."

Kubwimana Virgenie watoreye ku biro by’ itora bya GS Gisagara yavuze ko ikibazo gikomeye kibangamiye abagore ari inda zitateganyijwe mu rubyiruko, agira inama abadepite batowe uko bazakemura iki kibazo.


Kubwimana Virgenie

Yagize ati“Abadepite bakwifashisha ba mutima w’ urugo bagakorabubukangurambaga. Ni ibintu bibagamye kumbona nk’ uku ngana ngatangira abuzukuru ndera.”

Uyu mubyeyi Kubwimana uri mu kigero cy’ imyaka 50 asanga bidakwiye ko umwana w’ umukobwa watewe ahangayika umugabo wayimuteye yigaramiye ahubwo bapima AND uwo mugabo agafatwa agahanwa.

Bernadette Karigirwa watoreye ku biro by’ itora bya GS Butare Catholique I yavuze ko kugeza ubu abagore bagaze neza asaba abagore batoye babe abadepite kuharanira ko umurongo u Rwanda ruriho utasubira inyuma.

Umuyobozi w’ Akarere ka Huye watoreye abadepite b’ ikiciro cy’ abagore ku biro by’ itora bya GS Butare Catholique I, Ange Sebutege avuga kuri 30% itegeko nshinga ry’ u Rwanda rigenera abagore ngo bage mu nzego zifatirwamo ibyemezo yavuze ko bayikwiye kuko bashoboye.

Ati “Uko tubibona natwe 30% yabo idufiye akamaro, ni uruhare rwiza rwo gukomeza gushyigira abari n’ abategarugori kuko barashoboye no mu bikorwa by’ iterambere biragaragara ni byiza ko dutanga uwo mwanya”

Abadepite b’ ikiciro cy’ abagore 24 bagize 30% y’ abadepite b’ u Rwanda batorwa na za komite nyobozi za CNF kuva ku mudugudu, ku kagari, ku murenge ndetse n’ abagize inama njyanama y’ akarere. Ibi bivuze ko mu batora abadepite bo mu kiciro cy’ abagore harimo n’ abagabo kuko njyanama y’ akarere ntabwo ibamo abagore gusa.


Umugore wari umaze gutora abadepite bo kiciro cyabo

Amatora y’ abadepite ikiciro cy’ abagore agomba gusiga hamenyekanye abadepite b’ abagore 6 mu ntara y’ amagepfo, 6 mu ntara y’ iburasirazuba 6 mu ntara y’ Iburengerazuba 4 mu ntara y’ amajyaruguru na 2 mu mujyi wa Kigali. Komisiyo y’ amatora ivuga ko impamvu intara y’ amajyaguru n’ Umujyi wa Kigali zitorwamo abadepite b’ ikiciro cy’ abagore bake ari uko zifite umubare muto w’ abaturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa