skol
fortebet

Abakiristu batari abagatolika bagiye kugaba ibitero ku bacuruzi b’ ibiyobyabwenge

Yanditswe: Friday 10, Nov 2017

Sponsored Ad

Umuryango w’ ihuriro rw’ abaporotestani mu Rwanda C.P.R watangaje ko ugiye gutegura ibikorwa by’ amasengesho bigamije kurandura icuruzwa ry’ ibiyobyabwenge mu Rwanda ku buryo wizeye ko ibiyobyabwenge bizacika burundu mu Rwanda
Umuyobozi wa C.P.R yavuze ko nibamara guhashya ibiyobyabwenge burundu bazatumira Perezida Kagame bakamumurikira igikorwa cy’ indashyikirwa bazaba baragezeho.
Musenyeri Alexis Birindabagabo, Umuyobozi w’Itorero ry’Abangirikani Diyosezi ya Gahini akaba na Perezida wa CPR (...)

Sponsored Ad

Umuryango w’ ihuriro rw’ abaporotestani mu Rwanda C.P.R watangaje ko ugiye gutegura ibikorwa by’ amasengesho bigamije kurandura icuruzwa ry’ ibiyobyabwenge mu Rwanda ku buryo wizeye ko ibiyobyabwenge bizacika burundu mu Rwanda

Umuyobozi wa C.P.R yavuze ko nibamara guhashya ibiyobyabwenge burundu bazatumira Perezida Kagame bakamumurikira igikorwa cy’ indashyikirwa bazaba baragezeho.

Musenyeri Alexis Birindabagabo, Umuyobozi w’Itorero ry’Abangirikani Diyosezi ya Gahini akaba na Perezida wa CPR yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ugushyingo 2017 ubwo Abakirisitu batari abakatorike bizihizaga imyaka 500 ishize Martin Luther atangije amavugurura yatumye havuka abaporotesitani.

Umushumba w’ itorero ry’ Abangilikani mu Rwanda Bishop Rwaje onesphore yavuze ko abaporotesitani bisonura abakirisitu bose batari abagatorika, yongeraho ko nawe ari umugatorika kuko umuntu atakwihakana sekuru.

Yagize ati “Ndi umugatorika w’ umuporotestani w’ umwangirikani. Ntabwo ndi Umuroma ariko ndi umugatorika… Ntabwo umuntu yakwihakana sekuru…kuba turi abaporotestani, protester ntabwo ari uguhakana ahubwo ni ukugendera mu kuri ibitari byo ukabihakana”

Mgr Alexis Birindabagabo, yasabye abakirisitu kwamagana abacuruza ibiyobyabwenge yongeraho ko byaba byiza aho babonye umucuruzi w’ ibiyobyabwenge bagiye bamuvugiriza induru.

Mgr Birindabagabo avuga ko abaporotesitani bo mu Rwanda bose bunze ubumwe. Ngo nk’ uko bashyize hamwe bagasengera amatora y’ umukuru w’ igihugu yabaye muri Kanama 2017 akagenda neza ni nako bagiye gusenga bamagana abacuruzi b’ ibiyobyabwenge.

Yagize ati “Abanyamakuru mutangire mubwire abacuruza ibiyobyabwenge ko tugiye kubahagurukira, tugiye ku bagaho ibitero by’ amasengesho, turangije dufate ingamba hanyuma ijisho ryari ryarahumirije ryongere rikanure, kugira ngo abacuruza ibiyobyabwenge n’ ababyungukiramo bose tubabuze amahemo”

Mgr Birindagabo yabwiye abakiristo barenga ibihumbi 2 bari bitabiriye ibirori byo kwizihiza yubile y’ imyaka 500 abaporoso babayeho ko nibamara guhashya ibiyobwabenge bazatumira Perezida wa Repubulika bakamugaragariza igikorwa cyavuye mu masengesho bakoze.

Ibi bitangajwe mu gihe mu cyumweru gishize abayobozi b’ intara y’ amajyaruguru n’ inzego z’ umutekano bateraniye mu nama bagafata umwanzuro uvuga ko umuturage uzajya atanga amakuru, bigatuma umucuruzi w’ ibiyobyabwenge afatwa azajya ahabwa 10% by’ agaciro k’ ibyo biyobyabwenge.

Umuyobozi wungirije wa RGB, Dr Usta Kayitesi yavuze ko Leta iri kumwe n’ umuryango w’ abaporotesitani muri gahunda yo kurwanya ibiyobyabwenge.


Dr Usta Kayitesi

Yakomoje ku nkunga Leta izatera abanyamadini mu guhashya ibiyobyabwenge ati “Inkunga ya mbere ni ukubereka ko dukorana nabo, ikindi ni ukubahuza n’ izindi nzego. Amaboko ahuje arwanya umwanzi ku buryo bworoshye. Inzego zitandukanye zose zihangayikishijwe n’ ikibazo cy’ ibiyobyabwenge”

C.P.R ivuga ko ntawe utakwishyimira igihugu kitarangwamo ibiyobyabwenge kuko ngo benshi mu rubyiruko bahinduka abajura iyo bakoresheje ibiyobyabwenge.

Mgr Birindabagabo ati “Ntawe utakwishimira gutembera mu gihugu kitarangwamo ibiyobyabwenge kuko yaba afite umutekano yizeye ko ntawe uri bumwibe ibintu bye”

CPR ivuga ko mu Rwanda hari abapotesitani bakaba miliyoni 6 bafite ibigo by’ amashuri abanza bigera kuri 500, iby’ ayisumbuye bikakaba 300 n’ ibigo 7 by’ amashuri makuru na kaminuza.

Abayoboke bamanitse ibiganza bemeza ko kurandura ibiyobyabwenge bishoboka

Ibitekerezo

  • Ngo bagiye kugaba ibitero.Yibagiwe kuvuga ko bagiye guhigwa bukware, no kurasa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa