skol
fortebet

Abanya Politiki bavugwaho ko baba abasimbura beza ba Perezida Kagame [URUTONDE]

Yanditswe: Tuesday 04, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu ijambo yagejeje ku banyamuryango ba RPF INKOTANYI ku Cyumweru,tariki ya 02 Mata 2023, Perezida Kagame yavuze ko bikwiriye ko uyu muryango wagakwiye gushaka abandi batari we bamusimbura ku buyobozi bw’iri shyaka no ku Buperezida.
Perezida Kagame watangiye kuyobora u Rwanda muri 2003,yakoze ku mitima y’abanyarwanda benshi bituma banasaba ko itegeko rikumira manda ze rivugururwa akongera kwiyamamaza muri 2017.
Iri tegeko ryatowe ku bwinshi,maze 2017 barongera bamuhundagazaho amajwi ndetse (...)

Sponsored Ad

Mu ijambo yagejeje ku banyamuryango ba RPF INKOTANYI ku Cyumweru,tariki ya 02 Mata 2023, Perezida Kagame yavuze ko bikwiriye ko uyu muryango wagakwiye gushaka abandi batari we bamusimbura ku buyobozi bw’iri shyaka no ku Buperezida.

Perezida Kagame watangiye kuyobora u Rwanda muri 2003,yakoze ku mitima y’abanyarwanda benshi bituma banasaba ko itegeko rikumira manda ze rivugururwa akongera kwiyamamaza muri 2017.

Iri tegeko ryatowe ku bwinshi,maze 2017 barongera bamuhundagazaho amajwi ndetse ubu afite amahirwe yo gukomeza kwiyamamaza akaba yakomeza kuba ku butegetsi kugeza 2034.

Perezida Kagame yabwiye abanyamuryango ba FPR INKOTANYI ko yifuza ko haboneka abandi bagirirwa icyizere cyo kuyobora iri shyaka n’igihugu.

Ati "Mfite umwenda wo kuvuga ngo yiba byihutaga, uko dukora bigatuma haboneka undi wakora nk’ibyo muntorera gukora. Ni cyo nshaka kuvuga.Birasa nkaho hari icyaha mfite.

N’ukuvuga ngo wananiwe gukorana nabo ukorana nabo ku buryo twibonamo abandi bashobora gukora nk’ibyawe,nk’ibyo tugusaba gukorana nawe.Nicyo nashakaga kuvuga.

Iteka ko dushaka Chairman hakaza Kagame,ubundi mu buryo busanzwe kuki bitaba byiza ariko hari icyo kintu...Ndanabyifuza ko byaba no ku buyobozi bw’igihugu."

Impaka ntizijya zibura ku bantu bavamo umusimbura wa Perezida Kagame aho benshi mu bavuga bemeza ko ubu ntawaboneka mu gihe abandi bagira amazina make atagera no kuri atatu y’umusimbura we.

Mu kiganiro yagiranye na Radio 10, tariki 18 Ukwakira 2022,Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Sheikh Musa Fazil Harerimana yabajijwe igihe abona u Rwanda rwazayoborerwa n’undi muntu utari Perezida Paul Kagame, avuga ko ari igihe rwazaba rumaze kugera aho rushikamye.

Abajijwe abashobora kuvamo uwasimbura Perezida Paul, Hon Musa Fazil Harerimana yavuze ko ari abakiri bato batabaye mu bibazo by’amateka yaranze u Rwanda.

Ati “Abakandida mvuga bakiri bato, ni abantu ubona ko bize muri iki gihe cya nyakubahwa Perezida wa Repubulika akabateza imbere, ntibahure n’amacakubiri ya Leta iyabashyiramo. Abo bazamutse gutyo, numva ko kuri njyewe ari bo yategura agaha ubuyobozi.”

Mu kiganiro UMURYANGO wagiranye n’Umusesenguzi Jean Paul Nkundineza,yavuze ko kuri ubu umusimbura wa Perezida Kagame ataraboneka kuko ukenewe ari ufite ubuhanga mu Bubanyi n’amahanga,gukorana n’igisirikare no kubaka urwego rw’ubutasi rukomeye,guteza imbere u Rwanda nkuko abikora ndetse no kuba afitiwe icyizere mu banyarwanda.

Ati "RPF imyaka 35 irimo 29 ku butegetsi,biragoye kubona undi muntu wakorera mu ngata Perezida Kagame,bivuye mu mboni z’abaturage.Biragoye kuko abaturage baramwizera cyane.Imvugo yakoresheje ni imvugo ya politike cyane.Ubuse Paul Biya amaze ingahe,Museveni,...n’abamusimbura nabo muri RPF kuko n’ibintu baba bateguye igihe kinini."

Yakomeje ati "Mu mboni zanjye umuntu ashobora kuba umuyobozi mwiza ariko kuba Perezida w’igihugu bisaba izindi mbaraga...Aka kanya biragoye."

Icyakora Nkundineza yavuze amazina abiri abonamo ubushobozi bwo kuba bakundanira Perezida Kagame ku butegetsi.Ati "Aka kanya mpitamo nshaka ko u Rwanda rutera imbere n’ibindi ni hgati ya Donald Kaberuka na Louise Mushikiwabo.Baza kuri uwo mwanya kubera imyanya ikomeye bayoboye ku rwego rw’isi.

Igihugu cy’u Rwanda kimeze nka Isiraheli,gikikijwe n’abanzi,sindabona ibi bihugu duturanye tubanye neza imyka itanu,ntabwo ari bishya.

Ikintu gikomeye Perezida Kagame abarusha bose afite ubuhanga ku bubanyi n’amahanga,azi gucunga umutekano n’ubutasi azi no guteza imbere igihugu cye mu buryo bumwe n’Ubundi.Aragikotanira muri make.Ntabwo ndabona inkotanyi yayobora u Rwanda irenze Kagame."

Ubwo yatangizaga Inama y Igihugu y’Umushykirano ya 17 yateraniye i Kigali kuva kuwa Kane tariki 19-20 Ukuboza 2019,Perezida Kagame mu ijambo rye, yavuze ko yifuza kuzasimburwa n’umugore.

Aha Perezida Kagame yagize ati "Mwongere vitensi,..njya nifuza rimwe ko uyu mwanya mwampaye ubukurikira uzatwarwa n’umugore, abagabo ntabwo nzi uko mubyumva."

NI BANDE BAGERAGEZA GUSIMBURA PEREZIDA KAGAME KU BUTEGETSI

1]LOUSE MUSHIKIWABO

Mushikiwabo ni inararibonye muri Politiki,azi u Rwanda n’imikorere yarwo ndetse anafite ubunararibonye buri hejuru ku bijyanye na politiki mpuzamahanga.

Ni umunyapolitiki wavukiye i Jabana mu karere ka Gasabo tariki 22 Gicurasi 1961.

Ni mushiki wa Lando Ndasingwa wari umunyapolitiki n’umucuruzi ukomeye, akaza kwicwa muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’abandi bamwe bo mu muryango we.

Mushikiwabo yakuriye i Kigali mu bwana bwe, aho yigiye amashuri abanza n’ayisumbuye, nyuma aza gukomereza muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare mu mwaka wa 1981.

Nkuko bigaragara ku rubuga rwa interineti ruvuga ku buzima bwe, nyuma yaje gukomereza amasomo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuri Kaminuza ya Delaware aho yize indimi no kuzisemura, ahavana impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza.

Yabaye muri Amerika imyaka ibarirwa muri 20 akora imirimo ijyanye n’ubusemuzi nko mu Muryango w Abibumbye. Yaje kuhava ajya gukorera banki nyafurika y’iterambere muri Tuniziya, mu buyobozi bushinzwe itangazamakuru.

Prezida Kagame yamugize Minisitiri w’Itangazamakuru ahava ajya kuyobora Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda kuva mu mwaka wa 2009.

Ibi bimugira umwe mu bayoboye iyi minisiteri igihe kirekire kurusha abandi bose nyuma ya jenoside.

Mu Kwakira 2018, Mushikiwabo yatorewe kuba umunyamabanga mukuru wa Francophonie, umuryango uhuza ibihugu bivuga Igifaransa. Ni we mu nyarwanda wa mbere watorewe kuyobora uyu muryango mu myaka ine ndetse mu mezi make ashize yongerewe kugirirwa iki cyizere.

Ubushobozi, ubunararibonye muri politiki y’u Rwanda ndetse na mpuzamahanga, biha amahirwe madamu Mushikiwabo kuba yajya mu basimbura ba Perezida Kagame igihe yaba avuye ku butegetsi.

Mushikiwabo azwiho cyane gucengera no gukora ’lobbying’ kugira ngo agere ku cyo ashaka. Ikindi afite cyihariye usibye kuba yarize indimi azi kuzivuga neza n’umuhanga mu bwirwaruhame n’imibanire na benshi

Ni umuntu uhora yishimye kandi utera urwenya iyo yabishatse.

2] DONALD KABERUKA


Dr Donald Kaberuka,umuhanga mu bukungu na Politiki, wubatse izina rikomeye muri Afrika no ku isi yose ubwo yayoboraga Banki Nyafurika itsura Amajyambere (BAD) imyaka 10,nawe n’undi muntu utarenzwa ingohe mu kuba yayobora u Rwanda.

Dr Donald Kaberuka ni Umunyarwanda wavutse tariki ya 5 Ugushyingo 1951, avukira ahahoze hitwa i Byumba ; ubu ni mu karere ka Gicumbi, akaba ari imfura mu muryango w’abana 7.

Ku myaka 8 gusa, Donald Kaberuka n’umuryango we bahungiye mu gihugu cya Tanzania ari naho yize amashuri ye, aza no kuminuriza muri University of Dar es Salaam aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri mu bijyanye na Philosophy.

Icyiciro cya gatatu cy’amashuri ya kaminuza, Donald Kaberuka yacyigiye muri University of East Anglia mu Bwongereza mu bijyanye n’iterambere (Development studies) aho yaje kuva yerekeza muri University of Glasgow yo mu gihugu cya Ecosse ari naho yavanye impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye n’ubukungu (PhD in Economics).

Akimara kurangiza amashuri ye, kuva mu mwaka w’1987 yakoze mu bijyanye n’amabanki ndetse n’ubucuruzi mpuzamahanga mu gihe kigera ku myaka 10. Mu bigo bikomeye yakozemo icyo gihe harimo Umuryango nyafurika ushinzwe iby’amakawa (OAIC) aho yari umuyobozi ushinzwe ubukungu.

Mu mwaka w’1997, Dr Donald Kaberuka yagizwe Ministiri w’imari n’igenamigambi w’u Rwanda aho yari afite inshingano zikomeye zo kuzahura ubukungu bw’igihugu cyari kimaze imyaka 3 kivuye muri Jenoside ndetse n’intambara, aho ubukungu bwari bwarazahaye bisa nko gutangirira ku busa.

Uyu mwanya akaba yarawumazeho imyaka 8 aho yagize uruhare mu izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda muburyo bugaragara.

Muri 2005,Dr Donald Kaberuka yatorewe kuyobora BAD,aba umunyarwanda uyoboye Banki nk’iyi ikomeye muri Afurika.Muri 2010 nabwo yongeye gutorerwa indi manda.

Mu mwaka wa 2013, Dr Donald Kaberuka yahawe igihembo cy’Umunyafurika w’umwaka cyitwa « Daily Trust Award » kubera uruhare yagize mu iterambere ry’umugabane wa Afurika, cyane cyane ku gitekerezo yagize cyiswe « Africa 50 Fund » kigamije guteza imbere ibikorwa remezo kuri uyu mugabane.

Ku rutonde rwakozwe n’ikinyamakuru Jeune Afrique muri 2015, Donald Kaberuka yaje mu bantu 50 bavuga rikijyana ku mugabane wa Afrika.

3]JEANNETTE KAGAME

Ugendeye ku bunararibonye afite muri politiki y’u Rwanda no kuba abana na Perezida Kagame,Madamu Jeannette Kagame yaba umusimbura mwiza wa Perezida Kagame,agakomereza ku byo yagejeje ku banyarwanda.

Jeannette Nyiramongi ni yo mazina yiswe n’ababyeyi be, ni umufasha wa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

Yavutse tariki 10 Kanama 1962. Kubera amateka mabi yaranze u Rwanda ashingiye ahanini ku ivanguramoko, Jeannette n’umuryango we babaye mu buhungiro ari naho yize amashuri ye mu bihugu nk’u Burundi na Kenya.

Jeannette Kagame afite impamyabumenyi mu bigendanye n’ubukungu n’icungamutungo, gusa akunze kugaragara cyane yibanda ku bukungu, ubuzima, imibereho myiza y’umwana n’umugore, kurwanya sida no kurengera umugore ndetse n’umuryango muri rusange.

Mu 2010, Madamu Jeannette Kagame yabonye impamyabumenyi y’ikirenga muri Kaminuza ya gikiristu ya Oklahoma kubera uruhare yagize mu kurwanya agakoko gatera SIDA no kurwanya ubukene, muri uwo mwaka ahita anashingwa guhagararira ibikorwa by’imirire myiza ku bana muri gahunda y’ibiribwa (PAM cyangwa WFP) mu muryango w’Abibumbye (ONU).

Mu Rwanda, agira uruhare mu guteza imbere uburenganzira bw’umugore, uburezi , imibereho myiza y’abaturage cyane imfubyi n’abapfakazi bari bazahajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu mwaka wa 2002 yashinze umuryango udaharanira inyungu wa Imbuto Foundation, anabereye umuyobozi kugeza ubu. Ni umuryango wagize uruhare runini mu gushyira imbaraga mu buzima n’uburezi bw’abana b’abakobwa batishoboye.

Mu Ukuboza 2011 yafashije mu itangizwa ry’ihuriro ry’abafasha b’abakuru b’ibihugu muri Africa rigamije guhuriza hamwe imbaraga mu kurwanya SIDA n’ibindi bibazo.

Nta gushidikanya ko ari umwe mu bantu bazi ibibazo Abanyarwanda bafite ndetse azi byinshi muri politiki y’igihugu bityo yaba umwe mu basimbura Perezida Kagame.

Avuga adategwa neza indimi z’amahanga zikoreshwa cyane ku isi igifaransa n’icyongereza.

4]TITO RUTAREMARA

Azi Politiki y’u Rwanda,ari mu bashinze ishyaka FPR INKOTANYI,ndetse ubunararibonye afite bwatuma akora aka kazi neza cyane ko anakuze.

Hafi ubuzima bwe bwose; Hon. Tito Rutaremara yabaye muri politike.Yayoboye akanama kashyizeho RPF mu mwaka wa 1987; ayobora akanama katunganije Itegeko Nshinga u Rwanda rugenderaho; yabaye Umuvunyi Mukuru; aba Umudepite; Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda,ubu ari mu kanama ngishwana k’inararibonye.

Senateri Tito Rutaremara avuga ko yavutse taliki 21 Ugushyingo 1944; avukira mu Karere ka Gatsibo; Umurenge wa Kiziguro. Yavukiye mu muryango wifashije kuko se yari umwarimu nyuma aza kuba umukarani wa Leta; kandi iwabo bari boroye inka.

Senateri Tito yize muri kaminuza ya Cyambogo; ahita ajya mu gihugu cy’Ubufaransa aho yakomeje muri kaminuza ya Clermont Ferrand ndetse ahakorera Master’s muri Geo-Physics.

Ubuzima bwe bwa Politike nyuma y’Amashuri

Mu mwaka wa 1980-1985; Tito Rutaremara yinjiye mu ishyaka rya Gikomunisti ryo mu Bufaransa; avuga ko bwari uburyo bwo kwiga imikorere y’amashyaka no kureba uburyo iyo mikorere yakwifashishwa kugira ngo Abanyarwanda bavanwe mu buhunzi.

Muri icyo gihe Rutaremara yari yarambuwe uruhushya rw’inzira (Passport) yari yarahawe na Uganda; ngo kuko ubutegetsi bwariho bwamushinjaga gukorana na National Resistance Movement (ishyaka rya Museveni).

Rutaremara yaje gusubira muri Uganda ubwo Yoweli Kaguta Museveni yari amaze gufata ubutegetsi; icyo gihe yahise ashingwa kuyobora Task force (Itsinda) ryo gushyira mu buryo RANU ari yo yaje guhinduka RPF-Inkotanyi mu Kuboza 1987.

Kuva RPF yatangira; Tito Rutaremara yaranzwe no kuba mu myanya ikomeye muri iryo shyaka; aho yabaye Umunyamabanga Mukuru.

1987-1989: Umunyamabanga Mukuru wa RPF-Inkotanyi
1989-1991: Komiseri ushinzwe ubukangurambaga
1991-1993: Umuhuzabikorwa wa Politike n’igisirikare
1993: Yazanye n’itsinda ry’abasirikare 600 bari muri CND (Inteko Ishinga Amategeko.)

5]JAMES KABAREBE

Jenerali James Kabarebe ni umunyarwanda. Yabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda na Minisitiri w’Ingabo. Mbere yaho yabaye umugaba w’ihuriro ry’ ingabo zigamije kubohora Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo. Kuri ubu ni Umujyanama wa Perezida Kagame mu bya gisirikare .

Gen Kabarebe nawe ari mu bantu bazi politiki y’u Rwanda ,azi byinshi ku mutekano n’igisiirikare ndetse arakunzwe mu banyarwanda cyane ko anakunze guhura n’urubyiruko akaruganiriza amateka ku rugamba rwo kwibohora.

Uretse aba,hari abandi banyapolitiki bazwi mu Rwanda nka Dr Vincent Biruta,Charles Muligande, Amb. Valentine Sendanyoye Rugwabiza,Bernard Makuza,Dr Ngirente Edouard,Hon.Frank Habineza nabo bafite ubunararibonye muri Politike ku buryo bayobora u Rwanda.

Ibitekerezo

  • Ariko muribona mwumva Urwanda abandi atarurwabo

    Richard sezibera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa