skol
fortebet

"Abanyarwanda ntibagomba gutsindwa n’ikimenyane na munyangire" - Madamu Jeannette Kagame

Yanditswe: Monday 30, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu ihuriro rya 16 ry’Umuryango Unity Club Intwararumuri abereye umuyobozi, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko Abanyarwanda badakwiye gutsindwa n’ingeso mbi zirimo ikimenyane, gushaka indonke, munyangire n’itonesha.

Sponsored Ad

"Ndi Umunyarwanda: Igitekerezo ngenga cy’ukubaho kwacu" niyo nsanganyamatsiko abitabiriye ihuriro rya 16 ry’Umuryango Unity Club Intwararumuri bagendeyeho muri uyu mwiherero wabo ubaye ku nshuro ya 4.

Umuyobozi wa Unity Club Intwararumuri Madamu Jeannette Kagame yabwiye abitabiriye iryo huriro ko imyaka igiye kuba 30 Abanyarwanda barahisemo ubumwe n’ubudaheranwa nyuma yo kubigeraho ku kiguzi kitabonerwa agaciro.

Ati"Twahisemo kuba umwe. Icyo twiyemeje ni u Rwanda rudaheza, u Rwanda rw’abunze ubumwe, barukunda, barukorera, kandi bakarurinda.

N’ubwo kuba Intwararumuri ari umuhamagaro twihitiyemo nk’Abanyamuryango, turifuza ko namwe mwese mwadushyigikira muri uwo muhamagaro uru rumuri tugakomeza kurugeza kuri bose.”

Ubushakashatsi ku bumwe n’ubwiyunge (RECONCILIATION BAROMETER) bwakozwe muri 2020 bwagaragaje ko mu bantu babajijwe, 98.5% bemeje ko Ndi Umunyarwanda igira uruhare mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, 88% bo bemeza ko bagira uruhare rugaragara mu biganiro byayo.

Ubwo bushakashatsi bwemejeko igipimo mpuzandengo cy’ubumwe n’ubwiyunge kigenda kizamuka kuko muri 2015 cyari kuri 92.5%, muri 2020 kigera kuri 94.7% bivuga ko muriyo myaka itanu igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge cyazamutseho 2.2%.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Dr. Bizimana Jean Damascene avuga ko uburezi n’ubuzima ari zimwe mu nkingi zaje ku isonga mu guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge.

Mu butumwa bwe, Madamu Jeannette Kagame asanga Abanyarwanda batagomba gutsindwa n’ingeso mbi nk’ikimenyane, gushaka indonke, munyangire n’ibindi.

Imibare y’urukiko rw’ikirenga yerekana ko kuva muri 2015-2022 hari imanza 5,039 zaciwe ku byaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’ibyaha by’ivangura n’amacakubiri.

Mu maka 2021-2022 ubwawo hari imanza 316 zaciwe murizo 256 zihwanye na 81% abari bazikurikiranyweho bahamwe n’ibyaha barakatirwa.

RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa