skol
fortebet

Abanyeshuri biga itangazamakuru n’ itumanaho muri UR bagiye gusubijwe kwigira i Huye

Yanditswe: Sunday 19, Aug 2018

Sponsored Ad

Kaminuza y’u Rwanda, UR, yimuriye i Huye Ishuri ry’Itangazamakuru n’Itumanaho,ryimukana n’abiga ku manywa mu Ishami ry’Icungamutungo n’Ubucuruzi (CBE).

Sponsored Ad

Itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Kamena, rigaragaza ko mu mwaka w’amashuri wa 2018/19 uzatangira muri Nzeri, abiga muri ayo mashami yombi bazatangira kwigira i Huye.

Ibi byanemejwe n’Umukozi ushinzwe itumanaho muri UR, Mike Karangwa. Ati “Abiga mu myaka yose bazagenda hamwe n’abiga ku manywa mu Ishami ry’Icungamutungo n’Ubucuruzi bari basanzwe bigira i Gikondo. Abiga mu icungamutungo n’ubucuruzi nijoro bo bazaguma i Gikondo.”

Ishuri ry’Itangazamakuru risubiye aho ryahoze

Iri shuri ryavanywe i Huye mu 2011 ricumbikirwa mu nyubako z’Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (ryahoze ari KIST), rihava mu 2016 rijyanwa i Gikondo ahari Ishami ry’Icungamutungo n’Ubucuruzi.

Umwe mu biga itangazamakuru muri UR utifuje ko amazina ye atangazwa, yavuze ko gusubira i Huye ari igihombo.

Ati “Umuntu yigaga ariko akaba yabona akazi kuko i Kigali hari ibinyamakuru byinshi, umuntu yamenyanaga n’abanyamakuru babifitemo uburambe bakamusangiza ubunararibonye.”

Umwarimu Paul Mbaraga umaze imyaka 10 yigisha mu Ishuri ry’itangazamakuru n’itumanaho, we asanga hari ingorane zizabaho ku myigire y’abanyeshuri.

Ati “Ibikorwa byinshi bireba itangazamakuru biri mu Mujyi wa Kigali, ibitangazamakuru byinshi niho biri, byadufashaga kohereza abanyeshuri kwimenyereza umwuga.”

Yavuze ko hari imishinga bateganyaga igiye guhagarara irimo amasezerano n’ibinyamakuru mu gufasha abanyeshuri kwimenyereza umwuga.

Ati “Igihe tuzaba turi i Huye iyo mikoranire ntishoboka mu buryo bworoshye. Yego byakorwa ariko abanyeshuri bishobora kubasaba amafaranga batanabonaga bakiri muri Kigali.”

Umuyobozi wungirije wa UR ushinzwe Iterambere rya Kaminuza, Dr Muligande Charles, aherutse kubwira IGIHE ko kwimura itangazamakuru ntacyo bizahungabanya, kuko “hari abandi banyamakuru beza benshi babyigiye i Huye.”

Ikindi ngo ni uko ryajyanwe i Kigali mu 2011 ngo rifashe abakoraga itangazamakuru batararyize kuko itegeko ryari rimaze kubibuza.

Gusa nyuma ryaravuguruwe, hemezwa ko n’utarize itangazamakuru yemerewe kurikora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa