skol
fortebet

Abarimo abakomeye bari mu muhango wo kwimika “umutware w’Abagogwe b’Abakono”, bari he?

Yanditswe: Wednesday 19, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abayobozi bakuru no mu nzego zitandukanye bitabiriye ibirori by’iyimikwa ry’Umutware w’abiyita Abagogwe b’Abakono mu Kinigi kuri ubu ntibari kugaragara mu mirimo yabo nyuma y’uko batumijwe ngo bitabe i Kigali mu Cyumweru gishize.

Sponsored Ad

Mu bavugwa ko bitabiriye ibi birori byaganiwe kure n’Umuryango RPF-Inkotanyi, uvuga ko iki gikorwa “kidatanga urugero rwiza mu kwimakaza ubumwe n’ubufatanye bw’Abanyarwanda bose” barimo Visi Perezida wa Sena, Hon Nyirasafari Esperance.

Ibyo birori byo ku wa 09 Nyakanga 2023, byagaragayemo kandi Umukozi wa RAB Sitasiyo ya Musanze, Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe impapuro mpamo z’ubutaka mu Majyaruguru, n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere, Andrew Rucyahana Mpuhwe n’uwahoze ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney.

Kazoza Rushago Justin ni we wahawe inkoni y’ubushumba mu birori byitabiriwe n’abantu benshi b’imbere mu gihugu n’abakurikiranye umuhango mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Usibye abo bahamagajwe mu mpera z’icyumweru gishize, hahamagajwe kandi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Musanze, Kanayogye Alex, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge itatu n’abasirikare bane bafite ipeti rya Colonel bakorera mu gice ibyo birori byabereyemo, bose bakaba bataragaruka mu kazi.

Hiyongeraho abaherwe Kazoza Justin wimitswe, n’umunyemari Paul Muvunyi nyiri hoteli yabakiriye.

Ku wa 09 Nyakanga nibwo mu Karerere ka Musanze, mu Murenge wa Kinigi habaye ibirori byiswe “Iyimikwa ry’umutware w’Abakono,” ndetse bemeza ko hazajya hakusanywa umusanzu wo gufashanya mu rwego rwo kugobokana.

Amakuru avuga ko muri icyo gitaramo basabanye, ndetse haza no gutangwa inka zirenga 100.

UMURYANGO Nturabasha kubona umuyobozi wemera kuvuga kuri iyi Dosiye n’ibivugwa kuri aba bafunzwe cyangwa bari kubazwa iby’iki gikorwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa