skol
fortebet

Abayobozi b’Intara zo mu Rwanda no mu Burundi bafatiye hamwe imyanzuro ikomeye

Yanditswe: Tuesday 08, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ba Guverineri b’Intara y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo zo mu Rwanda ndetse n’uw’Intara ya Kirundo mu Burundi, biyemeje gufatanya gukora ubuvugizi kugira ngo hafungurwe ibyambu byahoze byambukiraho abaturage, bikoroshya ubuhahirane.
Ibi babitangaje kuri uyu wa kabiri tariki ya 8 Ugushyingo 2022 ubwo Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, baganiraga na Guverineri w’Intara ya Kirundo mu Burundi, Hatungimana Albert.
Ni inama yari igamije (...)

Sponsored Ad

Ba Guverineri b’Intara y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo zo mu Rwanda ndetse n’uw’Intara ya Kirundo mu Burundi, biyemeje gufatanya gukora ubuvugizi kugira ngo hafungurwe ibyambu byahoze byambukiraho abaturage, bikoroshya ubuhahirane.

Ibi babitangaje kuri uyu wa kabiri tariki ya 8 Ugushyingo 2022 ubwo Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, baganiraga na Guverineri w’Intara ya Kirundo mu Burundi, Hatungimana Albert.

Ni inama yari igamije gutsura umubano hagati y’impande zombi, yabereye ku mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera.

Iyi nama yanitabiriwe n’abayobozi b’inzego z’umutekano ku mpande zombi n’abayobozi b’uturere twa Gisagara, Nyanza na Bugesera mu Rwanda, n’abayobozi ba Komine Rusobe, Kirundo, Bugabira, Ntega, Vumbi, Kitobe na Bwambarangwe.

Muri iyi nama baganiriye ku ngamba zo kunoza imikoranire mu kurwanya ibyaha, n’ibyakorwa mu gufasha abaturage b’ibihugu byombi kunoza ubuhahirane.

Mu myanzuro yafatiwemo, harimo kunoza uko bahanahana amakuru ku nzego zose, gukomeza ibikorwa by’umutekano, ubukangurambaga mu baturage bwo kutavogera imipaka, guhererekanya abanyabyaha n’ibindi.

Muri iyo myanzuro kandi harimo no gufatanya mu kurwanya indwara z’ibyorezo birimo Covid-19, Ebola, ubuganga n’ibindi.

Biyemeje kandi gukora ubuvugizi ku mitunganyirize y’igishanga cy’Akanyaru mu rwego rwo gufasha abaturage kongera umusaruro.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yavuze ko ku bihugu byombi hari ubushake bwa politike bugamije gushakira umuti ibibazo bihari.

Yashimangiye ko hari ibyifuzo bashyize hamwe bagiye kugaragariza ubuyobozi bw’ibihugu byombi.

Ati "Uyu munsi habayeho kwiyemeza kugira ngo ibyifuzo twagaragaje, nibabitwemerera twabishyira mu bikorwa. Twahoze tuvuga tuti ’nibishoboka tuzakine n’umupira mu Karere ka Bugesera cyangwa se Kirundo, abantu batangire gusabana, bahahirane, twubake icyizere no gusangira amakuru n’ubumenyi biganisha ku iterambere ry’umuturage wacu."

Guverineri w’Intara ya Kirundo, Hatungimana Albert, we yavuze ko biyemeje kurwanyiriza hamwe indwara zitandukanye ndetse n’ibyorezo, baniyemeza gushyira imbaraga mu kurwanya abajura ku mpande z’ibihugu byombi.

Yavuze ko kandi biyemeje kwigisha abaturage bo mu bihugu byombi kugira ngo bibafashe kutarenga imbibi z’ibihugu byabo, kuko byagiye bigaragara kenshi.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice we yavuze ko kuri ubu bishimira uburyo ibihugu byombi byashyize imbaraga mu guhashya umwanzi waturukaga mu ishyamba rya Nyungwe cyangwa Kibira ku ruhande rw’u Burundi.

Yavuze ko ibihugu byombi byiyemeje gukomeza gukorana mu guhanahana amakuru yatuma umutekano urushaho kugenda neza.

Aba bayobozi biyemeje ko nibura bazajya babonana buri gihembwe cyangwa n’igihe bibaye ngombwa kugira ngo banoze ibitagenda neza, umubano urusheho gukomeza kuba mwiza.

U Burundi buheruka gufungura imipaka ibuhuza n’u Rwanda aho kuri ubu abaturage basigaye bambuka neza mu mahoro, mu gihe hari hashize igihe kinini u Rwanda rwo rufunguye imipaka.

IVOMO: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa