skol
fortebet

Abayobozi bakoresha nabi Ikinyarwanda basigaye bashakirwa abakibigisha

Yanditswe: Friday 19, Jan 2018

Sponsored Ad

Abayobozi b’ ibitangazamakuru bikorera mu Rwanda bongeye kunenga uburyo bamwe mu bayobozi bakuru bica ururimi rw’ Ikinyarwanda, RALC, ivuga ko abakicaga ubu basigaye bashakirwa abakibigisha.
Ikinyarwanda mu marembera, hadutse ururimi rw’ Ikinyafurangere, Abanyarwanda basigaye ari nk’ abanyamahanga mu gihugu cyabo, kuko badasobanukirwa ibyanditse ku byapa byo mu mujyi wa Kigali bitewe n’ uko byanditse mu ndimi z’ amahanga,… izi ni zimwe mu mpuruza abanyamakuru batanze ubwo batabarizaga ururimi (...)

Sponsored Ad

Abayobozi b’ ibitangazamakuru bikorera mu Rwanda bongeye kunenga uburyo bamwe mu bayobozi bakuru bica ururimi rw’ Ikinyarwanda, RALC, ivuga ko abakicaga ubu basigaye bashakirwa abakibigisha.

Ikinyarwanda mu marembera, hadutse ururimi rw’ Ikinyafurangere, Abanyarwanda basigaye ari nk’ abanyamahanga mu gihugu cyabo, kuko badasobanukirwa ibyanditse ku byapa byo mu mujyi wa Kigali bitewe n’ uko byanditse mu ndimi z’ amahanga,… izi ni zimwe mu mpuruza abanyamakuru batanze ubwo batabarizaga ururimi rw’ Ikinyarwanda, nyuma yo kubona ko rurimo gutakaza umwimerere warwo.

Abanyamakuru n’ abandi banyarwanda bafite ku mutima ururimi rwabo gakondo ntabwo barekeye kuko banafata amajwi y’ abayobozi bakuru bakoresha nabi ururimi rw’ Ikinyarwanda baruvangavangira indimi z’amahanga bakayumvisha ababakurikira, arinako bagaragaza uburyo ari ibintu bidakwiye.

Kim Kizito, umunyamakuru akaba n’ umwe mu bayobozi ba City Radio ntiyiyumvisha impamvu bamwe mu bayobozi bakuru bagikoresha nabi Ikinyarwanda.

Ati “Hashize igihe kinini bamwe mu bayobozi bakuru bica ururimi rw’ Ikinyarwanda, ni iyihe ndwara barwaye ituma batavuga neza Ikinyarwanda?” Aha yabazaga RALC, ya Nteko Nyarwanda y’ Ururimi n’ Umuco.

Umuyobozi w’Ishami ry’ Umuco muri RALC, Dr Nzabonimpa Jacques yavuze ko kuba hari abayobozi bakoresha nabi Ikinyarwanda hari ubwo bituruka ku mateka y’ u Rwanda aho usanga barakuriye mu bihugu by’ amahanga. Nubwo bimeze gutyaariko ntibikwiye kuba urwitwazo kuko hari abanyamahanga bari mu Rwanda bavuga neza ururimi rw’ Ikinyarwanda bivuze ko Umunyarwanda washaka kukiga atariwe byananira.

Mu gihe gito gitambutse kuvuga Ikinyarwanda uvangamo indimi z’amahanga byafatwaga nk’ ubusirimu, ubu busirimu bwanenzwe n’ abayobozi batandukanye barimo ba Minisitiri w’ Umuco na siporo Uwacu Julienne.

Amajwi y’ Abanyarwanda bakoresha nabi Ikinyarwanda yaregeranyijwe ashyirwa hamwe nyiri ukuyegeranya ati ‘Ikinyarwanda mu marembera’. Dr Nzabonimpa avuga ko amenshi mu majwi yashyizwe mu kiswe ‘Ikinyarwanda mu marembera’ ari aya bamwe mu bayobozi bakuru ibi bikaba byaratumye bakanguka batangira kukiga.

Dr Nzabonimpa yavuze ko umwe mu bayobozi bakuru bakoreshaga nabi Ikinyarwanda RALC yamushakiye umwarimu ukimwigisha akemera kumwiyishyurira.

Ati “…Twabashakiye abantu batangira kubahugura, hari uwo (Kim Kizito )yatanzeho urugero muri ino minsi yarabihagaritse, twari twaramushakiye umuntu umufasha kwiga Ikinyarwanda yari yaranemeye kujya amwirihira. N’ ubungubu abandi bahari bose turabafasha, ku buryo ahenshi na henshi murimo kubona bigenda bihinduka, agakora iyo bwabaga akavuga Ikinyarwanda ariko akakivuga uko agishoboye.

Mu nama iheruka y’ umushikiramo Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yakomoje ku mikoreshereze itanoze y’ Ikinyarwanda asaba abatakizi gufata umwanya bakakiga.

Abakeneye kwihugura mu rurimi rw’ Ikinyarwanda bavuga ko kubona ibitabo by’ Ikinyarwanda byo gusoma bibagora bitewe n’ uko bihenda. Urugero inkoranyamagambo y’ Ikinyarwanda yuzuye igura ibihumbi 52 frw.

Ibitekerezo

  • Nibyiza gukemura abayobozi ariko turagira ngo namwe abanyamakuru mwinenge kuko birababaje kumva abanyamakuru nk’abantu bigisha rubanda bavuga ikinyarwanda nabi. Ibi bigaragara cyane ku banyamakuru b’imikino. Urugero: umukinnyi...YAJE KUBA atsinda igitego, umukinnyi ...ARI MU MVUNE, ikipe ...YAJE KUBA ITSINDWA, Umutoza yaje KUBA AVUGA ku NSINZWI y’ikipe ye n’ibindi....

    Hari nk’umunyamakuru (si nshatse kuvuga igitangazamakuru akorera) wanditse inkuru irebana n’Umukuru w’igihugu cya Uganda yandika ngo MU7. Namwe ni mundebere umunyamakuru wandikira rubanda inkuru akayandika nkuwandika ubutumwa kuri face book cyangwa kuri WhatsApp.

    Nukuri mwumvwa mukanasomwa n’abantu benshi mujye mubyitaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa