skol
fortebet

Update: RIB yafunze abayobozi barindwi bo mu nzego z’Ibanze

Yanditswe: Friday 03, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abakozi barindwi bo mu Nzego z’Ibanze barimo n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Uturere 2 (Rulindo na Muhanga) na "Division Manager" umwe (Huye) baraye batawe muri yombi.

Sponsored Ad

RIB yemeje ko yataye muri yombi Abayobozi barindwi bakurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza amafaranga yari yagenewe abaturage.

Amakuru avuga ko nubwo bari mu turere dutandukanye ariko ibyaha bakekwaho babikoreye muri Rulindo.

Aya amakuru akavugamo inyerezwa ry’amafaranga atari make y’ingurane y’ahari kunyura umuhanda, amwe ngo akanyerezwa hanifashishijwe inyandiko mpimbano.

Amakuru y’inyuma y’iyi dosiye akaba kandi avuga ko haba hari umuyobozi ukomeye wagiye afasha mu kwimurira bamwe mu aba bakozi bavugwa muri iyi dosiye mu tundi turere iyo gahunda yari irangiye ngo bitazasakuza.

Amakuru avuga ko iyi dosiye ijya "Guturika" mu minsi ishize Meya yakiriye umubare utari muto w’Abaturage baziye rimwe ku Karere bavuga ko amafaranga babwiwe ko bahawe y’ingurane ahari kunyura umuhamda ntayo babonye.

Mu gukurikirana ibibazo byabo akaba ari nabwo RIB nayo yazanyemo "Umuganda" wayo.

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB, rwemeje ko:

Tariki ya 02 Ugushyingo 2023, RIB yafunze abayobozi 7 harimo Abayobozi 4 bakora mu Karere ka Rulindo na 3 Bahoze bakora muri ako Karere.

Abo bayobozi baraye bafashwe n’aba bakurikira:

1.BIZUMUREMYI AL BASHIR, wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rulindo 2020-2021, ubu akaba ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga

2.MUHANGUZI Godfrey wahoze ari umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Rulindo (DM) akaba ubu ari umuyobozi w’imirimo rusange mu Karere ka Huye,

3.KANYANGIRA IGNACE, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rulindo,

4.MUGISHA DELICE,Umuyobozi ushinzwe Umutungo n’Ubutegetsi mu Karere ka Rulindo (DAF)

5.BAVUGIRIJE Juvenal Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibikorwa remezo n’ubutaka mu Karere ka Rulindo,

6.NIYONIRINGIYE FELICIEN, wahoze ari Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibikorwa remezo n’ubutaka mu Karere ka Rulindo muri 2020-2021, ubu akaba ari Umuyobozi ushinzwe ibikorwaremezo mu Karere ka Gicumbi

7.KURUJYIBWAMI CELESTIN, Umucungamutungo mu Karere ka Rulindo.

Bakurikiranyweho kunyereza amafaranga y’ingurane yaragenewe abaturage bo mu Karere ka Rulindo bahawe na Leta igihe hubakwaga umuhanda Rwintare-Gitanda-Muvumo mu mwaka wa 2021-2022.

Bakaba barakoze ibi byaha mu bihe bitandukanye aho kugeza ubu iperereza rimaze kugaragaza ko hishyurwa abantu ba baringa cyangwa abatari bagenewe ingurane ndetse hakaba hari abishyurwaga inshuro 2.

Ibi bikorwa bacyekwa kuba barakoze bikaba bigize ibyaha bikurikira:

1.Kunyereza umutungo

2.Guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano

Abafashwe bafungiye kuri RIB station ya Shyorongi,Rwezamenyo na Kimironko mu gihe dosiye zabo ziri gutunganwa kugirango zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Ibyaha bakurikiranyweho:

1.Kunyereza umutungo icyaha giteganywa n’ingingo ya 10 y’itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Igihano: Igifungo kiva ku myaka 7 kugeza 10 hakiyonegeraho n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’umutungo yanyereje.

2. Guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano icyaha giteganywa n’ingingo ya 276 y’Itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Igihano: Igifungo kiva ku myaka 5 kugeza 7 hakiyongeraho n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 3-5 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iyi ngingo iteganya kandi ko iyo GUHIMBA, GUHINDURA INYANDIKO CYANGWA GUKORESHA INYANDIKO MPIMBANO BYAKOZWE N’UMUKOZI WA LETA MU MURIMO ASHINZWE CYANGWA N’UNDI USHINZWE UMURIMO W’IGIHUGU;

Igihano: Igifungo kiba hagati y’imyaka 7 kugeza10 Hakiyongera ho n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari <2,000,000 FRW ariko atarenze 3,000,000 FRW cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

RIB irasaba abantu bose kwirinda ibikorwa byo kunyereza umutungo wa rubanda kuko bigira ingaruka kw’iterambere ko uzabifatirwamo wese azahanwa nk’uko amategeko abiteganya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa