skol
fortebet

Abayobozi batanu bazamutse hejuru cyane bakamanuka bitunguranye

Yanditswe: Thursday 10, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Bimaze kumenyerwa mu Rwanda ko uwabonywemo ubushobozi binyuze muri Cabinet(Inama y’Abaminisitiri ikuriwe na Perezida w’u Rwanda) bemeza umuyobozi runaka ku mwanya mu nzego zo hejuru, bikamenyeshwa uwazihawe n’Abanyarwanda muri Rusange.

Sponsored Ad

Uku bemezwa ariko ni nako bakurwaho nta nteguza binyuze mu bubasha umukuru w’Igihugu ahabwa n’itegeko nshinga bwo gushyiraho cyangwa gukuraho abayobozi mu nzego za Leta bitewe n’impamvu runaka.

Hari abahabwa inshingano bakazikora neza.ariko hari n’abandi bazihabwa bakabeshya ko bakora nyamara nyuma byamenyekana bikabagiraho ingaruka zitari nziza zirimo no kwirukanwa bihutiyeho.

Bamwe muribo bamenyekanye cyane nk’abakomeye , nyuma bikarangira bavuye ku gasongero bakisanga hasi, ni abatarubahirije inshingano bahawe mu buryo bwifuzwa n’abazibahaye.

Abo usanga hari abazize kwikunda no kwikubira, ikinyabupfura kidakwiye umuyobozi bitewe n’u rwego ayoboye, indonke n’andi makosa yakoze cyangwa yakoreshejwe ntashyiremo ubushishozi.

1.Kayumba nyamwasa

Kayumba Nyamwasa, abamuzi ku mazina yombi yitwa Faustin kayumba nyamwasa wavutse mu mwaka w’1962.

Ni umunyarwanda wari ufite ipeti rya lieutenant General mu ngabo z’u Rwanda. Yari umugaba w’ingabo z’u Rwanda guhera mu mwaka w’1998 kugera mu mwaka w’2002. Muri icyo gihe yayoboraga n’iperereza ry’igihugu.

Yahagarariye u Rwanda mu gihugu cy’u Buhinde guhera mu mwaka w’2004 kugera mu mwaka w’2010.

Ubusanzwe ,Nyamwasa yakuriye mu nkambi muri Uganda yiga muri Kaminuza ya Makerere aho yakuye impamyabumenyi mu mategeko. Yinjiye igisirikare cya Yoweri Museveni Perezida wa Uganda mu kwezi kwa mbere mu mwaka w’1986.

Bivugwa ko Nyamwasa yagize uruhare mu ishingwa ry’ishyaka FPR mu mpera z’umwaka w’1980 kimwe n’abandi bakada. Yari mu basirikare bakomeye kugeza nyuma ya Jenoside aho abacengezi batangiye kwinjira mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Rwanda.

Nyuma y’ibyo byose, yaje guhunga u Rwanda yiyemeza guhara umwanya ukomeye yari afite mu buyobozi bw’I Gihugu.

Mu kongera kwibutsa uburyo yavuye mu nshingano, nifashishije ibisobanuro bya General Kabarebe, ubu ni umujyanama mu bya gisirikare mu biro bya Perezida wa Repuburika.

Ku itariki ya 02 Nzeri 2019 General James Kabarebe yatangaje ko Kayumba Nyamwasa wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda akaza guhunga igihugu, akanashinga umutwe urwanya Leta y’u Rwanda ‘Rwanda National Congress (RNC)’, ari umuhemu wirengagije sisiteme (system) yamugize uwo ari we, agahinduka uyirwanya.

Icyo gihe yasubiza ikibazo cya Col (Rtd) Martin Nzitonda wahoze mu ngabo za Ex-FAR, ndetse no muri FDLR, wari ubajije icyo u Rwanda rwakora mu guhangana n’imitwe irurwanya, Gen. Kabarebe yavuze kuri Kayumba Nyamwasa, mu rwego rwo kubaha amateka ye.

Yagize ati “Mbere y’uko mvuga kuri RNC, reka mbanze mvuge kuri Kayumba Nyamwasa. Niba hari umuntu w’umuhemu ubaho watangaho urugero rw’ubuhemu, ni Kayumba Nyamwasa. Kubera ko icyo yabaye cyo mu ngabo za RPA, ntabwo yacyigize. Nta n’igitangaza yakoze mu ngabo za RPA (Rwanda Patriotic Army), yavuga na kimwe ati nakoze aka kantu aha n’aha, ku buryo nagahemberwa.Nta na kimwe afite yavuga.

Gen. Kabarebe uvuga ko azi Kayumba neza, yemeza ko ari we ubwe wamwinjije mu mutwe w’inyeshyamba zari ziyobowe na Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni mu mwaka wa 1985.

Avuga ko muri icyo gihe, Kayumba yari yaramaze gushaka impapuro zamwemereraga kujya gukora muri Afurika y’Epfo, ariko yamara kubona ko nyuma yo kubohora Uganda ashobora kuzavamo umuntu ukomeye, ayo mahirwe yo kujya muri Afurika y’Epfo akayasubika.

Mu gihe Museveni yamaraga gufata ubutegetsi mu 1986, Gen. Kabarebe avuga ko Kayumba yahise akomerezaho ahabwa umwanya mu buyobozi mu Majyaruguru ya Uganda.

Akomeza avuga ko akimara kubona uwo mwanya, Kayumba yamaze igihe kirekire ashaka uko yakwigwizaho amafaranga n’ubuyobozi, ndetse ngo yanakoresheje amayeri n’amafaranga mu kugura ipeti ryisumbuyeho, mu gihe abo bari barafatanyije urugamba rwo kubohora Uganda bari mu myitozo, banatekereza uko batangiza urugamba rwo kubohora igihugu cy’u Rwanda.

Gen. Kabarebe akomeza avuga ko Kayumba yageze igihe cyo gukora ubukwe, agashakisha amayeri yose yatuma Perezida Kagame amutahira ubukwe kandi akamuvugira ijambo, nyamara kandi ngo ntaho bari basanzwe baziranye.

Ati “Umunsi yakoze ubukwe, yashakishije uburyo bwose bushoboka ko hagira umusirikare mukuru uza kumuvugira ijambo mu bukwe, aragerageza atuma abantu bamwegerera Perezida Kagame, ngo aze kumuvugira ijambo mu bukwe.

"Perezida yaraje mu bukwe. Ntabwo yagombaga kumuvugira ijambo, ntibyari gushoboka.Nta n’aho bari bahuriye, ntaho bari baziranye, ntibari barabanye, ntibari bariganye, Kayumba ntaho bari baziranye.

Icyo gihe ijambo yararimuvugiye. Ubundi mu cyubahiro, umuntu nk’uwo waguye icyubahiro, ineza nk’iyo urayimwitura. Ariko Kayumba ni umuhemu!”

Gen. Kabarebe akomeza avuga ko urugamba rwo kubohora igihugu rutangiye, Kayumba atari mu basirikare b’ibitangaza, ko ndetse nta hantu henshi yari yararwanye.

General Kabarebe avuga ko ubwo Perezida Kagame yazaga kuyobora urugamba rwo kubohora igihugu (mu byumweru bibiri nyuma y’uko rutangira), yahuye na Kayumba yibuka ko yigeze kumutahira ubukwe, amugira umukuru w’iperereza, na cyane ko nta basirikare benshi bari bahhari bafite ubushobozi.

Ati “Kuba Perezida ari we yahisemo mu bantu bose bari bahari, akaba ari we agira umukuru w’iperereza, ibyo na byo ubwabyo yakabimushimiye.Afite ubuhemu butangaje”.

Kabarebe avuga ko kuba umukuru w’iperereza byatumaga Kayumba yisanzura akajya aho ashatse, kandi ko we ntaho yahuriraga n’imirwano, ko ahubwo yabaga areba uko abandi barwana.

ati "Nta kintu na kimwe cyamushyiraga mu byago (muri danger). Kayumba iyo Perezida Kagame aza kumubwira ngo ngiye kugushyira ku rugamba, genda ube OC, cyangwa se jyenda ujye kurwana, uko muzi yari gutoroka urugamba akagenda".

Gen Kabarebe kandi yanabaganiriye ku byabaye tariki ya 25 Ukwakira 1990, ubwo bari mu nama itegura urugamba na Lt. Gen Kayonga. Icyo gihe ngo Kayumba yaje muri iyo nama ariko afite ubwoba, amaso yari yamuvuyemo, hanyuma atanga igitekerezo ko urugamba baruhagarika bakisubirira muri Uganda. Icyo gihe ariko ngo yari atarahabwa umwanya w’ubuyobozi bw’iperereza.https://umuryango.rw/ad-restricted/article/onu-yashyize-hanze-imigambi-ya-kayumba-nyamwasa-n-u-burundi-k-u-rwanda

Icyo gihe ngo bamumaze ubwoba, bamusezeranya ko urugamba bazarustinda.

Ati “Turamubwira tuti, Kayumba iyi ntambara tuzayirwana kandi tuzayitsinda. Ibi ni ibibazo bisanzwe by’intambara".

Gen. Kabarebe avuga ko Kayumba amaze guhabwa ubuyobozi bw’ubutasi, noneho ubwoba bwashize, agatuza ndetse akagaragara nk’umuntu ukunda igihugu kurusha abandi.

General Kabarebe kandi yanaganirije abasirikare bavuye ku rugerero ku byabaye kuri Noheli, 25 Ukuboza 1991, ahitwa i Kiyombe mu Majyaruguru y’u Rwanda, ubwo ingabo zari iza RPA zaraswagaho amasasu menshi n’ingabo za FAR, ku butaka no mu kirere.

Icyo gihe abari abayobozi b’ingabo za RPA bagiye guhura n’uwari umugaba mukuru Perezida Kagame, bamusaba ko basubira muri Uganda bakongera bakisuganya.

Yagize ati “Byageze ubwo abasirikare bamwe bakuru, na Kayumba arimo begera Perezida wa Repubulika ari we wari uyoboye urugamba, baramubwira ngo dusabe Uganda idutize ahantu mu Majyaruguru hafi y’umupaka wa Sudan na Kenya, muri Pariki ya Kidepo ngo tube ari ho twisuganyiriza. Bumvaga batsinzwe, yari amayeri yo guhunga urugamba. Kayumba ntiyari kuzagaruka, barabeshyaga bari batinye urugamba.”

"Aha ni ho Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yafatiye icyemezo cy’uko twimukira mu birunga. Ni nabwo ku itariki ya 23 Mutarama 1992, twongeye kugaba igitero mu Ruhengeri, tugafungura imfungwa zari zifungiye muri gereza ya Ruhengeri”.

Gen. Kabarebe yavuze ko mu rugamba rwo kubohora igihugu, Kayumba ubu wahungiye muri Afurika y’Epfo, yagaragaraga gusa igihe habaga hari umutuzo, imirwano yakongera gukomera akabura.

Mu 1994 nyuma yo gusinya amasezerano y’amahoro ya Arusha, imwe mu ngingo yari ikubiye muri ayo masezerano kwari ukuvanga ingabo za RPA n’iza FAR, aho RPA yagombaga kugira 40% mu gisirikare, naho Far ikagira 60%, hagamijwe kugira igisirikare kimwe.

Iyo zivangwa, impande ebyiri zari zihanganye zari guhuriza hamwe zikarema ingabo zihuriweho, ariko abenshi barabirwanyije batinya ko hari ubwo ingabo za FAR zashoboraga guhengera iza RPA zikazirimburira mu birindiro, na cyane ko zazi kuba zizirusha ubwinshi.

Avuga ko uko ibiganiro byakomezaga, byaje kugaragara ko hari imyanya y’ubuyobozi yagombaga gutangwa, aho RPA yagombaga guhabwa ubuyobozi bwa ’Gendermerie’, umwanya w’umugaba w’ingabo wa mbere wungirije, umwanya w’umuyobozi wungirije w’umutwe w’ingabo zirinda umukuru w’igihugu, ndetse n’indi myanya y’ubuyobozi mu bindi bigo.

Icyo gihe ngo Perezida Kagame yagendaga azamura abasirikare mu ntera, ari naho Kayumba yaherewe ipeti rya Colonel, kandi nk’umuntu wari warize amategeko, ngo ni we wagombaga kuzayobora ’Gendermerie’, byahise bituma igitekerezo cyo kuva mu ngabo yari afite akireka.

Kabarebe ati " Ibye buri gihe byabgaga ari imibare.Ikimugira mukuru akaba ari cyo yihutira. Ibyo ndabyibuka neza, amaze kubwirwa ko ashobora kuba chef d’etat major wa gendermerie, yarongeye arabyimba, aba igitangaza. Ariko ubundi iyo tuvanga gusa, bakamubwira ngo turagushyira muri batayo (bataillon) Huye, yari kwiruka.We yari yavuze ko azajya mu batazavangwa.

Murabyumva, we ni ukwireba, ntareba abandi. Buriya urugamba rwose uko twarwanye, iyo tuvuga ubwitange bwa RPA, abantu baritangaga, ariko ntabwo haburamo abikundaga".

Gen Kabarebe yavuze ko Kayumba n’abandi bapfushije ubusa ayo mahirwe, batangira gutekereza ko bakomeye kurusha abandi, aho guha agaciro ubuyobozi bwabagize abo bari bo, ibintu we yita kuba indashima.

Ati “Nta yindi yari impamvu yo kubazamura. Akenshi yazamuraga abantu (Perezida Kagame), azi neza inenge zabo, ariko akabyirengagiza. icyo yashakaga kubaka ni imiyoborere y’ingabo. Kayumba rero ni indashima, ni umuhemu,...

Ni yo mpamvu muri 1995, imirambo ikiri mu mujyi, Kayumba we yari mu bintu. Mu mazu, arubaka, agura amasambu, Nyagatare yose yafashe ahantu haruta akarere ka Musanze na Nyabihu,...

Ni ibyongingibyo, abashakisha icyo yapfuye na sisiteme (system) yacu, icyo yapfuye na Perezida, Perezida se wapfa iki na we!Icyo wapfa na we ni ugukora amanyanga, ariko nta kindi".

Kabarebe yavuze ko kubeshya kwa Kayumba byakomeje igihe kirekire, harimo no kujya mu bikorwa byashoboraga gufatwa nk’ubugambanyi nko kugirana ibiganiro n’imitwe ikorera hanze y’igihugu no guta inshingano akajya mu myitozo hanze y’igihugu nta ruhushya yabiherewe n’umugaba mukuru.

2.Dr Pierre Damien Habumuremyi

Uyu ni umunyapolitiki ukomeye, kuko yabaye Minisitiri w’Intebe kuva mu Ukwakira 2011 kugeza muri Nyakanga 2014, ndetse mbere yaho yabaye Minisitiri w’Uburezi.

Ajya gufatwa ngo afungwe ari nabwo urugendo rwe rwo kwerekeza mu bushorishiri rwiri rurangiye,ahubwo akisanga hasi. yari Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta y’Ishimwe, n’uwashinze Christian University of Rwanda, ari nayo ibibazo byinshi byatangiriyeho.

Nyuma y’ibyo byose, Prof Habumuremyi ntiyahwemye gutakamba asaba Perezida Kagame imbabazi ngo afukungurwe.yaje kuzihabwa. Izi mbabazi zakuyeho igifungo cy’imyaka itatu yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge n’ihazabu ya miliyoni 892 Frw yari yaraciwe.

Prof Habumuremyi ntahwema kwivugira ko ibyamubayeho byanamusigiye isomo rimugarura mu muryango Nyarwanda:

Ati”Amateka ntabwo asigara inyuma, ahubwo atanga amasomo. Ni ukuvuga ngo ubuzima umuntu anyuzemo buri gihe aba ari ukwiga, aba ari isomo.

Bishaka kuvuga iki? Mu mibereho y’umuntu agira aho azamuka, akamanuka, mu buzima bw’umuntu niko bigenda. Amateka rero y’umuntu utayigiyemo amasomo byaba ari bibi cyane. Icya mbere amateka yigisha ni ukwicisha bugufi, kwiyoroshya, icyo ni ukintu gikomeye.

Icya kabiri amateka yigisha ni ukubana n’abantu. Kwiyoroshya, ni ukubana n’abantu, kwihangana, kwihangana ni ikintu gikomeye, ariko ikindi, iyo habaye ikintu kibi cyangwa ikosa, ukamenya no gusaba imbabazi.

Uwo usabye imbabazi ni we ufata icyemezo, niba aziguha cyangwa ntaziguhe. Njye nagize amahirwe nasabye imbabazi ndazibona, kandi izo mbabazi nasabye kuba narazibonye byaranshimishije, kandi n’ubu ndacyashima.

Ikiba gikomeye noneho ni ugukomeza mu buzima, ugakomeza kubana n’abantu, ugakomeza kwicisha bugufi, ugakomeza no gukorera igihugu cyawe.

3.Gatabazi JMV

Uyu Gatabazi Jean Marie Vianney, yabaye minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, aza guhagarikwa mu 2020 ubwo yari guverineri w’Intara y’amajyaruguru, maze yanditse kuri Twitter asaba imbabazi Perezida Kagame n’ishyaka riri ku butegetsi, yasubijwe mu mirimo ye,agirwa minisitiri.

Nyuma y’umwaka umwe n’amezi umunani yamaze ari Minisiteri muri ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ,Hon Gatabazi Jean Marie Vianney yakuwe kuri uwo mwanya . nta byinshi byatangajwe nk’impamvu nyirizina itumye yirukanwa, gusa hari hamaze iminsi amakuru avuga ko hari uwo yagiye gushakira umwanya mu ishuri rya coding academy ashingiye ku bubasha yari afite.

biri no mubyo yakomeje gushinjwa ko hari ibyo yakoraga yishingikirije ububasha afite no kuba ntawamusubiza inyuma mu buryo ubwo aribwo bwose nka Minisitiri nyine.

Gatabazi wagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Imibereho myiza, yari asanzwe ari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, umwanya yagiyeho muri Kanama 2017, akaba mbere yaho yari Umudepite mu gihe cy’imyaka 14.

Gatabazi yasimbuye Prof Shyaka Anastase wari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu kuva muri Kanama 2018, umwanya yagiyeho avuye kuba Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB

mu biheruka, uyu Gatabazi yongeye kugaruka ku mbuga nkoranyambaga ashima Umukuru w’igihugu ko yabahaye imbabazi. ni nyuma yo kwitabira umuhango wateguwe na bamwe mu bakomeye bakimika umutware w’abitwa Abakono, ikintu cyafashwe na FPR iri kubutegetsi nk’ikigamije gucamo ibice Abanyarwanda.
Ubutumwa bwa Gatabazi asaba imbabazi nyuma yo kwitabira iyimikwa ry’umutware w’abakono

4.Bamporiki Edouard

Bamporiki Ni umusizi, umwanditisi, n’umukinnyi wa filimi n’amakinamico, yamaze imyaka igera kuri ine(4) ari umudepite w’ishyaka FPR, mu 2017 agirwa umukuru w’Itorero ry’igihugu, naho kuva 2019 agirwa ushinzwe urubyiruko n’umuco muri guverinoma.

Bamporiki, uzwi cyane mu ikinamico URUNANA akina nka ’Kideyo’ azwiho kandi kuba intyoza mu Kinyarwanda no gushimagiza abayobozi bakuru ba FPR

Azwi kandi ku magambo atavugwaho rumwe yavuze ku mubyeyi we (nyina) muri Gicurasi (5) 2017 i Kigali arimo kumurika igitabo cye "Mitingi jenosideri".

Icyo gihe yanenze kuba bamwe mubo mu muryango we bagifite ivanguramoko, asubiramo ko nyina yamubwiye ati "Uko ubona zirushaho [inkotanyi] kugenda zigushyira imbere, niko zizakurangiza".

Mu 2010, Bamporiki yahawe igihembo n’ikigo Imbuto Foundation cya Madamu wa Perezida wa Repubulika gihabwa urubyiruko rw’indashyikirwa mu Rwanda kubera ibikorwa bye by’ubuhanzi na cinema.

Byaje kurangira Perezida Paul Kagame ahagaritse ku mirimo Edouard Bamporiki wari waragizwe umunyamabanga wa leta ushinzwe urubyiruko n’umuco "kubera ibyo akurikiranyweho", nk’uko byavuzwe n’itangazo rya Minisitiri w’Intebe.

Nyuma gato y’itangazo rya minisitiri w’Intebe, urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rwahise rutangaza kuri Twitter ko Bamporiki "afungiye iwe mu rugo" akaba "akurikiranweho icyaha cya ruswa".

Ibi byavuzwe n’izi nzego zombi z’ubutegetsi nyuma y’amasaha menshi hari ibihuha ko Bamporiki afunzwe, hamwe n’umwe mu bayobozi babiri bungirije umukuru w’Umujyi wa Kigali.

Kugeza ubu Bamporiki yakatiwe gufungwa imyaka ine no gutanga ihazabu ya miliyoni 60 ahamwe n’icyaha gifitanye isano na ruswa no gukoresha umwanya yari afite mu nyungu ze bwite.
Bamporiki yakatiwe gufungwa imyaka itanu agabanyirizwa ihazabu

5. Jenerali Majoro Aloys Muganga na Brigadiye Jenerali Francis Mutiganda

Perezida Paul Kagame akaba n’umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) yirukanye mu gisirikare Maj Gen Aloys Muganga na Brig Gen Francis Mutiganda.

Général Major Aloys Muganga yahoze ari Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara guhera mu Ugushyingo 2018, umwanya yavuyeho muri Mata 2019 ubwo yagirwaga Umuyobozi ushinzwe ishami rya gisirikare rishinzwe ibikoresho.
Général Major Aloys Muganga wirukanywe burundu mu gisirikare cyu Rwanda RDF ni muntu ki?

Brig Gen Mutiganda yahoze ari Umuyobozi w’agateganyo ushinzwe iperereza ryo hanze ry’igihugu, mbere yo kuvanwa muri izo nshingano mu 2018.

Ni itangazo ryasohotse mu ijoro rishyira kuwa Gatatu tariki 7 Kamena 2023, nyuma gato y’inama y’abaminisitiri yayobowe na Perezida Kagame.

Byatangajwe ko aba basirikare bakuru bazize ubusinzi no kutitwara neza mu kazi bari bashinzwe.

Ingingo ya karindwi y’Itegeko Nº 38/2015 ryo ku wa 30/07/2015 rigena igabanya ry‟umubare w‟abagize Ingabo z‟u Rwanda, kubakura ku murimo,kubasubiza mu buzima busanzwe no kubirukana ivuga ko ugize Ingabo z‟u Rwanda ashobora kwirukanwa kubera imyitwarire mibi ikabije.

Imyitwarire mibi ikabije ituma habaho kwirukanwa byemezwa n‟umuyobozi ubifitiye ububasha. Kuri ba Ofisiye, kwirukanwa bikorwa n‟iteka rya Perezida,

Ni mu gihe ku bijyanye no gusesa amasezerano y’akazi, ingingo ya 105 y’Iteka rya Perezida nº 044/01 ryo ku wa 14/02/2020 rishyiraho sitati yihariye y’Ingabo z’u Rwanda ivuga ko iyo bibaye ngombwa Minisitiri asesa amasezerano y’umurimo yagiranye n’umusirikare.

Iyo amasezerano y’umurimo asheshwe, umusirikare bireba ahabwa amafaranga yo gusesa amasezerano angana na kimwe cya kane (1/4) cy’amafaranga ahabwa urangije amasezerano.

Iryo teka rivuga ko Abofisiye n’abasuzofisiye bakuru bagengwan’amategeko y’umwuga naho abasuzofisiye bato n’abasirikare bato bagengwa n’amasezerano y’umurimo bagirana na Minisitiri.

Amasezerano y’umurimo agira agaciro mu gihe kingana n’imyaka icumi ishobora kongerwaho imyaka itanu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa