skol
fortebet

“Amagambo Perezida Macron yavuze arenze gusaba imbabazi ….yuzuyemo ukuri n’ubutwari”- Perezida Kagame

Yanditswe: Thursday 27, May 2021

Sponsored Ad

Uyu munsi nibwo Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yasuye u Rwanda mu rugendo rw’iminsi 2 rugamije kuzamura umubano w’u Rwanda aho yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi,yunamira inzirakarengane zayiguyemo ndetse asaba imbabazi abarokotse Jenoside.

Sponsored Ad

Perezida Kagame na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru,cyagarutse cyane ku mubano w’ibihugu byombi byashyize ku ruhande kutumvikana kwari kumaze imyaka 27.

Perezida Kagame yavuze ko Ukuri ariko kwasohotse mu biganiro yaganiriye na Perezida Macron ndetse nibyo uyu mukuru w’igihugu cy’Ubufaransa yavugiye ku rwibutso rwa Jenoside rwo ku gisozi Hari intambwe bizafasha u Rwanda gutera.

Perezida Kagame yagize ati "Aho tugeze hari intambwe ishobora guterwa". ... Dushingiye ku kuri kandi ngira ngo ukuri niko kwasohotse mu byagiye bivugwa n’ibimaze gukorwa bifasha abantu kumva uburemere bw’ibibazo bafite ndetse bibafasha gutera imbere.Ndizera ko ku bwabo hari byinshi bamaze kugeraho nibyo bazageraho kubera ko u Rwanda rufatanya n’abandi,n’ibindi bihugu.”

Perezida Kagame yakomeje ati "Ukuri kurakiza. Iri ni ihame gahunda y’u Rwanda y’ubumwe n’ubwiyunge yubakiyeho. Ni isomo tuzi twanyuzemo nk’Abanyarwanda, nta nzira ya bugufi ibaho. Kwemera no kwicuza k’u Bufaransa nabyo byagombaga guca muri iyo nzira."

Ukuri kurakiza. Iri ni ihame gahunda y’u Rwanda y’ubumwe n’ubwiyunge yubakiyeho. Ni isomo tuzi twanyuzemo nk’Abanyarwanda, nta nzira ya bugufi ibaho. Kwemera no kwicuza k’u Bufaransa nabyo byagombaga guca muri iyo nzira.
Perezida Macron we yagize ati "Kwemera ahahise, ni no kwemera ko ubutabera bukomeza, duharanira ko nta n’umwe mu bakekwaho ibyaha bya Jenoside utoroka ubutabera

Abavuga ko habayeho jenoside ebyiri mu Rwanda ni ukugoreka amateka. Izwi ni imwe, jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994."

Perezida Macron yemera ‘uruhare’ rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.Ati "Mpagaze aha imbere yanyu nciye bugufi kandi niyoroheje, nazanywe no kwemera uruhare rwacu."

President Kagame: “Amagambo ya Perezida Macron arusha agaciro cyane gusaba imbabazi…Yavuze ukuri.Ni igikorwa cy’ubutwari budasanzwe.

Perezida Emmanuel Macron yavuze ko igihugu cye kizakurikirana abantu bose bakekwaho uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi bakihihishe imyaka irenga 20.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda n’u Bufaransa byifuza kubaka umubano uhamye ushingiye ku byo abaturage b’ibihugu byombi bakeneye, birimo ibijyanye n’ishoramari, ikoranabuhanga no guteza imbere ibyo kwihangira imirimo by’umwihariko binyuze mu guha imbaraga urubyiruko.

Perezida Paul Kagame yatangaje ko Isi yose ikwiriye gufatanya mu kurwanya ivanguramoko n’ingengabitekerezo ya Jenoside yivuye inyuma.

Yashimiye Perezida Macron ubona ko ibyo bintu bikwiriye guhinduka, akanagira uruhare mu gutuma izo mpinduka ziba.

Mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yahaye u Rwanda dose ibihumbi 100 by’inkingo za Covid-19 mu rwego rwo gushyigikira urwego rw’ubuzima ruri mu zigomba kwitabwaho kurusha izindi.

Perezida Kagame yashimiye Perezida Emmanuel Macron kuba yaje i Kigali azanye n’inkingo za Covid-19 nyinshi. Ati ’Nicyo inshuti ziberaho’

Perezida Macron yavuze ko arakomeza kuryoherwa n’urugendo rwe mu Rwanda uyu munsi kuko we na mugenzi we bararebana imikino ya BAL irakomeza uyu munsi muri Kigali Arena.

Umukino wa mbere urahuza AS Douanes na US Monastir saa 17h30, uwa kabiri uhuze Ferroviario de Maputo yo muri Mozambique na Patriots BBC saa Tatu z’ijoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa