skol
fortebet

Amajyaruguru: Umwe mu bayobozi b’Intara na ba Meya batatu bakuwe ku mirimo yabo

Yanditswe: Tuesday 08, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abayobozi b’uturere twa Musanze, Burera na Gakenke n’abandi bayobozi basezerewe ku mirimo yabo ku bwo kutuzuza inshingano zirimo gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Sponsored Ad

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko hari abayobozi bakuwe ku nshingano zabo kuri uyu wa 08 Kanama 2023, nyuma y’isesengura ryakozwe rikagaragaza ko batashoboye kuzuza inshingano zabo, harimo cyane cyane gusigasira Ubumwe bw’Abanyarwanda, nka rimwe mu mahame remezo Leta y’u Rwanda yiyemeje kugenderaho.

Mu bakuwe ku nshingano harimo Mushaija Geoffrey wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru wasimbuwe by’agateganyo na Nzabonimpa Emmanuel.

Abayobozi b’uturere bakuwe ku nshingano zabo ni Ramuli Janvier wayoboraga Musanze,wasimbuwe by’agateganyo na Bizimana Hamiss.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Musanze Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage Kamanzi Axelle nawe yakuwe ku mirimo ye,cyo kimwe na Twagirimana Innocent wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi.

Hari kandi umuyobozi ushinzwe Ubutegetsi n’abakozi mu karere ka Musanze,Musabyimana Francois.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke,Nizeyimana Jean Marie Vianney nawe yakuwe ku mirimo ye asimburwa by’agateganyo na Niyonsenga Aime Francois.

Abandi bakuwe ku mirimo yabo muri aka karere, barimo Nsanzabandi Rushemeza Charles wari umuyobozi mukuru w’imirimo rusange,Kalisa Ngirumpatse Justin wari umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’abakozi na Museveni Songa Rusakaza wari umukozi ushinzwe gutanga amasoko.

Meya w’Akarere ka Burera,Uwanyirigira Marie Chantal nawe yakuwe ku mirimo ye asimburwa by’agateganyo na Nshimiyimana Jean Baptiste.

Uyu mwanzuro ukomeye wo gukura ku nshingano aba bayobozi ufashwe nyuma y’aho habaye umuhango wo kwimika umutware w’Abakono wabereye mu Karere ka Musanze mu Kinigi, aho bivugwa ko wari witabiriwe n’abantu batandukanye, barimo n’abasanzwe bazwi muri politiki y’igihugu, abacuruzi n’abandi.

Umuryango wa FPR Inkotanyi washyize hanze itangazo ryamagana icyo gikorwa cyabaye ku wa 09 Nyakanga 2023,kuko gisenya Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Kwimika umwami w’abakono nubwo ababikoze baba batari bagambiriye ikintu kibi, bihabanye n’amahame remezo y’u Rwanda mu Itegeko Nshinga. Itegeko Nshinga rivuga ko amahoro, umutekano, ubumwe n’ubwiyunge by’Abanyarwanda ari byo nkingi y’iterambere.

Mu ngingo ya kabiri y’amahame remezo hagarukwa ku “Ubumwe” handitse hati “kurandura burundu ivangura n’amacakubiri bishingiye ku bwoko, akarere n’ibindi, no gushyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda”.

Ibitekerezo

  • IKINTU CYOSE CYATUMA UBUMWE BW`ABANYARWANDA BUHUNGABANA TUKIRWANYE

    BIHANGANE KUBAZWA INSHNGANO KUBAYOBOZI NI NGOMBWA

    Izimpinduk zarizikenewe,ziranaburira abandi batangiye kwiyumvamo ko bagomba kugira ubwami bwabo,bakirenagizako ikigihugu ahokigeze uyumunsi,hakorehejwe imbaraga nyinshi zirimo nogutakaz ubuzima bwabamwe twibuka kumunsi w’INTWARI.

    HE President wacu nakomereze aho mu rugamba rwo kudukiza abantu bose bagerageza kubangamira ubumwe bw’abanyarwanda. Natwe tumuri inyuma muri uru rugamba rutoroshye. Aba bayobozi bakuweho mu turere dutatu nibabere urugero n’abandi bameze nka bo aho bari mu gihugu hose, haba mu nzego z’ibanze, ndetse no mu bindi bigo by’ubuyobozi, tutibagiwe no muri za kaminuza zirimo ndetse na kaminuza y’u Rwanda. Aho hose ubusesenguzi nibuhakorwe, abayobozi bakoresha uturere n’amoko mu kuzamura abakozi, mu gutanga amasoko, mu gutanga akazi n’ibindi, bose bavanweho boherezwe ahabakwiye. Ubumwe bw’abanyarwanda oyeeee!!!

    Turashira leta yurwanda ko ihora irimaso niyubahwe

    Icyahungabanya ubumwe bw’abanyarwanda tucyamaganire kure

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa