skol
fortebet

Amashyaka abiri yahuje amaboko asaba u Rwanda kutemera ko Minisitiri Kabarebe yitaba u Bufaransa

Yanditswe: Monday 06, Nov 2017

Sponsored Ad

Ishyaka riharanira ubumwe bw’ Abanyarwanda UDPR n’ Ishyaka ry’Abakozi (PSR) basabwe Leta y’ u Rwanda gutesha agaciro ubusabe bw’ u Bufaransa buvuga ko Minisitiri w’ ingabo w’ u Rwanda General James Kabarebe agomba kwitaba iki gihugu akisobanura ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana.
Aya mashyaka yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’ abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 6 Ugushyingo 2017. Aya mashyaka avuga ko kuba u Bufaransa bwarongeye kumva umutangabuhamya ku ihanurwa ry’indege ari ukuyobya (...)

Sponsored Ad

Ishyaka riharanira ubumwe bw’ Abanyarwanda UDPR n’ Ishyaka ry’Abakozi (PSR) basabwe Leta y’ u Rwanda gutesha agaciro ubusabe bw’ u Bufaransa buvuga ko Minisitiri w’ ingabo w’ u Rwanda General James Kabarebe agomba kwitaba iki gihugu akisobanura ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana.

Aya mashyaka yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’ abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 6 Ugushyingo 2017. Aya mashyaka avuga ko kuba u Bufaransa bwarongeye kumva umutangabuhamya ku ihanurwa ry’indege ari ukuyobya uburari.

Perezida w’ ishyaka PSR Depite Rucibigango Jean Baptiste yavuze ko indege yari itwaye uwari Perezida w’ u Rwanda yahanuwe n’ Abafaransa.

Aya mashyaka yombi yasabye Abanyarwanda guhaguruka bakamagana abafaransa kuburyo bica amarenga ko ikifuzo cy’ aya mashyaka ari uko Abanyarwanda bakongera bagakora imyigaragambyo y’ amahoro yo kwamagana abafaransa.

Hon. Rucibigango Jean Baptiste uyobora ishyaka PSR agendeye ku byanditswe n’umunyamakuru Colette Braeckman wandikiraga ikinyamakuru “Le Soir” cyo mu Bubiligi yemeje ko Ubufaransa aribwo bwahanuye iriya ndege yabaye imbarutso ya Jenoside ariko ngo bukaba bushaka kubihirika kubari ingabo za RPF-Inkotanyi.

Rucibigango Jean Baptiste uyobora ishyaka PSR agendeye ku byanditswe n’umunyamakuru Colette Braeckman wandikiraga ikinyamakuru “Le Soir” cyo mu Bubiligi yemeje ko Ubufaransa aribwo bwahanuye iriya ndege yabaye imbarutso ya Jenoside ariko ngo bukaba bushaka kubihirika kubari ingabo za RPF-Inkotanyi.

Depite Rucibigango yavuze ko uyu munyamakuru w’inararibonye w’Umubiligi Braeckman akakaba anakurikiye ishami ryandika amakuru kuri Afrika, ngo yanditse ko yibonaniye n’umusirikare wari ukomeye mu ngabo za Habyarimana yarashwe amubwira ukuri kubahanuye undege ya Juvenal Habyarimana, ari naho hakomoka izina rya Etienne.

Braeckman w’inzobere ku karere k’ibiyaga bigari ngo Etienne yabaye mu Rwanda hagati ya 1990 na 1993, ngo avuye mu Rwanda yoherejwe gukorera mu Burundi hanyuma za kugaruka mu Rwanda muri Gashyantare 1994.

Depite Rucibigango yavuze ko undi mushakashatsi w’Umufaransa witwa Michel Sitbon yaje kugaragaza ko Etienne ari izina ry’agakingirizo (pseudonyme) ryahawe umusirikare mu by’ukuri witwa Pascal Estreveda mu rwego rwo kwirinda ko yavumburwa. Uyu Pascal Estreveda ngo ni umuhanga mu kurasa ibisasu (balistique).
Hon. Rucibigango yavuze ko badashaka ko Abanyarwanda bajya mu mihanda ngo bigaragabye nk’uko bigenda ahandi, gusa asabe Abanyarwanda guhaguruka bakavuga ukuri bakoreshaje inzira zose zishoboka.

Ati “Ntabwo dushaka ko twiha umuhanda, tugatwika amapine twamagana Abafaransa si ibyo dushaka, icyo dushaka ni uko uku kuri mukuvuga.”

Perezida w’ishyaka UDPR, Pie Nizeyimana, we yavuze ko ibyo u Bufaransa buri gukora ari nk’iby’impyisi ikurira abana ikakurusha kurakara.

Yagize ati “Baca umugani ngo Impyisi ikurira abana ikakurusha kurakara, batwiciye abasaga miliyoni none bari kuturusha kurakara … Ugendeye ku bushakashatsi no ku byo Bagosora yavuze ko agiye gutegura imperuka, nta gushidikanya ko iriya ndege yarashwe n’abahezanguni bari mu ngabo za EX-FAR.”

Aya mashyaka yombi, UDPR na PSR, yishyize hamwe atangaza ko nk’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda atishimiye uburyo u Bufaransa buri kwitwara ku Rwanda ndetse anatangaza ko agiye gushaka inzira zitandukanye zo kubyamagana zirimo no kuba hakorwa imyigaragambyo yo kwamagana icyo gihugu.

Aya mashyaka yafashe imyanzuro irimo gusaba u Rwanda gukurikira u Bufaransa no gutesha agaciro kuba general James Kabarebe yajya kwisonura mu bufaransa.

Undi mwanzuro ni ugusaba u Bufaransa gushyira ahagaragara impapuro zikubiyemo ibikorwa by’ Abafaransa bakoreye mu Rwanda kuva mu 1990 kugera mu 1994.

Ibi bije nyuma mu minsi ishize Ubutabera bw’u Bufaransa bwongeye kubura idosiye y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana Juvenal, butega amatwi umutangabuhamya mushya witwa

Munyandinda James wiyise Jackson Munyeragwe, bushaka ko Gen Kabarebe yazajya imbere yabwo agasubiza ku byo uwo mutangabuhamya ashinja ingabo zari iza FPR byo guhanura indege ya Habyarimana.

Ibitekerezo

  • Iyi ndege ya KINANI izatuma abantu basara.Kuki UN idashyiraho Commission yo gushaka abahanuye iyi ndege?Kuki se u Rwanda rudasaba iyo Commission?Gukomeza guterana amagambo ntacyo byageraho.Ejo yali Bruguiere,Nathalie POUX,Mutsinzi,none haje Hon.Rucibigango !! This is not serious.Umuti si uguhamagara ambassador.

    Abanya Rwanda ntituribuye ryokogeraho uburimiro. Duhagurukirerimwe twese dushigikire abobasaza bazanye icogitekerezo. Nibazako twakwandika ibyapa byokwamagana ishotora ryabobafaransa tukajya mumuhanda mumutekano nubwitonzi. Niho ubutumwa bwacu bwagerakure kandi vuba. Nikombyumva sinzi abandi. Murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa