skol
fortebet

Amb- Busingye yasobanuye impamvu Ange Kageme yahawe akazi muri Perezidansi

Yanditswe: Thursday 03, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza Johnston Busingye, yagaragaje impamvu byari ngombwa ko Ange Kagame ahabwa akazi mu biro by’Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame.

Sponsored Ad

Ku ya 1 Kanama 2023, nibwo Ange Kagame yagizwe umuyobozi wungirije mu kanama gashizwe igenamigambi n’ingamba (Deputy Executive Director, Strategy & Policy Council/SPC) mu biro bya Perezida.

Ange Kagame ni umwe mu bashyizwe mu myanya y’ubuyobozi nkuko biri mu itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye ku mugoroba wo ku wa kabiri, iyobowe na Perezida Kagame.

Ikinyamakuru BBC, gishingiye kuri iki cyemezo, cyatangaje kiti: "Umukobwa wa Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yahawe akazi mu biro bye. Ange Kagame yagizwe umuyobozi wungirije w’akanama gashinzwe ingamba na politiki. Babiri mu bandi bana ba Perezida na bo bafite imyanya muri Leta."

Busingye yifashishije urubuga rwa Twitter, yasubije iki kinyamakuru ko Ange yahawe aka kazi abikwiye, ashingira ku mpamvu zitandukanye, zirimo kuba ari umuhanga kandi akiri muto. Ati: "Ange ni muto, yize muri kaminuza ya SIPA muri Colombia, arubatse, ni umubyeyi w’abana babiri, ni umukozi wa rubanda."

Uyu mudipolomate yakomeje asobanura ko Ange ari "umwe mu bakada benshi b’urubyiruko rw’abahanga rurimo kuzamuka muri serivisi za gisivili n’iza rubanda, rwahaye urwego rw’abikorera urugero rwo gukurikiza."

Busingye yavuze kandi ko Perezida Kagame, mu rugendo rwo kuzana impinduka mu Rwanda nyuma y’umwaka w’1994, ubutegetsi bwe buzwiho guhugura no guha akazi abagore n’abagabo bakiri bato, haba muri guverinoma, inzego zo mu biro by’Umukuru w’Igihugu, mu bigo bya Leta, mu nzego z’ibanze, mu myanya tekiniki n’ahandi.

Ange Kagame, w’imyaka 29 n’umubyeyi w’abana babiri, ni umwana wa kabiri wa Perezida Kagame n’umukobwa umwe mu bana be bane. Yize siyansi ya politiki kuri Smith College muri leta ya Massachusetts muri Amerika.

Anafite impamyabumenyi yo ku rwego rwa ’masters’ mu bubanyi n’amahanga (international affairs) yakuye kuri Columbia University, i New York, imwe muri kaminuza zikomeye cyane muri Amerika no ku isi.

Ange Kagame yagiye aboneka mu nama zikomeye mu Rwanda, zirimo nk’inama y’igihugu y’umushyikirano.

Mu 2016 ibinyamakuru bimwe byatangaje amakuru ko yari umwe mu bagize itsinda rikoresha imbuga nkoranyambaga ryo mu biro bya Perezida, ariko Ange Kagame n’ibiro bya Perezida barabihakanye.

Ange Kagame ni we wa vuba aha mu bana ba Perezida Kagame ushyizwe mu mirimo yo mu nzego za leta, nyuma ya Ian Kagame wagaragaye muri Mutarama (1) uyu mwaka ari mu itsinda ry’abacunga umutekano wa Perezida Kagame.

Muri Kanama (8) mu 2022, Ian Kagame yasoje amasomo ya gisirikare ku ishuri Royal Military Academy Sandhurst ryo mu Bwongereza.

Mu 2020, Ivan Cyomoro Kagame, wize ubukungu muri Amerika kuri Pace University n’icungamari kuri University of Southern California, akaba n’imfura ya Perezida Kagame, yashyizwe mu bagize inama y’ubutegetsi y’ikigo cy’igihugu cy’iterambere, Rwanda Development Board.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa