skol
fortebet

Amb. Claver Gatete yagizwe Umuyobozi wa Komisiyo ya Loni ishinzwe Ubukungu muri Afurika

Yanditswe: Friday 06, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres yatangaje ko Ambasaderi Claver Gatete yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo ya Loni ishinzwe Ubukungu muri Afurika (UN ECA).

Sponsored Ad

Iby’izi nshingano nshya zahawe Claver Gatete wari usanzwe ahagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye byatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Ukwakira mu 2023.

Ambasaderi Gatete azajya muri izi nshingano asimbura, Vera Songwe ukomoka muri Cameroon.

Iyi komisiyo Gatete yahawe kuyobora ifite Icyicaro gikuru i Addis Ababa muri Ethiopia, ikagira ibiro i Dakar muri Sénégal, i Lusaka muri Zambia, i Niamey muri Niger, i Rabat muri Maroc, i Yaoundé muri Cameroon n’i Kigali mu Rwanda.

Yashyizweho mu 1958, ifite inshingano zitandukanye zirimo guteza imbere imibereho myiza y’abanyamuryango, guharanira ukwihuriza kw’ibihugu mu miryango itandukanye y’uturere biherereyemo ndetse no guteza imbere ubufatanye bugamije iterambere rya Afurika.

Biteganyijwe ko mu gihe Ambasaderi Gatete ataratangira izi nshingano zizaba zikorwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wungirije w’iyi komisiyo, Antonio M. A. Pedro ukomoka muri Mozambique.

Mu 2022 nibwo Amb. Gatete Claver wari umaze imyaka ine ari Minisitiri w’Ibikorwaremezo yahawe inshingano nshya agirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye i New York.

Claver Gatete yagiye ahabwa inshingano zitandukanye zirimo kuba Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, umwanya yabayemo kuva mu 2013 kugeza mu 2018. Yabaye kandi Ambasaderi w’u Rwanda mu bihugu nk’u Bwongereza, Ireland, Iceland. Yabaye kandi na Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, BNR.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza n’icya gatatu muri ‘Agricultural Economics’ yakuye muri University of British Colombia muri Canada.

IVOMO: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa