skol
fortebet

Amb. Mukantabana uhagarariye u Rwanda muri USA yahawe ishimwe

Yanditswe: Thursday 24, Nov 2016

Sponsored Ad

Umujyi wa Sacramento wahaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana ishimwe akesha uruhare yagize mu miyoborere n’ uburezi.
Mukantabana yigishije amateka mu Ishuri rya Cosumnes River College (CRC) ryo muri uyu Mujyi wa Sacramento wo muri Leta ya California Kuva mu 1994 kugeza mu 2013 mbere y’uko ahabwa inshingano zo guhagararira u Rwanda aho yatangiye imirimo tariki 18 Nyakanga 2013.
Urubuga rwa Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (...)

Sponsored Ad

Umujyi wa Sacramento wahaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana ishimwe akesha uruhare yagize mu miyoborere n’ uburezi.

Mukantabana yigishije amateka mu Ishuri rya Cosumnes River College (CRC) ryo muri uyu Mujyi wa Sacramento wo muri Leta ya California Kuva mu 1994 kugeza mu 2013 mbere y’uko ahabwa inshingano zo guhagararira u Rwanda aho yatangiye imirimo tariki 18 Nyakanga 2013.

Urubuga rwa Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ruvuga Ambasaderi Mukantabana ari umwe mu bashinze umuryango utagamije inyungu witwa Friends of Rwanda Association (F.O.R.A) ndetse ari na we uwuyobora; ukaba warashinzwe nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi ukaba waragiye ukora ibikorwa byinshi byo gufasha abarokotse Jenoside no kubagarurira icyizere.

Muri byinshi byatumye kandi ahabwa iri shimwe ni uko ngo arangwa no guhuza abantu dore ko hari amashyirahamwe atandukanye yagiye agiramo uruhare mu gutangiza, yose agamije guhuza Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abandi banyamahanga batuye muri iki gihugu kugira ngo bigire hamwe uko bateza imbere ibihugu bakomokamo.

Ubwo yari umwarimu muri kaminuza ndetse anayobora uyu muryango wa F.O.R.A, Ambasaderi Mukantabana ngo yagize uruhare runini mu byerekeranye n’amasomo ya kaminuza ndetse yuzuza n’inshingano ze nk’umunyagihugu, dore ko ngo atahwemye gutegura amahugurwa n’inama ku bijyanye na Jenoside hagatwangwamo ubuhamya bw’ibyabaye mu Rwanda.

Ambasaderi Mukantabana afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu Mateka n’Ubumenyi bw’Isi yakuye muri Kaminuza y’u Burundi, hamwe n’impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza muri ‘Social Work’ hamwe n’Amateka yakuye kuri Kaminuza ya Sacramento.

Usibye kuba ahagarariye u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ambasaderi Mukantabana anahagarariye u Rwanda mu bihugu nka Mexique, Brezil na Argentine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa