skol
fortebet

Amb.Nduhungirehe Olivier yongeye kugirirwa icyizere na Perezida wa Repubulika nyuma yo gukurwa muri Guverinoma

Yanditswe: Saturday 15, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame yongeye kugirira icyizere Olivier Nduhungirehe amugira ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi nkuko Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’abaminisitiri ryabitangaje.

Sponsored Ad

Amb.Olivier Nduhungirehe wari amezi ane akuwe muri Guverinoma kubera imikorere yakunze kumuranga yo gushyira imbere imyumvire ye aho gushingira kuri politiki za Leta,yongeye kugirirwa icyizere asubizwa ku mwanya yahozeho wo kuba Ambasaderi.

Mu butumwa Nduhungirehe yashyize kuri twitter nyuma y’itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yo ku wa 14 Kanama 2020,yashimiye Perezida Kagame yongeraho ko azakoresha ubwitange n’ubunararibonye afite agateza imbere umubano mwiza, n’iterambere hagati y’ u Rwanda n’Ubuholandi.

Yagize ati: “Ndanyuzwe kandi ndashima Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ku kizere angiriye, kuko yangize Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bw’Ubuholandi (Netherlands). Niyemeje gukoresha ingufu n’ubunararibonye mfite mu guteza imbere imibanire myiza ndetse n’ubuhahirane mu by’ubukungu n’u Buholandi kimwe n’ibindi bihugu bibibarizwa muri ubwo bwami. ”

Muri Mata 2020 nibwo Amb. Nduhungirehe yirukanywe muri guverinoma y’u Rwanda kubera imikorere yakunze kumuranga yo gushyira imbere imyumvire ye aho gushingira kuri politiki za Leta.

Nduhungirehe mbere y’uko yirukanwa yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ashinzwe ubutwererane mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba.

Nduhungirehe w’imyaka 45 y’amavuko afite impamyabumenyi y’Ikiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters) mu icungamari (Gestion Fiscale) yavanye muri Kaminuza ya ULB (Université Libre de Bruxelles-Institut Solvay).

Afite kandi Impamyabumenyi y’Ikiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu mategeko yaherewe muri UCL (Université Catholique de Louvain).

Kuva mu mwaka wa 2007 yatangiye guhabwa inshingano z’ububanyi n’amahanga; yabaye Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia (2007-2010) n’i New York muri Amerika.

Yavuye muri Amerika muri Gicurasi 2015 agizwe Umuyobozi Mukuru w’agateganyo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe imiryango mpuzamahanga, nyuma aza kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi tariki 10 Nzeri 2015 aho yamaze imyaka ibiri.

Azwiho kuba ari umunyapolitiki ukoresha cyane urubuga rwa twitter mu gutanga amakuru no gutambutsa ibitekerezo bye.

Uretse Nduhungirehe abandi bagizwe ba ambasaderi ni Zaina Nyiramatana wagize ambasaderi w’u Rwanda mu bwami bwa Maroke, Karabaranga Jean Pierre wagizwe ambasadei w’u Rwanda mu gihugu cya Senegal na Mutsindashyaka Theoneste wagizwe ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Kongo(Congo).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa