skol
fortebet

Ambasaderi wa USA mu Rwanda aratangira imirimo nyuma yo gutinda ho umwaka wose

Yanditswe: Wednesday 23, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ambasaderi mushya wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda, Eric Kneedler, vuba aratangira imirimo ye i Kigali nyuma y’igihe kirenga umwaka Perezida Joe Biden amushyize kuri uyu mwanya.

Sponsored Ad

Perezida Biden yatangaje ko ahaye Kneedler uyu mwanya tariki ya 3 Kanama 2023. Uyu mudipolomate wari usanzwe ahagarariye USA muri Kenya nk’ushinzwe ibikorwa bya Ambasade, yagombaga gusimbura Peter Vrooman werekeje muri Mozambique.

Vrooman we yasezeye kuri Perezida Kagame tariki ya 24 Mutarama 2022, ajya muri Mozambique. Inshingano ye yasigaye ikorwa by’agateganyo n’ushinzwe ibikorwa bya Ambasade ya USA, Deborah MacLean.

Ubwo Kneedler na bagenzi be barimo uwagombaga kujya mu Butaliyani, Niger na Ethiopia bahabwaga iyi mirimo, ntabwo komisiyo ya sena ya USA ishinzwe ububanyi n’amahanga yahise ibemeza. Basabwaga gutegereza.

Kera kabaye, tariki ya 28 Nyakanga 2023 iyi komisiyo ya sena yemeye imirimo aba badipolomate bahawe, mu bubasha ihabwa n’amategeko, ibaha uburenganzira bwo kujya kuyitangira.

Ikinyamakuru The East African kivuga ko cyavuganye n’umwe mu bakozi ba Ambasade ya USA, akimenyesha ko Kneedler aragera mu Rwanda vuba. Ati: “Inzira ya US yarangiye, ukwemezwa kuba gukomeye kandi ntikugira igihe cyagenwe. Twishimiye ko Ambasaderi Kneedler yemejwe kandi dutegereje ko aza.”

N’ubwo Ambasaderi Kneedler ataragera mu Rwanda, tariki ya 20 Kanama 2023 yaciye amarenga ko ari hafi gutangira imirimo, ubwo yahuraga na mugenzi we w’u Rwanda muri USA, Mukantabana Mathilde, bakaganira ku bifitiye inyungu ibihugu byombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa