skol
fortebet

Amwe mu magambo y’Abayobozi b’u Rwanda yakunzwe na benshi

Yanditswe: Tuesday 04, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Bamwe mu banyapolitiki batandukanye mu Rwanda bagiye bavuga imbwirwaruhame zasigaye mu mitima ya benshi ndetse bamwe batangira kuzikoresha mu buzima busanzwe.
Izi mbwirwaruhame zagumye mu mitwe ya benshi ziganjemo iza Perezida Kagame,aburira abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda n’abakora ibinyuranye n’amategeko ariko akanagira inama abantu uko batera imbere.
Imbwirwaruhame ya mbere yakoze ku mitima ya benshi na nubu bamwe mu banyarwanda bakoresha ni iyo Perezida Kagame yaburiye (...)

Sponsored Ad

Bamwe mu banyapolitiki batandukanye mu Rwanda bagiye bavuga imbwirwaruhame zasigaye mu mitima ya benshi ndetse bamwe batangira kuzikoresha mu buzima busanzwe.

Izi mbwirwaruhame zagumye mu mitwe ya benshi ziganjemo iza Perezida Kagame,aburira abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda n’abakora ibinyuranye n’amategeko ariko akanagira inama abantu uko batera imbere.

Imbwirwaruhame ya mbere yakoze ku mitima ya benshi na nubu bamwe mu banyarwanda bakoresha ni iyo Perezida Kagame yaburiye abahunze u Rwanda akabita ibigarasha.

".... ni ibigarasha"

Perezida Kagame yigeze kuvuga ati “Muzi umukino w’amakarita? Habamo ibigarasha. Ba Rusesabagina, ba Kayumba, ba Karegeya, ba Theogene, ba Gahima... ni ibigarasha. Bahoze ari ibigarasha, ni ibigarasha, mu gihe kiri imbere bizaba ibiganasha bicitse.

Ni na bake cyane nta n’ubwo wababara ku ntoki, ariko n’urushinge, iyo barukujombye, rubabaza kurusha uko rungana. Urwo rushinge ntarwo dushaka.”

Indi mbwirwaruhame ya Perezida Kagame niyo yavugiye mu nama y’Umushyikirano wa 2010,Ati "Ntawe ushobora kuguha agaciro,agaciro urakiha”.

...Ingengabitekerezo ya Jenoside tuyirandurane n’imizi yayo yose

Ijambo ryamamaye cyane kandi ni iya Boniface Rucagu akiyobora intara y’Amajyaruguru [Ruhengeri] aho yigishije abaturage icyivugo[slogan] ati " Baturage b’intara y’amajyaruguru mu gire amahoro, aha inyikirizo yabaga ngo ‘ubworoherane, ubumwe n’ubwiyunge, “ingengabitekerezo ya jenoside tuyirandurane n’imizi yayo yose ishye ikongoke.”

Nta we uzagambanira u Rwanda ngo abikire

Ubwo yari mu masengesho yo gusabira igihugu ku wa 12 Mutarama 2014, Perezida Kagame yihanije abari bakomeje guhungabanya umutekano w’u Rwanda, avuga ko bizabagaruka.

Yagize ati “Uhemukira u Rwanda, uwo ari we wese, ntabwo yabikira. Biramugaruka.”

Yakomeje ati “Igitangaje ni kubona abantu bashobora kugambana, bakagambanira igihugu, igihugu cyabagize icyo baje kwiratisha baricyo. Abo bose ntacyo bari kuba baricyo iyo bitaka uru Rwanda, rwabagize icyo biratana, u Rwana rwabagize icyo baje gutuka, njyewe nta dipolomasi […].

Gutatira igihango cy’u Rwanda, urabizira. Gutenguha igihugu, kwifuriza abantu inabi, birakugaruka. Ibisigaye ni uburyo, bikugaruka bite ? Uburyo ni bwnshi, mwahitamo ubwo ari bwo.”

Ukuri kw’Imana kuba muri Bibiliya

Ubwo yari mu kiganiro muri studio ya BBC muri 2003,Uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga,Charles Murigande yabajijwe n’Umunyamakuru niba ingabo z’u Rwanda zitari zikiri muri RDC.

Uyu yahakaniye umunyamakuru ko nta ngabo z’u Rwanda ziri muri Ituri ko n’izari muri Congo zavuyeyo ku mugaragaro.

Uyu munyamakuru yaramubajije ati "uko n’ukuri kw’Imana? Murigande yahise amusubiza ati "uko ni ukuri kw’impamo,ukuri kw’Imana kuba muri Bibiliya."

"Birangira akazi kabaye gusimbuka imitego ukayoberwa igihe tuzakorera akazi”

Mu nama Nkuru ya 14 y’Umuryango wa FPR Inkotanyi, yateraniye i Rusororo mu Karere ka Gasabo, mu nzu ya Intare Arena kuwa 21 Ukuboza 2019,Bamporiki Edouard,yaregeye Perezida Kagame abanyamuryango b’iri shyaka batega abandi imitego babishaka.

Ati “Maze imyaka itandatu mpawe akazi n’Umuryango guhera mu Nteko Ishinga Amategeko, mu itorero ry’igihugu, ubu mukaba mwarangiriye icyizere mukangira Umunyamabanga wa Leta. Hari ibintu nabonye ko byasigara mu 2019, ntabwo abanyamuryango dukundana.

Abanyamuryango bari hano buri wese afashe indangururamajwi, akavuga mugenzi we wamuteze imitego abishaka, wamubeshyeye abishaka ha handi umuntu ahimba inkuru ikagera ku Munyamabanga Mukuru [SG] w’Umuryango akaguhamagara akakubaza ikintu utigeze urota, utigeze utekereza, utanarota n’iwanyu batarota.

Ni ukuvuga ngo kwa kubaha amahame n’ibyemezo by’umuryango, n’icyemezo cyanyu nyakubahwa Chairman, iyo mugiriye icyizere umuntu mukamuha inshingano, umunyamuryango wese ugambiriye kumutega umutego, yibwira ko ari guhemukira uwo ateze umutego ariko namwe aba abahemukira.”

“Nshobora kugira intege nke zo gukora ibyo mwanshinze ariko noneho iyo hiyongereyeho ko buri munsi ngomba kujya nsimbuka imitego nk’itanu mbere yo gukora akazi mwampaye, birangira akazi kabaye gusimbuka imitego ukayoberwa igihe tuzakorera akazi.”

"Uwiha kurwanya Perezida Kagame ndamubabarira"

Ku wa 7 Werurwe 2019, Ubwo Gen Kabarebe yari yitabiriye ibiganiro byateguwe na Minisiteri y’urubyiruko, byiswe ’Rubyiruko Menya Amateka Yawe’, byahabwaga urubyiruko ruturutse mu Ntara zitandukanye z’igihugu, mu kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara.

Yagarutse ku butwari bwa Perezida Paul Kagame kuva urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangira, avuga ko mu buzima bwe yaranzwe no kurwana urugamba kandi ntatsindwe. Yavuze ko mu buzima bwe, mu gihe yabaga ari ku rugamba n’abo yabaga ayoboye, ijambo gutsindwa ritabagamo.

Ati "Ibintu byo kurwana intambara, mu mateka ye, Perezida Kagame nta mateka yo gutsindwa urugamba afite, mu myumvire ye gutsindwa ntabwo bijya bibamo, nta kintu cyitwa gutsindwa kiba mu myumvire ye, tunarebe no mu zindi ntambara, buri gihe yarateguraga, akagupangira intambara, akaguha gahunda kandi akaba azi ko ugomba gutsinda."

"Ibyo gutsindwa ntibijya biba mu myumvire ye, ntabwo yemera gutsindwa, n’aba bose mujya mwumva ko barwanya u Rwanda hirya no hino, uwakwiha kumurwanya ndamubabarira kuko njye mbizi, kuvuga ngo yatsindwa ni ukwibeshya, nta na hamwe yatsindwa."

"Nkatwe abasirikare yayoboye tuba tuzi ko bidashoboka, n’aba birirwa bakoresha za YouTube, ni umunwa gusa, ni urusaku gusa, ariko iby’intambara byo babyibagirwe, intambara zigira ba nyirazo."

Babandi bababeshya … ngo bazabanza bakureho Kagame

Reka dusoreze ku mbwirwaruhame ya Perezida Kagame yakunzwe cyane ubwo yaburiraga abatera inkunga abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda,babuza abanyarwanda gutaha ngo bazahirika ubutegetsi.

Yagize ati"Naho niwoherereza amafaranga interahamwe,nitugufata tuzaku [akora ikimenyetso cyo kuvuna].Babandi baba hanze aha bababeshya,n’ushatse gutaha bakamubuza ngo buretse ngo ntutahe,ibintu biri hafi gutungana.

Ngo bazabanza bavaneho Kagame,ryari se?ryari?....byanyuze mu yihe nzira se?,iya demokarasi se?,iy’intambara se?,iyihe?.Barabashuka."

Hari izindi mbwirwaruhame nyinshi zanyuze benshi ndetse tuzakomeza kuzibagezaho mu nkuru zitaha.

Ibitekerezo

  • Murakoze cyane! Ko ntaho mwavuze ijambo"Agaciro umuntu arakiha" rya Nyakubahwa Paul Kagame?

    Murakoze cyane! Ko ntaho mwavuze ijambo"Agaciro umuntu arakiha" rya Nyakubahwa Paul Kagame?

    Murakoze cyane! Ko ntaho mwavuze ijambo"Agaciro umuntu arakiha" rya Nyakubahwa Paul Kagame?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa