skol
fortebet

Ange Kagame yagaragaje ishema aterwa no kwitwa izina rya se

Yanditswe: Tuesday 24, Oct 2017

Sponsored Ad

Kuwa mbere tariki 23 Ukwakira 2017, wari umunsi udasanzwe mu muryango wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, kuko ari isabukuru y’imyaka 60 y’amavuko kuri Paul Kagame washakanye na Jeannette Kagame.
Mu butumwa bwacicikanye ku mbuga nkoranyambaga na mpuzabantu abanyarwanda n’abanyamahanga bifuriza Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame isabukuru nziza y’amavuko harimo n’ubutumwa bw’abo mu muryango we; Umufasha we, Jeannette Kagame na Ange Ingabire Kagame wahamije ko aterwa ishema no kwitwa izina rya Se, (...)

Sponsored Ad

Kuwa mbere tariki 23 Ukwakira 2017, wari umunsi udasanzwe mu muryango wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, kuko ari isabukuru y’imyaka 60 y’amavuko kuri Paul Kagame washakanye na Jeannette Kagame.

Mu butumwa bwacicikanye ku mbuga nkoranyambaga na mpuzabantu abanyarwanda n’abanyamahanga bifuriza Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame isabukuru nziza y’amavuko harimo n’ubutumwa bw’abo mu muryango we; Umufasha we, Jeannette Kagame na Ange Ingabire Kagame wahamije ko aterwa ishema no kwitwa izina rya Se, Kagame.

Kuwa 23 Ukwakira 2017 Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yizihije isabukuru y’amavuko y’imyaka 60. Madamu Jeannette Kagame babyaranye abana bane yamwifurije isabukuru nziza yongera kugaragaza ko ari umugabo ukunda umuryango we.

Ange Ingabire Kagame, ni umwana wa kabiri mu muryango wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame n’umufasha we Jeannette Kagame

Kuva mu ijoro ryo kuwa mbere kugeza uyu munsi,abantu batandukanye bakomeje kwifuriza Paul Kagame isabukuru nziza y’amavuko,barashima ibyiza yagejeje ku banyarwanda birimo gahunda zitandukanye zahinduye ubuzima bwa benshi.

Muri aba harimo abo mu muryango we harimo, ubuheta bwe Ange Kagame wagaragaje ko aterwa ishema no kwitwa umwana we by’umwihariko akitwa izina rye.

Ange akaba ari nawe mukobwa rukumbi uba muri uyu muryango w’abana bane wavukiye i Burussels mu Bubiligi tariki 8 Nzeri 1993, yagize ati "Ku muntu w’ingirakamaro cyane mu buzima bwanjye, Isabukuru nziza y’imyaka 60 Papa! Ni iby’agaciro kadasanzwe kwitwa izina ryawe.”

Jeannette Kagame ntiyahishe amarangamutima ye, ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere yanditse ku rubuga rwa Twitter maze avuga ko, Perezida Kagame ari umugabo ugira urukundo kandi wita ku muryango we.

Jeannette Nyiramongi wavutse tariki 10 Kanama 1962 nyuma y’igihe gito cyane u Rwanda rubonye ubwigenge rukava mu maboko y’abakiloni b’ababiligi,ati "Nifurije isabukuru nziza y’amavuko umugabo wanjye. Mwarakoze kuba umubyeyi mwiza, wuje urukundo, wita ku muryango ndetse ukaba n’umufasha mwiza mu buzima bwacu bwose."

Tariki 10 Kamena 1989, nibwo Paul Kagame yashakanye na Jeanette Nyiramongi wari warahungiye i Nairobi muri Kenya we n’umuryango we. Ubu bafitanye abana bane, abahungu batatu n’umukobwa umwe. Imfura yabo ni Yvan Cyomoro Kagame, ubuheta ni Ange Ingabire Kagame, hagakurikiraho Ian Kagame n’umuhererezi Brian Kagame.

Ibitekerezo

  • ntabwo ange arumwana wakabiri kwa hannete ni uwa gatatu ntimukatubeshye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa