skol
fortebet

Bamwe mu bakozi ba Leta bafite imyitwarire ibangamiye ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda

Yanditswe: Friday 20, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), yavuze ko mu bakozi ba Leta mu nzego zitandukanye hakigaragaramo ingeso n’imyitwarire bibangamiye ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.

Sponsored Ad

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Prof. Bayisenge Jeannette yagaragaje ko mu nzitizi zikibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda mu Nzego za Leta harimo ubusumbane bukurura umwuka mubi mu bakozi ba Leta, itonesha mu kazi no kurema amatsinda.

Yagize ati: “Mu bushakashatsi bwagiye bukorwa mu nzego zitandukanye hagiye haboneka ibibazo, hari abayobozi bimakaza ubusumbane n’itonesha, bigakurura umwuka mubi mu bakozi bakorana bigatuma habamo amatsinda atandukanye ikindi abakozi batitangira inyungu z’akazi, hakabaho kugambira abakozi bakora neza n’abadafite imyumvire na bene abo.”

Minisitiri Prof. Bayisenge yasabye ko abakozi by’umwihariko abayobozi bose ba Leta bakwiye kwihatira kwirinda ibyo byose ahubwo bagaharanira kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda.

Umunyabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) Dusengiyumva Samuel, we yagaragaje ko mu zindi nzitizi harimo no kuba hari abantu bahisha amakuru y’ahari ibikorwa bibi bibangamira ubumwe n’ubwiyunge.

Ati: “Twarabibonye mu Majyaruguru ariko n’ahandi hose biraboneka, kwanga gutanga amakuru y’ahantu hari iyo myitware. Turacyanabona imibiri y’abazize Jenoside bakiboneka na byo haracyari intambwe yo gutera ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside iracyagaragara.”

Sen. Mureshyankwano Marie Rose na we yagaragaje ko buri muntu wese kugira ngo yimike ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda akwiye kubigira ibye mu kazi ke ka buri munsi.

Ati: “Buriya iyo umuntu ari Umuyobozi agakora ikintu, umuturage amwitiranya na sisitemu waba uri Senateri akavuga ko Sena yose ukora ityo. Niba ugiye gutanga serivisi uwo ugiye kuyiha ntukayimuhe kuko muziranye, ibyo na byo ni ibintu bibangamira ubumwe bw’Abanyarwanda. Hari abantu baturana bashingiye ku moko, aho abantu baturuka n’utundi dutsiko ngira ngo mwumvise munsi ishize abitwa Abakono. Niba ugiye guha umuntu serivisi jya ukurikiza amategeko.”

Ubushakashatsi bwa Ministeri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu bugaragaza ubumwe bw’Abanyarwanda buri ku kigero cya 94.7% .

Ibyo biganiro byateguwe na Minisiteri y’Ubutegitsi bw’Igihugu ifatanyije na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Minisiteri y’Umutekano, Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe, hamwe n’Ibiro bishinzwe Abinjira n’Abasohoka.

IVOMO:IMVAHO NSHYA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa