skol
fortebet

Birangiye Padiri Nahimana Thomas atabashije kurenga Kenya ngo aze mu Rwanda kwitegura amatora ya 2017

Yanditswe: Saturday 26, Nov 2016

Sponsored Ad

Padiri Thomas Nahimana na bagenzi bayoboye ishyaka Ishema, bari bafashe urugendo rugana i Rwanda bagera muri Kenya bakabura ibyangombwa bibemerera kurugeramo, birangiye bikubuye basubira aho bari baturutse.
Aganira na BBC, Nahimana yatangaje ko bafashe umwanzuro wo kuva ku kibuga cy’indege cya Jommo Kenyatta, i Nayirobi bagasubira mu bihugu bavuyemo ku bw’inyugu z’igihugu cya Kenya.
Yatangariki iki kinyamakuru kandi ko mu mishyikirano bagiranye na leta ya Kenya, abategetsi b’icyo gihugu (...)

Sponsored Ad

Padiri Thomas Nahimana na bagenzi bayoboye ishyaka Ishema, bari bafashe urugendo rugana i Rwanda bagera muri Kenya bakabura ibyangombwa bibemerera kurugeramo, birangiye bikubuye basubira aho bari baturutse.

Aganira na BBC, Nahimana yatangaje ko bafashe umwanzuro wo kuva ku kibuga cy’indege cya Jommo Kenyatta, i Nayirobi bagasubira mu bihugu bavuyemo ku bw’inyugu z’igihugu cya Kenya.

Yatangariki iki kinyamakuru kandi ko mu mishyikirano bagiranye na leta ya Kenya, abategetsi b’icyo gihugu bababwiye ko gukomeza kuba kuri icyo kibuga cy’indege kandi barwanya Leta y’u Rwanda bishobora guhungabanya umubano w’ibyo bihugu.

Yavuze ko Nadine Kasinge yasubiye muri Canada, naho we yitegura gusubira mu Bufaransa. Yirinze kuvuga igihugu Venant Nkurunziza azajyamo.

Ku wa Gatatu tariki ya 23 Ugushyingo nibwo Padiri Nahimana na bagenzi bari mu nzira bagana mu Rwanda gutangiza ibikorwa by’ishyaka Ishema rikorera mu mahanga, bagomba kuhagera ku gicamunsi, birangira baheze muri Kenya.

Nahimana Thomas kandi yavugaga ko mu bimuzanye harimo no kuziyamamariza ku myanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe umwaka utaha wa 2017.

Hatangajwe byinshi ku cyatumye Padiri Nahimana nabari bamuhetekwje batabasha kurenga Kenya, gusa iby’ingenzi =wni uko yahagurutse mu Bufaransa nta byangombwa byuzuye bimwemerera kugera mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa