skol
fortebet

Biravugwa: Gatabazi JMV wahoze muri Guverinoma yaba afunzwe

Yanditswe: Wednesday 02, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Amakuru aravuga ko Gatabazi Jean Marie Vianney wahoze ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ndetse akaba na Guverineri w’intara y’Amajyaruguru yaba ari u maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha , RIB.
Ni amakuru yatangiye guhwihwiswa ku mbuga nkoranyambaga, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Kanama 2023.
Ntacyo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruratangaza kuri aya makuru gusa byatangiye guhwihwiswa nyuma y’uko uyu munya politike yitabiriye umuhango wo kwimika umutware w’Abakono. (...)

Sponsored Ad

Amakuru aravuga ko Gatabazi Jean Marie Vianney wahoze ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ndetse akaba na Guverineri w’intara y’Amajyaruguru yaba ari u maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha , RIB.

Ni amakuru yatangiye guhwihwiswa ku mbuga nkoranyambaga, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Kanama 2023.

Ntacyo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruratangaza kuri aya makuru gusa byatangiye guhwihwiswa nyuma y’uko uyu munya politike yitabiriye umuhango wo kwimika umutware w’Abakono.

Gatabazi Jean Marie Vianney yaherukaga gusaba imbabazi avuga ko yateshutse akagana imitekerereze ishingiye ku dutsiko aho gukurikiza umurongo w’igihugu wo gushimangira ubumwe bw’abanyarwanda.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter,yavuze ko atazongera kwijandika mu bikorwa biganisha ku gucamo ibice Abanyarwanda.

Ati “Murakoze Nyakubahwa Perezida wacu ku nama, impanuro no kudukebura mutwibutsa umurongo twahisemo nk’Abanyarwanda wo kubaka igihugu gishingiye ku ‘Bunyarwanda’, tuyobowe n’intekerezo ya Ndi Umunyarwanda yo sano muzi iduhuza twese.”

“Imbabazi mwaduhaye tuzazubakiraho turwanya byimazeyo ikintu cyose cyashaka gusenya Ubumwe bw’Abanyarwanda kuko ari zo mbaraga zacu, tuzaharanira kandi no gukebura uwo ariwe wese washaka kujya mu mitekerereze ishingiye ku dutsiko.”

Tariki ya 18 Nyakanga 2023 Umuryango FPR-Inkotanyi wasohoye itangazo ryamagana igikorwa cyahuje abantu bakimika ‘Umutware w’Abakono’, igaragaza ko bisubiza inyuma intambwe yatewe mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

Uwo muhango wabereye mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, ku itariki ya 9 Nyakanga 2023, aho bamwe mu bakomoka mu bwoko bw’Abakono bahuriye hamwe bakimika umutware.

Bivugwa ko abari bitabiriye iki gikorwa atari abakono bose muri rusange ahubwo ari itsinda ry’abantu bamwe biganjemo Abagogwe bafite inkomoko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko banafite inkomoko mu bice bya Kinigi n’ahandi mu Majyaruguru n’Uburengerazuba bw’igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa