skol
fortebet

Burundi: Leta yemeje ko Abarundi baza gucuruza rwihishwa mu Rwanda bazajya bahanwa nk’abanzi b’igihugu

Yanditswe: Friday 15, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Leta y’u Burundi ivuga ko umuturage wayo uzafatwa yambukana ibicuruzwa mu Rwanda azahanwa nk’umwanzi w’igihugu.

Sponsored Ad

Urugero ni mu ntara ya Cibitoke ihana umupaka n’akarere ka Rusizi mu Rwanda. Umuyobozi w’intara ya Cibitoke yabwiye abayobozi b’amakomini,amazone,imidugudu yo muri iyo ntara bose ko ingamba zikomeye zigiye gufatwa.

Yababwiye ko umukuru w’igihugu ariwe wamubwiye ko ibihano bikomeye bigiye gufatwa ku baza gucuruza mu Rwanda kuko ngo nta gicuruzwa cyabo bashaka ko kijya mu Rwanda.

Yagize ati: "Igihugu cy’u Rwanda ntacyo dupfana,ntaho duhuriye.Igihugu kibitse abanzi bacu,abashatse kudusubiza mu bibazo.

Ntabwo dushaka ko umuntu afata ibicuruzwa akabijyana mu Rwanda tutamuzi."

Abayobozi bo muri iyi ntara bavuze ko abazana ibicuruzwa mu Rwanda ari abaforoderi kandi ko bashyigikiwe n’abakomeye.

Ibicuruzwa biza mu Rwanda bivuye Cibitoke birimo ibyokurya nk’imboga ndetse harimo n’inzoga ndetse mu isoko rya Bugarama ibice birenga 80% byari iby’Abarundi.

Abaturage bo muri iyi ntara bakunze kurema isoko rya Bugarama mu Rwanda babwiye Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru, ko babohewe amaboko mu mugongo.

Aba baturage baravuga ko nyuma yo gufunga imipaka kwa leta yabo inzara igiye kubica kuko mu Rwanda ariho bahahiraga.

Aba bavuga ko ibyo baburaga mu Burundi babibonaga mu Rwanda none ubu ntacyo gukora bafite.

Bo, cyo kimwe n’abanya Bugarama basaba abakuru b’ibi bihugu bibiri kumvikana bagafungura imipaka yafunzwe mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa