skol
fortebet

Bwa mbere mu mateka y’ u Rwanda abarwayi n’ abaganga batoreye abadepite ku bitaro [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 03, Sep 2018

Sponsored Ad

Abaganga mu bitaro bya Kaminuza bya Butare CHUB bishimiye ko bwa mbere mu mateka y’ u Rwanda batoreye ku bitaro banavuga ko byatumye batanga serivise neza.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 3 Nzeli Abanyarwanda mu gihugu hose bazindukiye mu matora y’ abadepite. Ni amatora yakorewe ku masite y’ itora atandukanye ariko by’ umwihariko uyu mwaka ku bitaro bimwe na bimwe Komisiyo y’ amatora yahashize ibiro by’ amatora.

CHUB ni bimwe mu bitaro Komisiyo y’ amatora yashyizeho icyumba cy’ itora iki cyumba kibaba cyatoreyeho abarwayi, abarwaza ndetse n’ abakozi b’ ibi bitaro.

Ndikumana Emmanuel, umuforomo ukorera mu ishami ryakira abarwayi b’ indembe ku bitaro bya CHUB yavuze ko ari byiza kuba Komisiyo y’ amatora yabegereje icyumba cy’ itora kuko ubusanzwe ku munsi w’ amatora serivise z’ ubuvuzi batazitangaga neza.

Yagize ati “Aya ni amateka, twajyaga tuzinduka tukajya gutora tukahagera dukerewe kandi n’ abarwayi nabo ntibabone aho batorera”

Uzayisenga Grace umukozi wa CHUB yavuze ko gutorera ku bitaro ari amahirwe abaganga n’ abarwaza bahawe.

Ati “ Twese twagize amahirwe yo gutorera mu bitaro. Ni ubwa mbere mbibonye ubundi byadukerezaga abarwayi bagahabwa serivise batinze, turatora dukora n’ akazi ni ibintu byadushimishije”

Nzeyimana Jean Bosco , wo mu murenge wa Nzahaha mu karere ka Ruzisi ufite umwana urwariye mu bitaro bya CHUB wahatoreye kuri ibi bitaro yavuze ko iyo icyo cyumba kidashyirwa ku bitaro atari kubona uko atora.

Ati “Byanshimishije cyane kuko iyo iki cyumba kiba kidahari ntabwo narigusiga umurwayi ngo njye gutora.

Ntigurirwa Jean de LA Croix, Umunyeshuri wa Kaminuza y’ u Rwanda urimo kwimenyereza umwuga ku bitaro bya CHUB watoreye kuri ibi bitaro yavuze gushyira icyumba cy’ itora mu bitaro byafashije abarwayi cyane.

Yagize ati “ Gushyira icyumba cy’ itora muri ibi bitaro byafashije abarwayi cyane hari abari kuba bataje kwivuza bavuga ngo uyu munsi ni amatora ntabwo abaganga bari bukore”

Rutayisire Emmanuel urimo kwivuriza ku bitaro bya CHUB yavuze ko icyumba cy’ itora cyo mu bitaro cyamufashije kwivuza kandi ntabuzwe uburenganzira bwe bwo gutora n’ ubwo arwaye ndetse ngo byanorohereje abaganga gutora bakora n’ akazi.

Umuyobozi w’ icyumba cy’ itora ku bitaro bya CHUB Nzeyimana Callixte yavuze ko icyumba cy’ itora cyashyize mu bitaro bya CHUB ari agashami k’ ibiro by’ itora bya Butare Catholique. Yongeraho ko abarwayi barembye ariko bashobora gusindagira barimo koroherezwa bagahita batora badakoze umurongo.

Umukozi wa Komisiyo y’ amatora Moise Bokasa yatangaje ko ibyumba by’ itora 37 byashyizwe mu bitaro avuga ko ikigamijwe ari ukorohereza Abanyarwanda gutora.

Yagize ati “Gutorera ku bitaro ni uburyo bworohereza abantu gutora, kuko hari abantu benshi baba bifuza gutora ariko badafite uko bajya kuri site z’ itora, hari abarwayi bari mu bitaro ariko babasha kugenda, hari abarwaza bafite uburenganzira bwo gutora n’ abaganga bari mu kazi”

Bokasa yakomeje avuga ko mu guhitamo ibitaro bizahishyaho icyumba cy’ itora bagendeye ku mubare w’ abarwayi ibitaro byakira no kukuba nta biro cy’ itora biri hafi y’ ibyo bitaro. Mu gihugu hose ibitaro byashyizwemo icyumba cy’ itora ni 37.

Imibare ya Komisiyo y’ amatora yerekana ko lisite y’ itora mu gihugu hose iriho abantu barenga 7 000 000. Abadepite batowe kuri uyu wa 3 Nzeli ni 53 batorwa baturutse mu mashyaka no mu bakandida bigenga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa