skol
fortebet

Claire Akamanzi wari umaze imyaka isaga 10 ayobora RDB azibukirwa kuki?

Yanditswe: Thursday 28, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu mwaka wa 2017, nibwo Claire Akamanzi yagizwe umuyobozi w’ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB, asimbuye Francis GATARE wari wahawe ikigo gishinzwe Ubucukuzi, Petrol na Gas (RWANDA MINES, PETROLEUM AND GAS BOARD).

Sponsored Ad

Claire Akamanzi wahawe uyu mwanya n’ubundi mbere yari yarigeze kuwubamo. yahinduye byinshi bigamije kumenyekanisha Igihugu mu ruhando mpuzamaha ndetse no kurema uburyo bw’imikore bwatumye urwego RDB rumenyekana cyane.

Bimwe mubyo abantu bakomeza kumwirahira, birimo kuba yarabashije kugabanya igihe kwandika ubucururi(Busness) bwite cyamaraga. Kuko ubu amasaha atandatu (6 hours) ahagije ngo ube umaze kubona ibyangombwa bikwemerera gukora nta nkomyi.

Claire Akamanzi kandi ashimirwa kukuba yarabashije koroshya ishoramari rigaha ikaze abanyamahanga nk’inzira yihutisha iterambere ry’igihugu no kuzamura ikigero cy’ubukungu kubera Amadovize.

Kuri iyi ngingo, ubuyobozi bwa Akamanzi bwashyizeho uburyo bw’uko RDB ifasha abashoramari binyuze mu kubaha amakuru na serivisi zibayobora mu gutangiza ishoramari kuva ku kwiyandikisha, guhabwa icyangombwa cy’imikorere, kwinjira mu gihugu, imikoreshereze y’ubutaka, imisoro n’ibindi.

Inakurikirana kandi uko umushinga watangijwe ushyirwa mu bikorwa nta kirogoya, Imbogamizi nto n’iziremereye zigaragaye igatanga ubufasha bwo kuzishakira umuti urambye.

- Ku buyobozi bwe, Claire Akamanzi yatangije ishamirya One-Stop Center ryifashishwa n’Abanyarwanda mu gukemura uruhuri rw’ibibazo no gushaka ibyangombwa bishingiye ku mutungo utimukanwa(ubutaka).

Byari byavuzwe ko iri shami rishyizweho ngo rifashe Abanyarwanda kubona ibyangombwa mu byiciro byose birimo abashaka :

Gusaba uruhushya rwo kubaka Inzu iherereye ahagenewe ingo zisanzwe (Single Family Area.

Gusaba kongererwa igihe ku ruhushya rwo kubaka inzu.

Gukemura ibibazo bijyanye n’Ibikorwa Remezo.

Gusaba kwishyurwa service ba rwiyemeza mirimo bahaye Akarere

Gusaba uburengnzira bwo gusana/kuvugurura inyubako
Kugabanyamo ibice ikibanza/isambu

Guhuza ubutaka

Gukosora imbibe cyangwa ubuso bw’ubutaka

Guhindura ibyangombwa byatanzwe hashingiwe ku mategeko yakera hatangwa ibishingiye ku mategeko mashya,

Guhindura ubukode burambye bukaba inkundabutaka cyangwa inkondabutaka ngenankomyi

Gukosora cyangwa guhindura amakuru ku bantu banditse ku butaka.

Gukosora cyangwa guhindura amakuru ku ishyirahamwe rifite ubuzima gatozi ryanditse ku butaka,

Kwandikisha Isangiramutungo ku nyubako no gucamo ibice byihariye

Kwandikisha igice cy’inyubako kiri mu isangiramutungo ku nyubako

Ihererekanya ry’uburenganzira ry’igice cy’isangiramutungo ku nyubako,

Iyandikwa ry’amakuru nyongera muri regisitiri y’ubutaka,

Gusimbura ibyangombwa by’ubutaka, bisimbura ibyatakaye, ibyangiritse, ibyahiye cyangwa ibyatwawe n’ibiza,

Guhinduza icyo ubutaka bwagenewe gukoreshwa,

Gusaba guhabwa ibyangombwa by’ubutaka ku butaka Leta yagurishije cyangwa yatanze,

Gusaba kongera cyangwa kuvana abafite uburenganzira kubutaka muri rejisitiri y’ubutaka,
Gusaba gukuraho amakimbirane/guhabwaibyangombwabyari mu makimbirane mugihe yacyemutse,

Kwemeza igishushanyo cy’Ikibanza( deed plan),

Gukemura amakimbirane ashingiye ku butaka,….

Icyakora kugeza ubu haravugwa ibibazo muri uru rwego, ari naho benshi bahurizaho kuku kuba Claire Akamanzi ahasize icyuho n’ubwo byatangijwe n’ubuyobozi bwe.

- Gahunda ya Visit Rwanda nayo yongeye kuzamura urwego n’izina ry’ikigo RDB, kuko cyashoboye kumenyekanisha u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga binyuze mu masezerano yasinywe hagati y’amakipe akomeye ku mugabane w’Uburayi arimo Arsenal mu Bwongereza, PSG mu Ubufaransa na Bayern Munich yo mu budage.

Imibare mishya y’Urwego rw’Iterambere mu Rwanda (RDB) igaragaza ko ibikorwa by’ubukerarugendo byinjije miliyoni 445$ zivuye kuri miliyoni 164$ zinjiye mu 2021, bingana n’izamuka rya 171,3%.

Ni imibare igaragaza ko uru rwego rumaze kuzahuka kuri 89,3%, ugereranyije n’ibihe bya mbere ya COVID-19.

Umwaka wa 2019 mbere ya COVID-19 ni wo mwiza wabayeho mu bukerarugendo bw’u Rwanda kuko bwinjirije igihugu miliyoni zigera kuri 500$; abagenzi binjiye mu gihugu nabo bagera kuri miliyoni 1,6.

Mu 2020 ibintu byarahindutse kubera icyorezo cya COVID-19, ku buryo ubukerarugendo bwinjije miliyoni 121$ gusa.

- Guteza imbere no kugeza ku ntego gahunda ya Ukwita izina

Bibamaze ku menyerwa ko buri mwaka habaho ibirori byo kwita izina abana b’Ingabi baba bavutse kandi bigakorwa n’ibyamamare bibi byatumiwe. Iyi gahunda imaze kumenyerwa ku rwego rw’uko abakomeye mu nzego zose batangiye kujya bisabira umwanya muri uyu muhango

Ugendeye ku butumwa butangwa n’abaturiye ahabera uyu muhango, bemeza ko wahinduye byinshi mu buzima bwabo n’ubw’Igihugu muri rusange.

Usibye kuba abitabiriye hari icyo basiga mu buryo bw’ubushobozi kuko baba batembereye baje no kwirebera ingagi, byatumye u Rwanda rumenyekana nk’igihugu gikataje mu guteza imbere Ubukerarugendo bushingiye ku Ngagi.

Ururutonde rw’ibyo Claire Akamanzi yakoze ari ku buyobozi bw’ w’ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB azibukirwaho rushobora kurenga uru. Ariko nanone hari benshi bakunze kumunenga ku kubaba One-Stop Center itarabyaye umusaruro yari yitezweho.

Aha ninaho Claire Akamanzi yariye indimi ubwo yari abajijwe n’Umukuru w’Igihugu imikorere y’iryo shami.

Abanyarwanda ntibazibagirwa uburyo yananiwe gusibiza Perezida Kagame ubwo yamubazaga icyatumye RDB ijyaho n’umumaro wa One-Stop Center.

Itangazo ryo mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ryasohotse kuri uyu wa 27 Nzeri 2023, rivuga ko Francis Gatare wari usanzwe ari Umujyanama wa Perezida mu by’ubukungu ari we wagizwe Umuyobozi mukuru wa RDB.

Nyuma yo gusoma iryo tangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko Perezida Kagame yamuvanye mu buyobozi bukuru bwa RDB akamusimbuza, Francis Gatare, Madamu Clare Akamanzi yavuze ko hari byinshi yigiye muri RDB haba mu buzima busanzwe no mu by’imiyoborere.
Bikubiye mu butumwa yacishije ku rukuta rwe rwa X.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa