skol
fortebet

"Data yari burugumesitiri muri Leta yateguye inashyira mu bikorwa Jenoside": Min Nsengimana

Yanditswe: Monday 12, Dec 2016

Sponsored Ad

Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana yasabye urubyiruko rw’u Rwanda kurenga amacakubiri n’ingenbitekerezo ya Jenoside, rugaharanira kubaka igihugu kizira urwango.
Ibi Minisitiri Nsengimana yabivugiye i Gabiro mu Karere ka Gatsibo kuri uyu wa Mbere, ahateraniye urubyiruko rugera kuri 800 rwaba uruba mu Rwanda ndetse no mu mahanga ruri gutozwa indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda binyuze mu Itorero ryiswe ‘Urunana rw’Urungano Inkomezamihigo’.
Mu kiganiro uru (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana yasabye urubyiruko rw’u Rwanda kurenga amacakubiri n’ingenbitekerezo ya Jenoside, rugaharanira kubaka igihugu kizira urwango.

Ibi Minisitiri Nsengimana yabivugiye i Gabiro mu Karere ka Gatsibo kuri uyu wa Mbere, ahateraniye urubyiruko rugera kuri 800 rwaba uruba mu Rwanda ndetse no mu mahanga ruri gutozwa indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda binyuze mu Itorero ryiswe ‘Urunana rw’Urungano Inkomezamihigo’.

Mu kiganiro uru rubyiruko rwahawe na Minisitiri w’urubyiruko Jean Philbert Nsengimana ndetse na Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne, bagarutse ku mateka mabi yaranze u Rwanda akaza no kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Minisitiri Nsengima yahaye ubuhamya urwo rubyiruko, rw’uburyo yavutse kuri se wari Burugumesitiri muri Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwo ingabo za RPA zabohoraga igihugu, Minisitiri Nsengimana yavuze ko we n’abandi benshi bahungiye muri Zaire (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubu).Aho bahungiye, avuga ko hari ingengabitekerezo ya Jenoside, ndetse ngo hari n’abavugaga ko ingabo za RPA zaje kwihorera zinafite imashini isya abo mu bwoko bw’Abahutu.

Yagize ati “Bavugaga ko Inkotanyi zica abahutu ndetse ko mu Rwanda hari imashini ibasya. Ariko natunguwe no kubona inkotanyi ya mbere yangezeho ari yo yanyurije indege ikanzana mu Rwanda.”

Minisitiri Nsengimana avuga ko yageze mu Rwanda akajyanwa mu ngando, nyuma agakomeza amashuri ye kugeza ubwo anagiriwe icyizere cyo kuba Minisitiri w’Urubyiruko.

Ati “Data yari burugumesitiri muri Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside ariko kugirwa Minisitiri kwanjye byerekana u Rwanda rw’ubu rutanga amahirwe angana kuri bose.”

Minisitiri Nsengimana yashimye ingabo za RPA zitarebereye ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi, gusa anavuga ko yigaya iyo yibutse ko we ku giti cye nta we yatabaye muri bagenzi be bahigwaga.

Ati “Ingabo za RPA zari zifite intwaro ariko ntabwo zihoreye kubw’imiryango yazo yishwe..inshuti, abo twiganye tungana bakoze Jenoside, ibyo bintera isoni.Nashoboraga kugira uwo ndokora ariko ntabyo nakoze, bintera isoni.”

Yavuze ko urubyiruko ruri mu Rwanda ubu rukwiye kwishimira kuba ruri mu gihugu gifite amahoro kandi kitarangwamo ivangura n’amacakubiri.

Ati “Niba tuvuga uburezi kuri bose, ni uko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi butari buhari. Abatutsi n’abakene bavutswaga amahirwe yo kwiga atari uko babuze ubwenge…aya rero ni amahirwe kuri twe urubyiruko yo kubaka u Rwanda twifuza, rutarangwamo ivanguramoko n’urwango. Uyu munsi nta Muhutu nta Mututsi, twese turi Abanyarwanda bafite amahirwe n’uburenganzira bingana.”

Minisitiri Uwacu Julienne na we yatanze ubuhamya bw’ukuntu yavutse kuri Se w’Umuhutu na Nyina w’Umututsi, nyuma ababyeyi be bakicwa n’Ingabo zahoze ari iza Leta y’Abatabazi.

Yavuze ko yasigaye ari imfubyi, agomba kwiga no kwita kubo bava inda imwe, bigatuma ahorana umujinya ku bamwiciye umuryango.

Ati “Nahoraga nibaza impamvu Abahutu batahigwaga ntacyo bakoze ngo bahishe Abatutsi bicwaga.. Mu gukura nk’imfubyi, nanze bene wabo wa papa.”

Yakomeje avuga ko binyuze muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, yagize igihe cyo kuganira n’umutima we no gukira ibikomere.

Ati "Uyu munsi mfite igihugu cyanjye, ndi umugore ufite agaciro. Ibyo bituma nishimira kuba muri uru Rwanda rushya."

Uwacu yavuze ko umuco nyarwanda ari imwe mu nkingi zikwiye kubakirwaho kugira ngo amateka mabi yaranze igihugu atazongera.

Yagize ati “Kuba itorero ryaragarutseho ni kimwe mu bigaragaza ko u Rwanda rushaka kurerera abarwo mu muco nyarwanda. Dukeneye kugarura za kirazira Kiliziya yari yaraciye. Muzajya mu mahanga ariko muzirinde kuzimirira muri urwo ruvange rw’imico. Ntidukwiye kuva hano ngo dusubire mu byo twarimo bibi.”

Itorero Urunana rw’Urungano ryatangiye tariki 7 Ukuboza rikazasozwa tariki 14 Ukuboza 2016.

Src: Makuruki.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa