skol
fortebet

Debonheur wasimbujwe Minisitiri Kamayirese ngo Perezida Kagame aracyamufitiye icyizere

Yanditswe: Monday 22, Oct 2018

Sponsored Ad

Debonheur Jean d’ Arc wari Minisitiri w’ Ibiza no gucyura impunzi yavuze ko Minisitiri Germaine Kamayirese wagizwe Minisitiri w’ Ubutabazi arinayo Minisiteri yasimbuye MIDMAR yari umuvandimwe akaba n’ umujyanama we yongeraho ko Perezida Kagame akimufitiye icyizere nubwo yamusimbuje.

Sponsored Ad

Debonheur yabitangaje kuri uyu wa mbere tariki 22 Ukwakira 2018, mu muhango w’ ihererekanyabubashya. Muri uyu muhango Debonheur yafashwe n’ ikiniga ahagarika ijambo gato.

Ati “Murihangana wenda ku bw’ikiniga ngize (asekamo gake) ubusanzwe ni amatage, gutandukana birangora, nicyo kibazo mba ngize.”

De Bonheur yashimiye Perezida Kagame wamugiriye icyizere cyo kuba Minisitiri kuva ku wa 31 Kanama 2017 kugeza tariki 18 Ukwakira 2018. Uyu mubyeyi w’ imyaka 40 y’ amavuko yavuze ko agiye gukomeza gukorera igihugu agaragaza ko Perezida Kagame akimufitiye icyizere nubwo yamusimbuje.

Yagize ati “Ndashimira cyane Umukuru w’Igihugu ku cyizere yari yarangiriye kandi n’ubundi sinshidikanya ko akikimfitiye, gusa iyo umutoza afite ikipe agira uburyo asaranganya abakinnyi kugira ngo umukino ukomeze neza.”

Yanashimiye Minisitiri Kamayirese umusimbuye ko yamubereye umuvandimwe akamugira inama nk’umuntu umaze igihe muri Guverinoma.

Minisitiri Kamayirese yamushimiye akazi yakoze n’ibyo yagejeje kuri iyo minisiteri, avuga ko agiye gukomereza aho afatanyije n’abandi bakozi.

Ati “Gukorera hamwe ngira ngo ni ihame ridakuka, yaba iyi minisiteri, yaba igihugu cyacu, muzi ko ariyo ntego, ari nayo nshingano kugira ngo tugeze iterambere ku gihugu, noneho byaza ku gutabara abanyarwanda bikavuga ko ari umwihariko udasanzwe.”

Minisiteri Kamayirese yari asanzwe ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu n’amazi muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo. Yagizwe Minisitiri wa Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi mu mpinduka zakozwe na Perezida Kagame ku wa 19 Ukwakira 2018.

De Bonheur Jeanne D’Arc usanzwe ari Umunyamategeko w’umwuga, nta mwanya yigeze ahabwa muri Guverinoma nshya.



Minisitiri Kamayirese Germaine

Amafoto: Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa