skol
fortebet

Depite Habineza yashimangiye ko ijwi rya Green Party of Rwanda ryahinduye imikorere ya PAC

Yanditswe: Saturday 16, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) rivuga ko ryishimira impinduka ziri kugaragara mu mikorere ya Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko, PAC.

Sponsored Ad

Iri shyaka rivuga ko mbere PAC yamaraga kwaka ibisobanuro abanyereje umutungo wa Leta, abo bigaragaye ko babigizemo uruhare bagataha bidegembya ntihagire inkurikizi iba ngo ibyo banyereje bigaruzwe.

Nyuma yo kubona ko umutungo w’Abanyarwanda ukomeje kuhatikirira, ishyaka Democratic Green Party of Rwanda ryasabye ko uru rwego rwa PAC rwongererwa izindi mbaraga ngo rubashe gutanga umusaruro kandi ngo uko bimeze ubu biratanga ikizere.

Depite Frank Habineza, avuga ko ishyaka iri shyaka abereye umuyobozi ryakoze ubuvugizi kandi rigera ubwo rinasaba ko PAC yajya ikora akazi kayo hari na RIB yagenza icyaha aho bibaye ngombwa.

Ati” Ubu ndemera ko PAC yahinduye imikorere kandi natwe dufitemo umuntu kuko SG wacu witwa Jean Claude Ntezimana ayirimo. Ikindi nuko PAC isigaye ikora hari na RIB ndetse n’abashinjacyaha baba bahari kandi byose nitwe twabisabye kuko mbere abanyereza umutungo nta nkurikizi bari bafite binyuze muri PAC.”

Dr Habineza akomeza avuga ko ubu imikorere ya Komisiyo itaga ikizere ko hari byinshi bizakomeza guhinduka nubwo itarageza aho abantu bifuza. Ariko nanone ngo umusaruro watangiye kuboneka kuko ngo hari n’ibyatangiye kugaruzwa byari byaranyerejwe.

Kuva taliki ya 7 Nzeri 2023, Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko, PAC. Yatangiye imirimo yo kubaza abahagarariye ibigo bya leta bagaragayeho imikoresherezi idahwitse y’umutungo.

Ni mu rwego rwo gukumira igihombo Leta itarwa n’imicungire mibi y’imari no kugaruza iba yaranyerejwe aho bishoboka. Icyakora ngo abakora amakosa nk’ayo nabob agenda bahindura amayeri n’ubwo kubakumira nabyo byashyizwemo imbaraga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa