skol
fortebet

Dr Habineza wa Green party yabwiye urubyiruko rw’ishyaka gushikamira amatora ya 2024

Yanditswe: Saturday 22, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi Mukuru w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, Dr Frank Habineza yasabye urubyiruko rwo muri iryo shyaka guhagurukana imbaraga kugira ngo amatora yo mu mwaka wa 2024 azagere bahagaze bwuma.

Sponsored Ad

Dr Habineza yabibwiye Urubyiruko rw’ishyaka kuri uyu wa 22 Nyakanga 2023 muri kongere y’urubyiruko rwo mu Mujyi wa Kigali yabereye mu Karere ka Gasabo, ubutumwa yanageneye urundi rubyiruko rwabo mu Ntara zose z’Igihugu bamaze kuzenguruka.

Dr Habineza wamaze kwemeza n’Ishyaka Green Party nk’Umukandida ku mwanya wa Perezida mu matora y’umwaka utaha wa 2024,yabwiye urubyiruko ko ishyaka rya DGPR-Green Party rigamije guharanira Demokarasi nyakuri n’amatora asesuye kandi rizira politiki yo guhuzagurika.

Yavuze ko umwaka utaha wa 2024 bafite amatora akomeye cyane kandi azabasaba imbaraga nyinshi kuko azaba ahuje aya Perezida wa Repubulika n’ay’ Abadepite n’Abasenateri.

Yagize ati “Kubera ari ibintu bisaba imbaraga nyinshi ,turakangurira mwebwe rubyiruko rwacu gutangira kwitegura mu buryo bwo gushaka imbaraga mu mutima n’amafaranga no gushaka abandi barwanashyaka bashya kugira ngo ishyaka ryacu tuzajye kwiyamamaza dufite imbaraga kandi ibasha guhanganira instinzi.”

Yasobanuriye urubyiruko ingengabitekerezo y’iryo shyaka harimo ko bifuza ko abanyarwanda bagira imibereho myiza ndetse n’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugore n’umugabo.

Yavuze kandi ko Green Party idashyigikira namba abashaka gufata ubutegetsi binyuze mu nzira y’intambara na Coup d’etat ,ko bashyira imbere inzira y’amatora kandi akozwe mu mucyo.

Yasobanuye ko u Rwanda rwanyuze muri politiki zo guhohotera abaturage ariyo mpamvu urubyiruko rukwiriye kureba kure rukagendera kure abagifite imyumvire yo gutanya Abanyarwanda.

Yunzemo ko bashyigikiye kubaha ibitekerezo bya buri umwe no kurwanya ihohoterwa iryo ariryo ryose.

Uzayisenga Angelique wo mu Karere ka Gasabo avuga ko imyiteguro y’amatora ya 2024 bayiteguye neza.

Yagize ati ” Demokarasi tuyigeze kure, ishyaka ryacu rishyize imbere ubwuzuzanye no gushyira hamwe.”

Ishyaka DGPR-Green Party rimaze iminsi rizenguruka mu ntara zose z’Igihugu , aho icyabaga kigenderewe ari ugushyiraho inzego z’Urubyiruko rwa Green Party muri buri ntara hagamijwe kubafasha kwibona mu ishyaka no kugira uruhare mu kuryubaka.

Nyuama ya y’intara y’Uburasirazuba,Uburengerazuba,Amagepfo n’Amjyaruguru, Umugi wa Kigali niwo wari utahiwe. Aho abagize urubyiruko rwa Green Party bawubarizwamo batoye inzego zibahagarariye.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa