PerezidaKagame,yagize Dr Nsanzimana Sabin,Minisitiri w’Ubuzima,asimbuye Dr Ngamije Daniel,wari umaze igihe kuri uyu mwanya.
Itangazo ryavuye mu biro bya Minisitiri w’Intebe,kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Ugushyingo 2022,rivuga ko Dr Sabin Nsanzimana yagizwe Minisitiri w’Ubuzima.
Rivuga kandi ko Dr Yvan Butera yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE.
Lt Col Dr Mpunga Tharcisse wari umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, we yagizwe umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’ubuvuzi no (...)
PerezidaKagame,yagize Dr Nsanzimana Sabin,Minisitiri w’Ubuzima,asimbuye Dr Ngamije Daniel,wari umaze igihe kuri uyu mwanya.
Itangazo ryavuye mu biro bya Minisitiri w’Intebe,kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Ugushyingo 2022,rivuga ko Dr Sabin Nsanzimana yagizwe Minisitiri w’Ubuzima.
Rivuga kandi ko Dr Yvan Butera yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE.
Lt Col Dr Mpunga Tharcisse wari umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, we yagizwe umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’ubuvuzi no kwigisha ku rwego rwa kaminuza cya Kigali(CHUK).
Dr. Nsanzimana afite ubunararibonye mu bijyanye na Porogaramu zo kurwanya Sida, gukora igenamigambi muri iyo ngeri n’ubushakashatsi ku bufasha bukwiriye guhabwa abantu babana n’iyi virusi.
Afite Masters Degree mu bijyanye n’indwara z’ibyorezo yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse afite n’Impamyabumenyi y’Ikirenga yakuye muri Kaminuza ya Basel mu Busuwisi muri iyo ngeri.
Yabaye umwarimu wungirije muri Kaminuza y’Ubuvuzi rusange, UGHE, ndetse yigishije no muri Kaminuza y’u Rwanda.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *