skol
fortebet

FPR: Abazahagararira uburengerazuba ntabvo basanzwe mu nteko

Yanditswe: Sunday 10, Jun 2018

Sponsored Ad

Murekatete Thriphose, Nyirinkuyo Mediatrice, Kanyamashuri Janvier na Tuyizere Michel nibo batorewe kuzahagararira umuryango wa RPF Inkotanyi mu matora y’abadepite mu karere ka Rubavu.

Sponsored Ad

Bamenyekanye nyuma y ‘urugendo rwo guhatana n’Abandi bakandida mu nzego z’utugari kugera ku karere aho hagatorwa abakandida 20 bagombaga gutoranywamo bane bazoherezwa ku rwego rw igihugu.

Nyuma yo kugaragariza Inteko itora yari yavuye mu mirenge imigabo n’imigambi y’abakandida, hatowe abakandida bane kandi mubiyamamaje ntawe usanzwe ari umudepite ubarimo.

Muri manda icyuye igihe, Akarere ka Rubavu kari gahagarariwe na Kayiranga Rwasa Fred utongeye kwiyamamaza, na Mukayisenga Francoise witabye Imana.

Abigize Inteko itora, bavuga ko abo batoye babizeyeho ubushobozi bwo kubatumikira mu nteko ishingamategeko, bakavuga ko babakeneyeho ubuvugizi bw ibibagora.

Nsengimana ni umwe mubatoye. Yagize ati ”Nizeye ko uwo natoye azatumikira akarere ka Rubavu gahanganye n’Ibiza bya Sebeya bikarangira. Ndizera kandi ko azanahangana no kuva mu ishuri kw’abana no kurwara amavunja bigashira."

Aya matora yabaye no mu tundi turere tw’Intara y’Uburengerazuba aho mu Karere ka Karongi hatowe Abayisenga Jean D’Amour, Nyamurinda Protais, Manirarora Annoncee, na Uwimpaye Celestine.

Nyamasheke naho aya matora yabaye hatorwa Ndashimye Leonce, Mukaziya Appoline, Uwamariya Rutijanwa Marie Pelagie, na Senani Benoit.

Muri bo Uwamariya Rutijanwa Marie Pelagie akaba ariwe warusanzwe mu Nteko Ishinga amategeko abandi ni bashya.

Mu Karere ka Rutsiro naho ntibatanzwe aho mu matora y’Abazahagararira FPR Inkotanyi, hatowe Uwiringiyimana Philibert, warusanzwe mu nteko , hanatorwa
Eppaphrodite Bitega, Dusabimana Consolé, na Sifa Marie Claire bashya.

Aya matora yakurikiranywe na Sebuharara Syldio, na Musabwa Ephrem, abanyamakuru ba Kigali Today mu Karere ka Rubavu, Rusizi na Nyamasheke.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa