skol
fortebet

FPR INKOTANYI yahishuye impamvu itareka andi mashyaka ngo ayobore u Rwanda

Yanditswe: Friday 23, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ishyaka rya FPR Inkotanyi riratangaza ko u Rwanda rutaragera aho rishaka bityo ritatanga igihugu nk’impano ngo abandi bayobore ndetse ryongeraho ko igihe abanyarwanda bazaba bakirishaka nta kabuza rizakomeza kugendana nabo.

Sponsored Ad

Mu kiganiro n’abanyamakuru,Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars, yasubije ababaza uyu muryango impamvu utareka andi mashyaka ngo ayobore.

Ati “Nta munsi wavuga ngo ibitekerezo byanjye reka mbe mbyihoreye ngo n’abandi baze.Competition ni competition [irushanwa ni irushanwa].Ko dufite agenda,ko dufite umuryango wifuza kugira aho ugeza iki gihugu tukaba tutarahagera,tuzabikora kubera umudeli wo kugira ngo duhindure?.

Wakinisha ubuzima bw’Abanyarwanda ngo ni umudeli wo guhindura?.Dufite umuryango,twakira abatugana bose yewe n’abashaka kugenda baragenda murabizi.

Igihe cyose Abanyarwanda bazaba bagishaka ko tugendana muri ubwo buryo, ntawe twaha impano yo kuvuga ngo nimwijyanire.Ko turi mu irushanwa rya politiki,hari aho mwari mwumva,mu gihugu runaka ishyaka rya politiki rivuga ngo reka twihere impano abandi maze ngo dutugereze ko ibintu bizazamba tugaruke. Kwaba ari ugukinisha ubuzima bw’Abanyarwanda kandi ntaho turabageza aho twifuza,dufite ibitekerezo twumva ko byafasha kugira ngo tuzagere ha handi koko twifuza ariko naho nituhagera hazaba hari ahandi hisumbuye tuzaba dushaka kugera.”

Kuva mu 2003,ishyaka ryayoboye igihugu ni FPR Inkotanyi binyuze ku mukandida wayo Paul Kagame,wanahishuye ko nta kabuza mu matora y’uyu mwaka azongera kwiyamamaza.

Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars, yavuze ku biherutse gutangazwa n’ishyaka CNDD-FDD ryo mu Burundi, ko bashobora gukorana mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi.

Yavuze ko kugeza ubu CNDD-FDD itarabandikira ibisaba.

Ati “Ni byo koko ishyaka ry’i Burundi ryagiranye umubano na FPR Inkotanyi kuva hambere ariko imibanire y’ibihugu byacu byombi ishingira ku nzego za Leta z’ibyo bihugu. Ntabwo twabyanga riramuste ribikoze ariko kugeza ubu ntabwo rirabikora.

Yakomeje agira ati “Gusa ikibazo twakirekera Leta ariko batwitabaje muri ibyo biganiro nk’ishyaka, twaganira nabo ariko tugendera ku murongo Leta zafashe. Ntabwo twakwiyomora kuri Leta kandi arizo zishinzwe ibijyanye n’umubano w’ibihugu byombi.”

Ibitekerezo

  • Nitwa samuel gakuru nkunda gukurikira amakuru meza utugezaho komereza aho muvandi ngukurikiye nibereye kayonza kabarondo

    IBYO RPF IVUGA N’UKURI, WAREBA IBYO ITUGEJEJEHO MU NYUMA Y’AMAHANO YA GENOCIDE UGAHITA UBITESHYA AGACIRO KOKO? ESE UZI KO NO MU MURYANGO HARI ABIHISHYE MO BAWUCA INYUMA BAGAKORA IBYANGISHYA ABANYARWANDA RPF, UZANYARUKIRE MU KARERE KA RUBAVU MU MUDUGUDU W’ICYITEGEREREZO WA MUHIRA-RUGERERO, WEGERE ABATURAGE BAHATUJWE NA PREZIDA WUMVE AMALIRA Y’IBYO BIHEREWE N’UMUBYEYI NIHO UZAMENYA KO HAR’ABIYITA KO BAKORERA IGIHUGU, ABUBWO BAGAMIJE KWANGISHYA ABATURAGE IBYIZA TWAGEZEHO,

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa