skol
fortebet

FPR itemeje Perezida Kagame nk’umukandida wayo byagenda gute muri PSD yo yamaze kumwemeza?

Yanditswe: Saturday 03, Jun 2017

Sponsored Ad

Vincent Biruta, Perezida wa PSD
Kuri uyu wa gatandatu ishyaka PSD, Ishyaka rivuga ko riharanira demukarasi n’imibereho myiza ya Rubanda ryakoresheje kongere yo kwizihiza imyaka 26 rimaze ndetse no kumvikana ku umukandida uzarihagararira mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe kuri iyi mpeshyi.
Mu buryo budatunguranye ariko buteye kwibazaho mu migendekere yabwo, iri shyaka ryemeje ko umukandida waryo uzarihagararira mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe ku mpeshyi ari (...)

Sponsored Ad

Vincent Biruta, Perezida wa PSD

Kuri uyu wa gatandatu ishyaka PSD, Ishyaka rivuga ko riharanira demukarasi n’imibereho myiza ya Rubanda ryakoresheje kongere yo kwizihiza imyaka 26 rimaze ndetse no kumvikana ku umukandida uzarihagararira mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe kuri iyi mpeshyi.

Mu buryo budatunguranye ariko buteye kwibazaho mu migendekere yabwo, iri shyaka ryemeje ko umukandida waryo uzarihagararira mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe ku mpeshyi ari Perezida Kagame Paul, usanzwe ari umuyobozi w’Ishyaka riri ku butegetsi: FPR.

PSD yatanzeho umukandida Perezida Kagame mu gihe mu ishyaka rye batararangiza amatora yo kumwemeza nk’umukandida waryo uzarihagararira. FPR yahereye mu midugudu ubu ikaba igeze ku rwego rw’uturere abayoboke bayo bihitiramo uzabahagararira mu matora.

Mbere y’iyi kongere yabaye uyu munsi, mu biganiro PSD ivuga ko yagiye igirana n’abayoboke bayo hirya no hino mu gihugu ku bijyane n’amatora ya Perezida wa Repubulika yimirije iri mbere, PSD yavugaga ko yavanyeyo ibitekerezo 2 by’ingenzi: kuba iri shyaka ryatanga umukandida waryo bwite cyangwa se rigashyigikira umukandida w’irindi shyaka bigaragara ko yaba afite gahunda n’icyerekezo bisobanutse!

Muri kongere yabaye uyu munsi, abayoboke b’iri shyaka bayitabiriye bahaye agaciro igitekerezo cy’uko iri shyaka ryashyigikira umukandida w’irindi shyaka babona ufite icyerekezo na gahunda bisobanutse.

Gusa umukandida bahisemo; Perezida Kagame ntaraba umukandida w’ishyaka rye rya FPR!

Biragoye kumenya impamvu PSD yashyuhaguje ikemeza umukandida w’irindi shyaka ritaramwemeza. Umwe mu bayoboke ba PSD, Amb Olivier Nduhungirehe ku urukuta rwe rwa facebook yavuze ko nta mpamvu PSD yari ifite yo gutegereza ibizava mu matora ya FPR kuko ngo Perezida Kagame yari yaremereye abanyarwanda ko aziyamamaza.

Ubwo manda ebyiri Perezida Kagame yari yemerewe n’itegekonshinga ryo muri 2003 zari zirangiye, abanyarwanda barenga miliyoni enye bandikiye inteko ishinga amategeko basaba ko ingigo ya 101 yakumiraga Perezida Kagame kongera kwiyamamariza manda ya 3 yari mu itegekonshinga ry’icyo gihe yavanwamo akazagira amahirwe yo kongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda bakavuga ko ibyo yagejeje ku gihugu ari indashyikirwa nta wundi nkawe abanyarwanda babona.

Kamarampaka yabaye mu Ukuboza 2015 yasize ingingo yakumiraga Perezida Kagame abanyarwanda batoreye ko ivamo ndetse ku bunani bwa 2016 Perezida Kagame atangaza ko azubahiriza ibyifuzo by’abamusabye kuziyamamaza mu matora ya Perezida wa Repubulika muri 2017.

Gusa n’ubwo yatangaje ko aziyamamaza, kandi akaba ari na Perezida w’Ishyaka rye rya FPR, ntibyabujije ko iri shyaka ryubahiriza amahame ya demukarasi rigenderaho ubu rikaba riri gukoresha amatora yahereye mu midugudu aho abayoboke baryo bahawe amahirwe yo guhitamo umukandida uzabahagararira mu matora ateganyijwe ku mpeshyi.

Icyemezo cya kongere ya PSD cyatumye hari abibaza uko byagenda igihe abayoboke ba FPR batakwemeza Perezida Kagame nk’umukandida wabo uko byagenda muri PSD yo yamaze kumwemeza?

Kuri iki kibazo, Vincent Biruta, Perezida wa PSD yavuze ko PSD izahita ishaka undi mukandida FPR nitemeza ko ari Perezida Kagame uzayihagararira mu matora!

Ubwo Politiki y’amashyaka menshi yatangiraga mu Rwanda muri 1991 ndetse na PSD ivuka, iri shyaka ryatangiye rikomeye cyane ariko ritakaza abayoboke benshi barimo n’abarishinze mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Icyo gihe bamwe bishwe bazira ibitekerezo byabo abandi bicwa bazira ko ari abatutsi.

Mu matora ya Perezida ya 2003 PSD nabwo yashyigikiye umukandida wa FPR, Perezida Kagame. Muri 2010 PSD yatanze umukandisda wayo. Iki gihe Senateri Ntawukuriryayo Jean Damascene niwe wari umukandida wa PSD.

Ishyaka PSD niryo ryakomeje kugaragaza imbaraga za Politiki n’ubwo naryo ryagiye rihura n’ibibazo rimwe na rimwe. Uretse indi myanya inyuranye muri nzego zinyuranye z’igihugu, umwanya wa Minisitiri w’Intebe nawo urimo umuyoboke wa PSD.

FPR nta na rimwe yigeze yerura ngo ivuge ko ikeneye amajwi ya runaka mu matora runaka yabaga yimirije imbere. Abantu n’amashyaka ku giti cyabo nibo bagiye batangaza ko bazayishyigikira. Gusa nyuma yo gutsinda amatora hafi ya bose yagiye ibazirikana!

Uyu mubare wa politiki utunze benshi ku buryo baniturije. Hari abo bigaragara ko bahembwe ibirenze inkunga bateye FPR ariko nanone bigaragara ko batabasha guhumeka umwuka w’abazima muri politiki igihe FPR yanena ubufasha bw’amajwi yabo mu matora yaba ateganyijwe.

Ukurikije ibyatangajwe na Perezida wa PSD, bigaragara ko iri shyaka ryazanye indi turufu yo kuba ryashyigikira FPR mu gihe nayo yaba yatoreye Kagame kuyihagararira mu matora, bitaba ibyo nayo ikaba yamutera umugongo we na FPR rigashaka undi mukandida.

Kuba PSD yategura gutya imibare yayo ya politiki ntibishingiye ku busa. Bigaragara ko aho amatora ageze ubu muri FPR Perezida Kagame ntawe bahanganiye umwanya wo kuzahagararira ishyaka rye.

Bityo PSD izaba yicishije ibuye rimwe inyoni ebyiri! Kwerekana ko hari igitsure n’amananiza yashyize ku mukeba wa Politiki mbere yo kumushyigikira, ariko nanone kwikundisha ku mukandida we ko yagize uruhare mu gushyira igitsure ku ishyaka rye ngo rimwemeze. Ingororano nazo zikaba zishobora kuzikuba kabili.

Ibitekerezo

  • jyewe mumatora twimirije ndinyuma ya Paul Kagame,kandi n’undi munyarwanda wese ureba kure ndamukangurira kumutora.

    arko haricyo nibaza,abanyarwanda 90 kuzamura nati twatoyeko itegeko rihinduka akongera akiyamamaza.ejo bati turigutora uzahagararira Iri shyaka,Ese ntimumutora muri babandi Nubundi babisabye?ubwose usibye guta umwanya n’afrw nikihe gisubizo mwakumva gitandukanye nibyo mwabonye mbere?nibaza niba mwarananyuze mwishuri byibuze bikanyobera pe!nugupfa gukora ibintu bitagira logique.unwise ko babitoye ko president bashaka ko yongera kwiyamamaza nawe akabyemera,ababitoye 90%.. ntaho bagiye ibyo murimo nibiki?

    arko haricyo nibaza,abanyarwanda 90 kuzamura nati twatoyeko itegeko rihinduka akongera akiyamamaza.ejo bati turigutora uzahagararira Iri shyaka,Ese ntimumutora muri babandi Nubundi babisabye?ubwose usibye guta umwanya n’afrw nikihe gisubizo mwakumva gitandukanye nibyo mwabonye mbere?nibaza niba mwarananyuze mwishuri byibuze bikanyobera pe!nugupfa gukora ibintu bitagira logique.unwise ko babitoye ko president bashaka ko yongera kwiyamamaza nawe akabyemera,ababitoye 90%.. ntaho bagiye ibyo murimo nibiki?

    ahakozwe ayo mayors yo gushaka uzahagararira FPR ngo bagiye bashishikaza gutora Kagame Igihe Yaba umukandida,ibyo buri gufatwa nko kwamamaza mbere y’igihe,Ibaze kdi ntakamaro kabyo nukuri Nubindi twazerekana ko tumushyigikiye mumatora.ibyo Byose bikamushyirwa mumutwe ko abuza abo bahanganye kwiyamamaza we akabikora hose mugihugu,ubwose abo nakwita injiji Sino babitera,nukwitonda nibyo mukora abanyarwanda barajijutse

    Aba PSD nabinda nini,kuko ukunda igihugu uragikorera,niba bunvako kagame nasubiraho aribwo urwanda rwakomeza gutera imbere baribeshya,kandi niba koko arishyaka ridashobora kubona umukandida nuko ntabwenge.Ntamunyarwanda numwe utaziko kugiranga abanyarwanda bazatere imbere aruko habaho guhererekanya ubutegetse bikozwe mumahoro,twari tuziko kagame azabidukorera ariko turabonako atazabikora.gusa ibyobakora byose bamenyeko twarambiwe, abanyarwanda turashaka kuva mubujiji so please kagame stop full yourself and your family

    Aba PSD nabinda nini,kuko ukunda igihugu uragikorera,niba bunvako kagame nasubiraho aribwo urwanda rwakomeza gutera imbere baribeshya,kandi niba koko arishyaka ridashobora kubona umukandida nuko ntabwenge.Ntamunyarwanda numwe utaziko kugiranga abanyarwanda bazatere imbere aruko habaho guhererekanya ubutegetse bikozwe mumahoro,twari tuziko kagame azabidukorera ariko turabonako atazabikora.gusa ibyobakora byose bamenyeko twarambiwe, abanyarwanda turashaka kuva mubujiji so please kagame stop full yourself and your family

    Ariko se Kiganza we, icyo wita kureba kure ni iki? Ubundi se ubwirwa n’iki ko aho amaso yawe agarukira ari kure? Ngo "umunyarwanda wese ureba kure?" hhhhh, iyaba nawe warebaga kure ntiwakavuze utyo. Reba iyo ureba nanjye ndebe iyo ndeba, kadi nanjyendi Umunyarwanda. Njye sindeba aho ureba rero ubimenye Ahubwo ngendeye ku mboni yawe nasanga aho wita kure ari mu makuba gusa. Ndeka nirebere hafi hari amahoror rero.

    Ushobora kureba kure ariko ureba imirari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa