skol
fortebet

Fulgence Kayishema ukurikiranyweho jenoside yafashwe nyuma y’imyaka irenga 20 ashakishwa

Yanditswe: Thursday 25, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Fulgence Kayishema wari nimero ya mbere mu bashakishwa ku ruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yafatiwe muri Afurika y’Epfo nyuma y’igihe kinini yihisha ubutabera.

Sponsored Ad

Fulgence Kayishema yatawe muri yombi ku wa Gatatu nyuma ya Saa Sita mu gikorwa inzego z’ubutabera za Afurika y’Epfo zakoze zifatanyije n’Ubushinjacyaha bukuru bwa IRMCT.

Umushinjacyaha Mukuru w’ Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, (IRMCT), Serge Brammertz, yatangaje ko uyu mugabo yari amaze imyaka irenga 20 yihisha ubutabera.

Ati “Itabwa muri yombi rye rigamije ko nibura yongera akurikiranwa n’inkiko ku byaha akekwaho.”

Ashinjwa kuyobora ubwicanyi bwakorewe abatutsi bagera hafi ku 2,000 bari bahungiye kuri Kiliziya Gatolika ya Nyange mu gihe cya jenoside yo mu Rwanda, nkuko bivugwa n’uru rwego rwa IRMCT.

Avuga ku ifatwa rya Kayishema, umushinjacyaha Serge Brammertz yasubiwemo n’urwo rwego agira ati:

"Fulgence Kayishema yari amaze imyaka irenga makumyabiri yihishahisha. Gutabwa muri yombi kwe gutumye nyuma y’iki gihe cyose agiye kugezwa mu butabera ku byaha aregwa"

Brammertz yongeyeho ko ifatwa rya Kayishema ari ikimenyetso gifatika cyuko umuhate wo gutuma abacyekwaho jenoside baburanishwa bakanabihanirwa "udacika intege kandi ko ubutabera buzatangwa, igihe cyose byafata".

Kayishema, w’imyaka 62, yashakishwaga guhera mu mwaka wa 2001.

Yahoze ari umugenzacyaha, cyangwa OPJ (Officier de Police Judiciaire), mu cyahoze ari komine Kivumu ku Kibuye, mu burengerazuba bw’u Rwanda.

Amerika yari yarashyizeho igihembo cya miliyoni 5 z’amadolari ku muntu wese watanga amakuru yatuma afatwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa