skol
fortebet

Gasana Janvier ntakiri umuyobozi mukuru wa REB

Yanditswe: Thursday 15, Feb 2018

Sponsored Ad

Ikigo cy’ igihugu cy’ Uburezi REB cyahawe umuyobozi mukuru mushya usimbura Dr Gasana Janvier wari umaze imyaka itatu kuri uyu mwanya.
Nk’ uko UMURYANGO ubikesha itangazo ry’ inama abaminisitiri yo ku wa 14 Gashyantare 2018, Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda Paul Kagame yakoze impinduka muri REB asimbuza Dr Gasana Janvier yabaye umuyobozi mukuru wa REB muri Gashyantare 2015 asimbuye Dr John Rutayisire.
Dr. NDAYAMBAJE Irenée, niwe wagizwe Umuyobozi Mukuru (Director General) wa REB.
Muri iki (...)

Muri iki kigo kandi hashyizweho Madamu TUSIIME Angelique, agirwa Umuyobozi Mukuru Wungirije (Deputy Director General), naho Dr. NIYIZAMWIYITIRA Christine agirwa Head of ICT in Education Department, na Bwana MUJIJI Peter: Corporate Services Division Manager.

Ibi bibabye mu gihe hashize amezi atatu gusa Perezida Kagame akoze impinduka muri Minisiteri y’ Uburezi Dr Eugene Mutimura agasimbura Dr Musafili Malimba Papias wari Minisitiri w’ Uburezi.

Izi mpinduka zirimo gukorwa mu gihe iyi Minisiteri kuri ubu yugarijwe n’ ibibazo bitayohereye birimo icy’ ireme ry’ uburezi rikemangwa n’ ikibazo cy’ uko umubare munini w’ abanyeshuri barangiza bakabura akazi barimo n’ abasanga ibyo bize ntaho bisabwa ku mwanya w’ imirimo.

Ibitekerezo

  • MUZABAZE NIBA GASANA MURI HANDOVER YARIBUTSE AMAFARANGA Y’ABARIMU BAKOZE CHECKING

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa