skol
fortebet

Gatabazi JMV ntakiri Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu

Yanditswe: Thursday 10, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame yakuye Gatabazi Jean Marie Vianney ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, amusimbuza Musabyimana Jean Claude.
Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Ugushyingo 2022 ryemeje izi mpinduka.
Musabyimana yari Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI akaba ari umwanya yagiyeho avuye ku mwanya w’Umukuru w’Intara y’Amajyaruguru.
Kuwa 15 Werurwe 2021 nibwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakoze impinduka mu bagize (...)

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame yakuye Gatabazi Jean Marie Vianney ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, amusimbuza Musabyimana Jean Claude.

Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Ugushyingo 2022 ryemeje izi mpinduka.

Musabyimana yari Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI akaba ari umwanya yagiyeho avuye ku mwanya w’Umukuru w’Intara y’Amajyaruguru.

Kuwa 15 Werurwe 2021 nibwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakoze impinduka mu bagize Guverinoma,Gatabazi Jean Marie Vianney agirwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Ibi bivuze ko Gatabazi Jean Marie Vianney yari amaze umwaka n’amezi umunani ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Gatabazi yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Imibereho myiza y’abaturage, yari asanzwe ari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, umwanya yari yagiyeho muri Kanama 2017, akaba mbere yaho yarabaye Umudepite mu gihe cy’imyaka 14.

Gatabazi yasimbuye Prof Shyaka Anastase wari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu kuva muri Kanama 2018.

Guhera mu 2017 kugeza 2018, Musabyimana yabaye Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutaka n’amashyamba. Hagati ya 2016 na 2017, yari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, umwanya yagiyeho avuye kuwo kuba Meya wa Musanze hagati ya 2015 na 2016.

Musabyimana hagati ya 2014 na 2015, yabaye Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Musanze .

Mbere y’aho yakoze mu myanya itandukanye harimo muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi muri gahunda zijyanye no kuhira.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s degree) mu bijyanye no kuhira yakuye muri University of Agronomic Sciences and Biological Engineering muri Gembloux mu Bubiligi.


Musabyimana Jean Claude yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu. Asimbuye Gatabazi JMV

Ibitekerezo

  • ntabirenze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa