skol
fortebet

Gatabazi JMV yashimiye Perezida Kagame wamugiriye "icyizere kigeretse ku kindi"

Yanditswe: Tuesday 16, Mar 2021

Sponsored Ad

Uwari guverineri w’intara y’amajyaruguru, Jean Marie Vianney Gatabazi yaraye agizwe minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu,bituma ashimira Nyakubahwa Perezida Kagame kumugirira "icyizere kigeretse ku kindi".

Sponsored Ad

Gatabazi JMV wayoboraga Intara y’Amajyaruguru kuva muri Kanama 2017,yaraye agizwe Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu asimbuye Prof Shyaka Anastase wari kuri uyu mwanya kuva mu 2018.

Nyuma yo kwakira izi nshingano,Gatabazi yashimiye Perezida Kagame mu butumwa yanyujije kuri Twitter.

Yagize ati " Ni ukuri mbashimiye mbikuye kumutima Excellency President Paul Kagame kuba mwongeye kungirira icyizere kigeretse ku kindi munshinga kuyobora Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu.Nongeye kubizeza kutazigera mbatenguha cyangwa RPF. Nzaharanira impinduramatwara iganisha ku iterambere ryubaka u Rwanda twifuza."

Umwaka ushize, Gatabazi na Gasana Emmanuel waraye agizwe Guverineri w’intara y’iburasirazuba,bahagaritswe ku mirimo yabo yo kuba Guverineri kubera ibyo bakorwagaho iperereza ariko nyuma bongeye kugirirwa icyizere.

Nyuma yo guhagarikwa, Gatabazi yanditse kuri Twitter asaba imbabazi Perezida wa Repubulika n’ishyaka abarizwamo rya FPR Inkotanyi, aza gusubizwa mu mirimo ye mu gihe gito.

Gatabazi n’umwe mu bayobozi b’inararibonye ndetse unakundwa na benshi cyane ko yanabaye Umudepite mu gihe cy’imyaka 14.

Mu bandi baraye bahawe imyanya barimo Beata Habyarimana wagizwe minisitiri w’ubucuruzi asimbuye Soraya Hakuziyaremye wagizwe uwungirije umukuru wa Banki nkuru y’u Rwanda.

François Habitegeko wari Meya w’akarere ka Nyaruguru mu majyepfo kuva mu 2011 yagizwe guverineri w’intara y’Iburengerazuba, asimbuye Alphonse Munyantwari wari kuri uwo mwanya kuva mu 2016.Gasana Emmanuel yagizwe Guverineri w’intara y’iburasirazuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa