skol
fortebet

Gatabazi yagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bamporiki ahabwa itorero ry’Igihugu

Yanditswe: Wednesday 30, Aug 2017

Sponsored Ad

Hafi saa tanu n’iminota 35, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangaje Guverinoma nshya igizwe n’abaminisitiri 20, ‘abanyamabanga ba Leta 11.
Murekezi Anastase wari Minisitiri w’Intebe , yagizwe Umuvunyi Mukuru asimbuye Aloysia Cyanzayire. Gatabazi JMV wari Umudepite yagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru asimbuye Musabyimana Claude wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ubutaka n’Amashyamba.
Bamporiki Edouard wari umaze imyaka igera kuri ine mu Nteko Ishinga Amategeko yagizwe (...)

Sponsored Ad

Hafi saa tanu n’iminota 35, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangaje Guverinoma nshya igizwe n’abaminisitiri 20, ‘abanyamabanga ba Leta 11.

Murekezi Anastase wari Minisitiri w’Intebe , yagizwe Umuvunyi Mukuru asimbuye Aloysia Cyanzayire.

Gatabazi JMV wari Umudepite yagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru asimbuye Musabyimana Claude wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ubutaka n’Amashyamba.

Bamporiki Edouard wari umaze imyaka igera kuri ine mu Nteko Ishinga Amategeko yagizwe Perezida w’Itorero ry’Igihugu asimbuye Rucagu Boniface wagizwe umwe mubagize Inama Ngishwanama y’Inararibonye.

Itangazo ryasohowe na Minisitiri w’intebe mushya Dr. Edouard NGIRENTE mu izina rya Perezida wa Republika, Paul KAGAME:

Madamu UWIZEYE Judith Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika
Bwana GATETE Claver, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi
Bwana MUNYESHYAKA Vincent, Minisitiri w’Ubucuruzi n‘Inganda
Bwana Dr. BIRUTA Vincent, Minisitiri w’Ibidukikije
Madamu TUMUSHIME Francine, Minisitiri w’Ubutaka n’Amashyamba
Madamu MUKESHIMANA Geraldine,Minisitiri w’Ubuhinzi n‘Ubworozi
Madamu Louise Mushikiwabo,Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane, n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba
Bwana KABONEKA Francis, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu
Bwana MUSONI James, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo
Bwana KABAREBE James, Minisitiri w’Ingabo
Madamu KAYISIRE Marie Solange, Minisitiri muri Primature ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri
Bwana Dr. MUSAFIRI Papias Malimba, Minisitiri w‘Uburezi
Madamu MBABAZI Rosemary, Minisitiri w’Urubyiruko
Bwana NSENGIMANA Jean Philbert, Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho
Madamu Debonheur Jeanne d’Arc, Minisitiri ushinzwe impunzi n’Imicungire y‘Ibiza
Madamu UWACU Julienne, Minisitiri w‘Umuco na Siporo
Bwana BUSINGYE Johnston, Minisitiri w’Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta
Madamu RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo
Madamu Dr. GASHUMBA Diane, Minisitiri w’Ubuzima
Madamu NYIRASAFARI Esperance, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango

Abanyamabanga ba Leta:

Bwana RWAMUKWAYA Olivier, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro
Bwana MUNYAKAZI Isaac, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye
Madamu Dr. MUKABARAMBA Alivera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage
Bwana HARELIMANA Cyriaque, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Iterambere ry’Abaturage
Dr. NDAGIJIMANA Uzziel, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Igenamigambi.
Bwana Dr NDIMUBANZI Patrick , Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuzima Rusange n’Ubuvuzi bw’Ibanze
Bwana UWIHANGANYE Jean de Dieu, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Gutwara Abantu n’Ibintu
Madamu KAMAYIRESE Germaine, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Ingufu n’Amazi
Bwana NSENGIYUMVA Fulgence, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe Ubuhinzi
Bwana UWIZEYIMANA Evode, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi Mategeko
Bwana NDUHUNGIREHE Olivier, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane, n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba
Perezida wa Repubulika yashyizeho kandi n’abandi bayobozi bakurikira:

Bwana MUREKEZI Anastase, Umuvunyi Mukuru

Abayobozi bakurikira bari ku rwego rwa Minisitiri :

AKAMANZI Clare, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere/RDB
GATARE Francis, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe za Mine, Gazi na peteroli
Madamu UWAMARIYA Odette, Umuyobozi Mukuru mu Biro bya Minisitiri w’Intebe/Director of Cabinet
Bwana GATABAZI Jean Marie Vianney, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru
Bwana MUFULUKYE Fred, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba
Bwana NTIGENGWA John, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Umuco na Siporo
Bwana BIGENIMANA Emmanuel, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Urubyiruko
Bwana SEBERA Michel, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda
MUSABYIMANA Claude, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ubutaka n’Amashyamba
INGABIRE Assoumpta, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu
Bwana RUGIRA Amandin, Ambasaderi muri Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi
KAMPETA SAYINZOGA, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ubushakashatsi no guteza imbere Inganda (NIRDA)
Madame MUKANTABANA Seraphine, Perezida wa Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe Abavuye ku rugerero
Bwana BAMPORIKI Edouard, Perezida w’ITORERO ry’Igihugu
Bwana HABYARIMANA Gilbert, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative
Bwana SERUBIBI Eric, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire
Bwana RUCAGU Boniface, Umwe mubagize Inama Ngishwanama y’Inararibonye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa