skol
fortebet

Gen Kabarebe yavuze icyatumye bamwe mu basirikare bitabiriye kwimika ‘Umutware w’Abakono bafungwa

Yanditswe: Monday 24, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Repubulika mu bya gisirikare n’umutekano, Gen James Kabarebe, yavuze ko Ingabo z’u Rwanda zitajya zihanganira imico mibi, ari nayo mpamvu abayobozi bitabiriye igikorwa cyiswe ibyo ‘Kwimika umutware w’Abakono’ bafunzwe.
Yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki 23 Nyakanga, mu nama nyunguranabitekerezo yahurije hamwe Abanyamuryango bagera kuri 800 barimo abakada n’abayobozi ku rwego rw’Igihugu i Rusororo ku Ngoro y’Umuryango FPR Inkotanyi, baganira ku bibazo (...)

Sponsored Ad

Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Repubulika mu bya gisirikare n’umutekano, Gen James Kabarebe, yavuze ko Ingabo z’u Rwanda zitajya zihanganira imico mibi, ari nayo mpamvu abayobozi bitabiriye igikorwa cyiswe ibyo ‘Kwimika umutware w’Abakono’ bafunzwe.

Yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki 23 Nyakanga, mu nama nyunguranabitekerezo yahurije hamwe Abanyamuryango bagera kuri 800 barimo abakada n’abayobozi ku rwego rw’Igihugu i Rusororo ku Ngoro y’Umuryango FPR Inkotanyi, baganira ku bibazo bitandukanye bibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda.

Mu byaganiriweho harimo inzira yo gukomeza kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’umukoro wo gusigasira ubwo bumwe no kurinda icyabukoma mu nkokora.

Mu batanze ikiganiro harimo Gen James Kabarebe, wavuze ko kugira ngo iki gikorwa cy’abakono kimenyekane, ari uko hari amakuru ubuyobozi bwa RDF bwamenye ko hari abasirikare batatu bacyitabiriye.

Yavuze ko hakurikiranywe ibyo bari bagiyemo, nyuma barafatwa barafungwa.

Gen Kabarebe yavuze ko icyatumye RPA irwana urugamba rwo kubohora u Rwanda ikarutsinda, ari uko itigeze irebera imico mibi n’ikintu cyose kigaragaza ko gishobora kuba kibi, ikakibona hakiri kare “ikakirandura”.

Yakomeje avuga ko iyo ikintu kiganisha ahabi ukirebye ukacyorora, kigera igihe udashobora kugihagarika.

Yakomeje ati “N’ibingibi dukemura hano, ni nako byari kuzamera. Ni abakono, ejo ni abashambo, ejobundi ni bande, ni abasinga, igihugu kikongera kikajyamo ibice. Noneho mu gisirikare, nabivuze. Ubwo iyo byaje mu gisirikare, buri muntu areba abe, undi akareba abe, undi akareba abe, ejo bundi nshaka kubakoresha ngo ni bene wacu, narabamenye, nshaka kwikiza runaka, nabakoresha igihugu nkagisenya.”

“Ni uko nguko bimeze, ikintu cyose kiganisha ahantu habi, gifite imico mibi, ni ukukirandura kigitangira. Iyo ucyoroheye, ukakirera, ukacyorora, kirakura, kikazabura igaruriro, ntabwo ari imikino.”

Gen Kabarebe yavuze ko abantu bakwiye kwiyemeza kurandura ikintu cyose cyateza amacakubiri, “ cyashoboraga kuzica abanyarwanda”.

Yakomeje ati “Icyafasha u Rwanda ni ikintu kimwe kandi cyoroshye, ni ubumwe bwacu. Nicyo kizaduteza imbere.”

Gen Kabarebe yavuze ko n’aho u Rwanda rugeze ubu ari ukubera ubumwe bw’abarutuye, ku buryo bukwiye gusigasirwa uko byagenda kose.

Nyuma y’ibi biganiro, Kazoza Justin wari wimitswe nk’umutware w’abakono, yaje gusaba ijambo, avuga ko ari we nyirabayazana w’ibyabaye byose ndetse anasaba imbabazi.

Mu bandi bitabiriye iki gikorwa basabye imbabazi, harimo Visi Perezida wa Sena, Nyirasafari Esperance, wavuze ko yitabiriye umuhango wo kwimika umutware w’abakono nk’inshuti y’uwari ugiye kwimikwa. Yavuze ko mu buzima busanzwe, atari umukono.

Ati “Ni amakosa akomeye nakoze nk’umunyamuryango [wa FPR] ndetse n’umuyobozi mu nzego nkuru z’igihugu yo kudashishoza nkitabira uriya muhango ku buryo ndimo abo twari kumwe twabivuzeho tubona ko uko bimeze atari byo yemwe bituma tunataha kare turabisiga ariko sinabashije no kubivuga ngo ngaragaze uburyo ibyakozwe atari byo.”

“Ni amakosa akomeye nakoze nkaba nongera kubisabira imbabazi Perezida wa Repubulika akaba na Chairman wacu n’abanyarwanda.”

Visi Meya ushinzwe Ubukungu w’Akarere ka Musanze, Rucyahana Mpuhwe Andrew, na we yavuze ko yitabiriye, asaba imbabazi kubera ko habayemo kudashishoza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa