skol
fortebet

Giants of Africa: Perezida Kagame yibukije urubyiruko rwa Afurika ko arirwo ruzayiteza imbere

Yanditswe: Monday 14, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye urubyiruko gutangira gukora ibikomeye no gutanga umusanzu warwo mu guteza imbere umugabane wa Afurika.

Sponsored Ad

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo yitabiraga ibirori byo kwizihiza imyaka 20 Umuryango Giant of Africa umaze ushinzwe.

Masai Ujiri washinze uyu muryango avuga ko urubyiruko rufite ubushobozi bwo kuba ibihangange.

Perezida Kagame yibukije urubyiruko kudahora rwibutswa ahubwo ko iki ari cyo gihe cyo kuba ibirangirire kandi ko ari amahitamo yabo.

Perezida Kagame kandi yasabye uru rubyiruko kuba umwe nk’ Abanyafurika kandi ko bagomba kwiyumvamo ubushobozi bwo kugera kubyo bifuza.

Perezida Kagame, mu butumwa bwe, yagize ati: “Muzi ko mu gitekerezo cyagutse cyo kuba ikirangirire hazamo amahitamo. Ugomba gufata icyemezo. Ibyo ukwiye kubikora uzirikana ko muri Afurika, Aziya, Amerika, i Burayi no muri Amerika y’Amajyepfo, aho ari ho hose buri wese ashobora kandi akwiye kuba ikirangirire.

Ntidukwiye guhitamo inzira zoroshye. Dukwiye guhitamo inzira twigaragarizamo tugakora cyane, tukiteza imbere, kandi tugatezanya imbere duharanira gukoresha ubushobozi bwacu bwose.”

Kwizihiza imyaka 20 y’ umuryango Giants of Africa byahuriranye kandi n’ iserukiramuco rizamara iminsi irindwi, aho urubyiruko rurenga 250 ruturutse hirya no hino muri Afurika bazahabwa imyitozo yo ku rwego rwo hejuru n’ inzobere mu mukino wa Basketball hagamijwe kubakarishya muri uyu mukino.

Kuri iki Cyumweru kandi, Umuyobozi Mukuru wa Giants of Africa Masai Ujiri arikumwe na minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyagaju bafunguye ku mugaragaro ikibuga cy’ umukino wa Basktball mu karere ka Rwamagana.

Giants of Africa ni umushinga ufasha abana bakiri bato kugaragaza impano zabo muri basketball, ukaba ukorera mu bihugu 16 bya Afurika.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa