skol
fortebet

Gitifu w’ akarere ka Gasabo arafunze

Yanditswe: Wednesday 09, May 2018

Sponsored Ad

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali ,Ingabire Augustin, akurikiranyweho icyaha cyo gutanga isoko ry’ibikoresho by’ibiro by’Ubutaka, mu buryo butemewe n’amategeko.

Sponsored Ad

Umuvugizi w’ Urwego rw’ igihugu rw’ Iperereza RIB Mbabazi Modeste yemeje ko Ingabire Augustin yatawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Gicurasi 2018.

Hari amakuru avuga ko mu minsi ishize Ingabire yaguye mu ikosa ryo kubaka nta byangombwa bibimwerera afite. Kugira ngo bibere abandi isomo Akarere kategetse ko iyo nzu yubatswe mu buryo butemewe n’amategeko isenywa.

Isoko ashinjwa gutanga bitanyuze mu ipiganwa rifite agaciro ka 19 824 000 Frw. Ingabire akekwaho kuriha umuntu bitanyuze mu ipiganwa kandi amategeko avuga ko iyo isoko rirengeje miliyoni ebyiri ripiganirwa.

Byatahuwe nyuma y’igenzura ryakozwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.

Ibitekerezo

  • Ahhhhh!Ngaho da!Izi ni ingaruka mu itangwa ry’akazi hakoreshejwe uburyo bw’amanyanga aho bimaze kumenyerwa ko umwanya wa Executive Secretary udapiganirwa ahubwo ashyirwaho babeshya ngo yemejwe binyuze muri vetting bivugango ajyaho hadashingiwe ku bumenyi n’ubushobozi ahubwo ashyirwaho kuberako azwi naho exams z’akazi zigatangwa ari ukwiyerurutsa kugira ngo procedures za recruitment bigaragare ko zubahirijwe. Mujye mukomeza mubashyireho mukurikije ikimenyane bazajya babatamaza.

    Ahhhhh!Ngaho da!Izi ni ingaruka mu itangwa ry’akazi hakoreshejwe uburyo bw’amanyanga aho bimaze kumenyerwa ko umwanya wa Executive Secretary udapiganirwa ahubwo ashyirwaho babeshya ngo yemejwe binyuze muri vetting bivugango ajyaho hadashingiwe ku bumenyi n’ubushobozi ahubwo ashyirwaho kuberako azwi naho exams z’akazi zigatangwa ari ukwiyerurutsa kugira ngo procedures za recruitment bigaragare ko zubahirijwe. Mujye mukomeza mubashyireho mukurikije ikimenyane bazajya babatamaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa